Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 18

Uko wamenya Abakristo b’ukuri

Uko wamenya Abakristo b’ukuri

Abantu babarirwa muri za miriyari bavuga ko ari Abakristo. Ariko ibyo bizera usanga bitandukanye kandi amahame bagenderaho aratandukanye. None se ni iki cyadufasha kumenya Abakristo b’ukuri?

1. Umukristo ni muntu ki?

Abakristo ni abigishwa ba Yesu Kristo cyangwa abayoboke be. (Soma mu Byakozwe 11:26.) None se bagaragaza bate ko ari abigishwa ba Yesu? Yesu yaravuze ati “niba muguma mu ijambo ryanjye muri abigishwa banjye nyakuri” (Yohana 8:31). Ibyo bisobanura ko Abakristo b’ukuri bagomba gukurikiza ibyo Yesu yigishije. Nanone kubera ko inyigisho za Yesu zabaga zishingiye ku Byanditswe, ibyo Abakristo b’ukuri bizera na byo bigomba kuba bishingiye kuri Bibiliya.—Soma muri Luka 24:27.

2. Abakristo b’ukuri bagaragaza urukundo bate?

Yesu yabwiye abigishwa be ati “mukundane nk’uko nanjye nabakunze” (Yohana 15:12). Yesu yagaragaje ate ko yakundaga abigishwa be? Yafataga umwanya akaba ari kumwe na bo, akabakomeza kandi akabafasha. Nanone yatanze ubuzima bwe ku bwabo (1 Yohana 3:16). Abakristo b’ukuri na bo ntibavuga iby’urukundo gusa. Bagaragaza ko bakundana mu magambo no mu bikorwa.

3. Ni uwuhe murimo Abakristo b’ukuri bakora muri iki gihe?

Hari umurimo Yesu yasabye abigishwa be gukora. Yabasabye “kubwiriza ubwami bw’Imana” (Luka 9:2). Abakristo ba mbere ntibabwirizaga mu nsengero gusa. Ahubwo babwirizaga n’ahantu hahuriraga abantu benshi ndetse no mu ngo z’abantu. (Soma mu Byakozwe 5:42; 17:17.) Muri iki gihe na bwo Abakristo b’ukuri babwiriza ukuri ko muri Bibiliya ahantu hose basanze abantu. Bakunda bagenzi babo. Ni yo mpamvu bakoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo, bakabagezaho ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ibyiringiro kandi buhumuriza.—Mariko 12:31.

IBINDI WAMENYA

Menya ibyo Abakristo b’ukuri batandukaniyeho n’abantu badakurikiza inyigisho za Yesu n’urugero rwe.

4. Bashakisha ukuri ko muri Bibiliya

Abakristo ba mbere bahaga agaciro Ijambo ry’Imana

Abantu bavuga ko ari Abakristo si ko bose baha agaciro ukuri ko muri Bibiliya. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo amwe mu madini yiyita aya gikristo yananiwe kwigisha ibyo Yesu yigishaga?

Yesu yigishije ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Musome muri Yohana 18:37, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Dukurikije ibyo Yesu yavuze, ni iki cyadufasha kumenya Abakristo bari “mu ruhande rw’ukuri?”

5. Babwiriza ukuri ko muri Bibiliya

Abakristo ba mbere barabwirizaga

Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be umurimo bagombaga gukora kandi no muri iki gihe uracyakorwa. Musome muri Matayo 28:19, 20 no mu Byakozwe 1:8, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Umurimo wo kubwiriza wari kuzakorwa mu rugero rungana iki?

6. Bakora ibihuje n’ibyo bigisha

Ni iki cyemeje Tom ko yabonye idini ry’ukuri? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni iki cyatumye Tom yanga amadini?

  • Ni iki cyamwemeje ko yabonye ukuri?

Bavuga ko kora ndebe iruta vuga numve. Musome muri Matayo 7:21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese ibyo Yesu aha agaciro kuruta ibindi ni ibyo tuvuga cyangwa ni ibyo dukora?

7. Abakristo b’ukuri barakundana

Abakristo ba mbere barakundanaga

Ese koko hari Abakristo bemeye kwitangira bagenzi babo ku buryo bashoboraga kubapfira? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Muri iyi videwo, ni iki cyatumye Lloyd yemera kwitangira Umuvandimwe Johansson?

  • Ese utekereza ko ibyo yakoze bigaragaza ko ari Umukristo w’ukuri?

Musome muri Yohana 13:34, 35, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Abigishwa ba Yesu, ni ukuvuga Abakristo b’ukuri, bagombye gufata bate abo badahuje ubwoko cyangwa igihugu?

  • Ibyo bagombye kubigaragaza bate mu gihe cy’intambara?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Abakristo bakoze amahano. Muri bo ntihabonekamo idini ry’ukuri.”

  • Ni uwuhe murongo wasomera umuntu umwereka ibiranga Abakristo b’ukuri?

INCAMAKE

Abakristo b’ukuri bakurikiza inyigisho zo muri Bibiliya, bakagaragaza urukundo rurangwa no kwitangira abandi kandi bakabwiriza ukuri ko muri Bibiliya.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ibyo Abakristo b’ukuri bizera biba bishingiye ku ki?

  • Ni uwuhe muco uranga Abakristo b’ukuri?

  • Ni uwuhe murimo Abakristo b’ukuri bakora?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya byinshi ku bantu bakora uko bashoboye bagakurikiza urugero rwa Yesu Kristo n’inyigisho ze.

Abahamya ba Yehova ni bantu ki? (1:13)

Reba icyafashije uwahoze ari umubikira kumenya Abakristo b’ukuri.

“Banshubije ibibazo byose bifashishije Bibiliya” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2014)

Menya uko Abakristo b’ukuri bagaragariza urukundo bagenzi babo bakeneye gufashwa.

Gufasha abavandimwe bacu mu gihe habaye ibiza—Agace ka videwo (3:57)

Suzuma uko Abakristo ba mbere n’Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe, bagiye bakurikiza ibyo Yesu yavuze biranga abigishwa be.

“Ni iki kiranga Abakristo b’ukuri?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Werurwe 2012)