Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko abana bakwifata nyuma yo gupfusha

Uko abana bakwifata nyuma yo gupfusha

Ese waba warapfushije umuntu wo mu muryango wawe? Ni iki cyagufasha kwihangana? Reka turebe uko Bibiliya yafashije abakiri bato batatu mu bihe nk’ibyo.

Dami

DAMI. Byatangiye papa ataka umutwe. Icyakora yakomeje kuremba, nuko mama ahamagaza ambilansi. Sinzibagirwa ukuntu baje bakamujyana. Sinari nzi ko ari bwo bwa nyuma! Nyuma y’iminsi itatu gusa, papa yahise apfa. Icyo gihe nari mfite imyaka itandatu.

Namaze imyaka myinshi numva ko hari icyo nari gukora papa ntapfe. Iyo nibukaga ukuntu bamujyanye kwa muganga, naribazaga nti “kuki nta cyo nakoze? Ubu koko nta cyo nari kubafasha?” Nanone iyo nabonaga abandi basaza barwaye, naribazaga nti “kuki se bo bakiriho?” Nyuma y’aho mama yamfashije kujya mvuga agahinda mfite. Nanone Abahamya bagenzi bacu baraduhumurije.

Hari abatekereza ko umuntu agira agahinda akimara gupfusha ubundi kagahita gashira, ariko jye si ko byagenze. Nakomeje kwihagararaho, ariko maze kuba umwangavu biranga.

Inama nagira abakiri bato bapfushije ababyeyi ni uko bagira uwo babwira agahinda bafite. Iyo ubwiye umuntu agahinda kawe hakiri kare, wumva uruhutse.

Mbona papa yarihuse cyane! Icyakora mpumurizwa n’ibivugwa mu Byahishuwe 21:4, hagira hati “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”

DERRICK.

Derrick

Ikintu nibukira kuri papa ni uko twajyanaga kuroba kandi tukajya kurara mu misozi miremire, kuko yakundaga kuzamuka imisozi.

Papa yarwaraga umutima. Ndibuka ko nigeze kumusura mu bitaro rimwe cyangwa kabiri nkiri muto cyane, ariko sinari nzi ko yari arembye. Iyo ndwara yaje kumuhitana mfite imyaka icyenda gusa.

Amaze gupfa nararize cyane. Nashenguwe n’agahinda ku buryo nta we nashakaga kuvugisha. Ni ubwa mbere nari ngize agahinda nk’ako! Abana twasengeraga hamwe babanje kumpumuriza, ariko byamaze igihe gito. Bakundaga kumbwira bati “isaha ye yari yageze,” abandi bati “Imana yamuhamagaye,” abandi bakambwira ko ari mu ijuru. Ibyo bambwiraga ntibyanshimishaga na gato, kandi sinari nzi n’icyo Bibiliya ibivugaho.

Nyuma yaho Abahamya ba Yehova batangiye kwigisha Bibiliya mama na mukuru wanjye, amaherezo nanjye nifatanya na bo. Twasobanukiwe uko bigenda iyo umuntu amaze gupfa n’isezerano ry’uko abapfuye bazazuka (Yohana 5:28, 29). Ariko umurongo wamfashije cyane ni uwo muri Yesaya 41:10, ugira uti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe. Ntukebaguze kuko ndi Imana yawe. Nzagukomeza, kandi nzagufasha by’ukuri.” Iyo nabaga mfite agahinda, kumenya ko Yehova yabaga andi hafi byaramfashaga, kandi n’ubu biracyamfasha.

JEANNIE.

Jeannie

Mama yishwe na kanseri igihe nari mfite imyaka irindwi. Uwo munsi sinzawibagirwa. Ndibuka ko yaguye mu rugo kandi sogokuru na nyogokuru bari bahari. Abantu bose bari bacecetse. Hari ku manywa, kandi twari tugiye guteka umureti. Nahise numva ncitse intege.

Namaze igihe numva ko ngomba kwikomeza maze nkita kuri murumuna wanjye. Na n’ubu ndacyagerageza guhisha agahinda, ariko bituma mporana intimba ku mutima, kandi nzi ko ibyo bingiraho ingaruka.

Sinzibagirwa ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu itorero ryacu batweretse urukundo kandi bakadufasha. Nubwo ari bwo twari tugitangira kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, abagize itorero batwitagaho ku buryo wari kugira ngo tumaranye igihe kirekire. Ntibyari bikiri ngombwa ko papa adutekera ibyokurya byo ku manywa, kuko bamaze umwaka wose babituzanira.

Umurongo wamfashije cyane ni uwo muri Zaburi 25:16, 17. Umwanditsi w’iyo zaburi yinginze Imana agira ati “kebuka undebe, ungirire neza; kuko ndi mu bwigunge kandi mfite umubabaro. Ishavu ryo mu mutima wanjye ryariyongereye; unkure mu magorwa ndimo.” Nashimishijwe no kumenya ko iyo umuntu ababaye ataba ari wenyine, ahubwo ko Imana iba yiteguye kumuhumuriza. Bibiliya yaramfashije ku buryo nongeye kurangwa n’icyizere no gutekereza ku buzima bwanjye buzaza. Mu byampumurije harimo ibyiringiro by’umuzuko. Niringiye ko nzongera kubona mama afite ubuzima butunganye muri paradizo.—2 Petero 3:13.

Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza abapfushije, vana kuri interineti agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Jya kuri www.jw.org/rw, urebe ahanditse ngo IBYASOHOTSE › IBITABO N’UDUTABO..