Toledo ni umugi urimo ibintu biranga amateka n’umuco bya Esipanye. Mu mwaka wa 1986, uwo mugi washyizwe ku rutonde rw’umutungo kamere w’isi, kandi urasurwa cyane.

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Esipanye

Twasuye Esipanye

ESIPANYE ni igihugu gitatse ibyiza bitandukanye, birimo abantu n’ibidukikije. Igice kinini cy’icyo gihugu kigizwe n’imirima y’ingano, imizabibu n’imyelayo. Mu majyepfo, icyo gihugu gihana urubibi n’umugabane wa Afurika, bikaba bitandukanyijwe n’amazi ari ku ntera y’ibirometero 14.

Icyo gihugu giherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo y’u Burayi. Gituwe n’abantu b’amoko atandukanye, harimo Abanyafoyinike, Abagiriki n’Abakaritajinwa. Mu kinyejana cya 3 Mbere ya Yesu, igihe Abaroma bari bamaze kwigarurira icyo gihugu, bacyise Hisipaniya. Nyuma yaho cyatuwe n’Abavizigoti ndetse n’Abamore, bose bakaba barahazanye umuco wabo.

Esipanye yigeze gusurwa na ba mukerarugendo barenga miriyoni 68 mu mwaka umwe gusa. Abenshi muri bo babaga baje kureba uko izuba rirengera ku nyanja, ibintu by’ubugeni, inyubako zaho za kera no kumenya amateka y’icyo gihugu. Amafunguro yaho na yo akurura ba mukerarugendo benshi. Muri yo harimo amafi, inyama, isupu irimo intungamubiri nyinshi, salade n’imboga zirimo amavuta ya elayo. Umureti waho, ipilawu n’ibyokurya bita tapasi byamamaye hirya no hino ku isi.

Marisikada, ifunguro ry’ibanze rigizwe n’amafi

Abantu babyina imbyino zitwa flamenko

Abaturage bo muri Esipanye bagira urugwiro kandi bakunda gusabana. Abenshi muri bo bavuga ko ari Abagatolika, ariko abajya mu misa ni bake. Mu myaka ishize, hari abimukira bagiye gutura muri icyo gihugu baturutse muri Afurika, muri Amerika y’Epfo no muri Aziya. Nanone bakunda kuganira ku myizerere n’imigenzo yo mu madini yabo. Abahamya ba Yehova bagiye baganira na bo, bakabafasha kumenya icyo Bibiliya ivuga ku ngingo zitandukanye.

Mu mwaka wa 2015, Abahamya barenga 10.500 bitangiye kubaka cyangwa kuvugurura amazu basengeramo bita Amazu y’Ubwami, arenga 70. Ibibanza byo kubakamo bimwe na bimwe, byagiye bitangwa n’ubuyobozi. Abahamya ba Yehova bafasha abimukira, kuko bagira amateraniro mu cyesipanyoli no mu zindi ndimi zirenga 30. Mu mwaka wa 2016, abantu barenga 186.000 bifatanyije n’Abahamya ba Yehova mu materaniro yo kwibuka urupfu rwa Yesu Kristo.