Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI MU GIHE UPFUSHIJE UWAWE?

Uko wahangana n’agahinda

Uko wahangana n’agahinda

Inama zitangwa kuri iyi ngingo ni nyinshi, ariko si ko zose ari nziza. Urugero, hari abashobora kukugira inama yo kutarira cyangwa kutagaragaza uko wiyumva. Abandi bo bakubwira ko ugomba kuririra umuhisi n’umugenzi. Icyakora Bibiliya yo itanga inama zishyize mu gaciro, kandi hari ubushakashatsi bwo muri iki gihe bwemeje ko izo nama zifite akamaro.

Mu mico imwe n’imwe, bavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, mu yandi magambo ngo nta mugabo urira. Ariko se kurira, n’iyo byaba ari mu ruhame, biteye isoni? Impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe zivuga ko kurira mu gihe umuntu yapfushije ari ibintu bisanzwe. Nubwo uba ufite agahinda kenshi, kurira bigufasha gutuza, maze ubuzima bugakomeza. Ariko kwihagararaho bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye. Bibiliya ntiyemeranya n’abavuga ko kurira ari bibi cyangwa ko nta mugabo urira. Urugero, nubwo Yesu yari afite ububasha bwo kuzura incuti ye Lazaro, yamuririye mu ruhame!—Yohana 11:33-35.

Nanone hari abapfusha umuntu bakagira uburakari bukabije, cyane cyane iyo apfuye urupfu rutunguranye. Ubwo burakari bushobora guterwa n’amagambo mabi abantu bubahwa bavuga batayatekerejeho. Urugero, umugabo witwa Mike wo muri Afurika y’Epfo yagize ati “data yapfuye mfite imyaka 14 gusa. Igihe twari mu muhango wo gushyingura, umuyobozi wo mu idini ry’Abangilikani yavuze ko Imana iba ikeneye abantu beza, bityo ikaba igomba kubatwara hakiri kare. * Byarandakaje cyane kuko data yagiye tukimukeneye. Ubu hashize imyaka 63, ariko iyo mbyibutse ndarira.”

Bite se ku birebana n’abicira urubanza, cyane cyane mu gihe bapfushije umuntu mu buryo butunguranye? Bishobora gutuma bakomeza kwibwira bati “iyo nkora iki n’iki ntaba yapfuye!” Nanone hari igihe wibuka ko muherukana umubwira nabi, ukarushaho kwicira urubanza.

Mu gihe wicira urubanza cyangwa ukagira uburakari, ntukabyihererane. Ahubwo ujye ubibwira incuti yawe wiringira, kandi ishobora kukwizeza ko ibyo bibaho. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

Incuti iruta izindi yakuba hafi mu gihe wapfushije ni Umuremyi wacu ari we Yehova Imana. Jya umusenga umubwire ibikuri ku mutima byose kuko ‘akwitaho’ (1 Petero 5:7). Nanone asezeranya abantu bose bamutura amasengesho ko ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yabo n’ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu,’ agatuma ibyo bitekerezo bibi bibavamo (Abafilipi 4:6, 7). Uretse ibyo, jya ushakira ihumure mu Ijambo ry’Imana Bibiliya. Ujye wandika urutonde rw’imirongo yaguhumuriza, nibishoboka ufate mu mutwe imwe muri yo. (Reba  ingingo iri kumwe n’iyi.) Gutekereza ku magambo nk’ayo bishobora kuguhumuriza cyane cyane nijoro, mu gihe uri wenyine wabuze ibitotsi.—Yesaya 57:15.

Vuba aha, umugabo w’imyaka 40 witwa Jack yapfushije umugore we yakundaga cyane, azize kanseri. Jack yavuze ko hari igihe yumva yishwe n’irungu. Icyakora isengesho riramuhumuriza. Yagize ati “iyo nsenze Yehova irungu rirashira. Akenshi ndakanguka sinongere kubona ibitotsi. Icyakora iyo maze gusoma no gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe kandi nkabwira Imana ibindi ku mutima byose, ndatuza nkumva mfite amahoro maze ngasinzira.”

Urundi rugero ni urw’uwitwa Vanessa wapfushije nyina, azize indwara. Na we yiboneye ko isengesho rifite imbaraga. Yaravuze ati “igihe nabaga mfite agahinda kenshi, natabazaga Yehova Imana ndira kandi muvuga mu izina. Yumvise amasengesho yanjye kandi yampaye imbaraga nari nkeneye.”

Nanone, hari abajyanama bavuga ko iyo umuntu afite agahinda akitangira gufasha abandi, bimugirira akamaro. Ibyo bishobora gutuma agira ibyishimo kandi bikamugabanyiriza agahinda (Ibyakozwe 20:35). Abakristo benshi babuze ababo bavuze ko kwitangira gufasha abandi byabahumurije cyane.—2 Abakorinto 1:3, 4.

^ par. 5 Iyo nyigisho ntishingiye kuri Bibiliya. Bibiliya igaragaza impamvu eshatu zituma dupfa.—Umubwiriza 9:11; Yohana 8:44; Abaroma 5:12.