Icyo Bibiliya ibivugaho

Satani n’abadayimoni bagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu. Bibiliya igira iti “tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Bibiliya igaragaza uburyo Satani yifashisha ngo yigarurire abantu.

  • Ubushukanyi. Bibiliya itera Abakristo inkunga yo “kurwanya amayeri ya Satani” (Abefeso 6:11). Amwe mu mayeri akoresha ni ugushuka abantu, akabemeza ko abakozi be baba bakorera Imana.2 Abakorinto 11:13-15.

  • Ubupfumu. Satani ayobya abantu akoresheje abaraguza umutwe, abapfumu, abaraguza inyenyeri n’abandi bameze batyo (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Nanone ibiyobyabwenge, gushyira abantu mu ruhwiko n’ubundi buryo bwo kuyobya ubwenge bw’abantu, bituma abantu bitegeza abadayimoni.Luka 11:24-26.

  • Idini ry’ikinyoma. Amadini yigisha ibinyoma ayobya abantu agatuma batera Imana umugongo (1 Abakorinto 10:20). Bibiliya yita izo nyigisho “inyigisho” z’abadayimoni.1 Timoteyo 4:1.

  • Gutera abantu. Bibiliya irimo inkuru zivuga uko imyuka mibi yateye abantu. Hari igihe abadayimoni bahinduraga abantu impumyi cyangwa ibiragi, cyangwa bakabakomeretsa.Matayo 12:22; Mariko 5:2-5.

Uko twakwirinda Satani

Ntitwagombye gutinya ko abadayimoni batwibasira, kuko Bibiliya itwereka uko twarwanya Satani kandi tukamunesha:

  • Itoze gutahura amayeri Satani akoresha, kuko ‘utayobewe amayeri ye.’2 Abakorinto 2:11.

  • Itoze kugira ubumenyi bwo muri Bibiliya, kandi ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bizagufasha kwirinda kuyoborwa na Satani.Abefeso 6:11-18.

  • Jugunya ibintu byose bifitanye isano n’abadayimoni (Ibyakozwe 19:19). Ibyo bikubiyemo indirimbo, ibitabo, ibinyamakuru, amafoto na za videwo byamamaza ubupfumu.