Soma ibirimo

Ese abadayimoni babaho?

Ese abadayimoni babaho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Abadayimoni ni “abamarayika bakoze icyaha,” ni ukuvuga ibiremwa by’umwuka byigometse ku Mana (2 Petero 2:4). Umumarayika wa mbere wihinduye umudayimoni ni Satani Umwanzi, Bibiliya ikaba imwita “umutware w’abadayimoni.”—Matayo 12:24, 26.

Bigomeka mu gihe cya Nowa

 Bibiliya ivuga ukuntu abamarayika bigometse mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, igira iti “abana b’Imana y’ukuri babona ko abakobwa b’abantu ari beza, maze bafata abo batoranyije bose babagira abagore babo” (Intangiriro 6:2). Abo bamarayika babi ‘bavuye aho bari bagenewe kuba’ mu ijuru, maze biyambika imibiri y’abantu kugira ngo baryamane n’abagore.—Yuda 6.

 Igihe Umwuzure wazaga, abo bamarayika bigometse biyambuye imibiri y’abantu basubira mu ijuru. Icyakora Imana yabirukanye mu muryango wayo. Mu bihano abo badayimoni bahawe, harimo kutongera kwambara umubiri w’abantu.—Abefeso 6:11, 12.