Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 19

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo b’ukuri?

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo b’ukuri?

Twebwe Abahamya ba Yehova twemera ko turi Abakristo b’ukuri. Kubera iki? Reka turebe aho imyizerere yacu ishingiye, izina ridutandukanya n’abandi n’urukundo dukundana.

1. Ibyo Abahamya ba Yehova bizera bishingiye ku ki?

Yesu yaravuze ati ‘Ijambo ry’[Imana] ni ukuri’ (Yohana 17:17). Kimwe na Yesu, buri gihe Abahamya ba Yehova bagiye bashingira imyizerere yabo ku Ijambo ry’Imana. Urugero, reka turebe uko babigenje mu ntangiriro y’amateka yabo. Mu myaka ya 1870, abari bagize itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya batangiye gusuzuma Bibiliya babyitondeye. Inyigisho zabo zabaga zishingiye ku byo Bibiliya ivuga, nubwo zabaga zitandukanye n’ibyo andi madini yigishaga. Izo nyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya babaga bamaze kumenya, bazibwiraga abandi. a

2. Kuki twitwa Abahamya ba Yehova?

Yehova avuga ko abamusenga ari abahamya be kubera ko bamuvugaho ukuri (Abaheburayo 11:4–12:1). Urugero, mu bihe bya kera, Imana yabwiye abari bagize ubwoko bwayo iti “muri abahamya banjye.” (Soma muri Yesaya 43:10.) Yesu na we yitwa “Umuhamya Wizerwa” (Ibyahishuwe 1:5). Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1931 twatangiye kwitwa Abahamya ba Yehova, kandi iryo zina ridutera ishema.

3. Abahamya ba Yehova bagaragaza bate urukundo nk’urwa Yesu?

Yesu yakundaga abigishwa be cyane ku buryo yabafataga nk’abagize umuryango we. (Soma muri Mariko 3:35.) Abahamya ba Yehova na bo ni umuryango wunze ubumwe ku isi hose. Ni yo mpamvu twitana abavandimwe cyangwa bashiki bacu (Filemoni 1, 2). Nanone twumvira itegeko rivuga ngo “Mukunde umuryango wose w’abavandimwe” (1 Petero 2:17). Abahamya ba Yehova bagaragaza urwo rukundo mu buryo butandukanye. Urugero, bita kuri bagenzi babo bo hirya no hino ku isi bakeneye gufashwa.

IBINDI WAMENYA

Menya byinshi ku birebana n’amateka y’Abahamya ba Yehova, urebe n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko turi Abakristo b’ukuri.

Ibyo Abakristo b’ukuri bizera, biba bishingiye kuri Bibiliya kandi babibwira abandi

4. Ibyo twizera bishingiye kuri Bibiliya

Yehova yavuze ko ukuri ko muri Bibiliya kwari kuzahishurwa. Musome muri Daniyeli 12:4, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki cyari ‘kuzagwira’ mu bagize ubwoko bw’Imana, igihe bari kuba bakomeza kwiga Bibiliya?

Menya uko abari bagize itsinda ry’abigishwa ba Bibiliya, harimo na Charles Russell, bigaga Ijambo ry’Imana. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ukurikije iyi videwo, Charles Russell n’abandi Bigishwa ba Bibiliya bigaga Bibiliya bate?

Ese wari ubizi?

Hari igihe tujya tugira icyo duhindura kuri imwe mu myizerere yacu. Kubera iki? Nk’uko iyo izuba ritangiye kurasa hagenda habona, ni na ko Imana igenda idufasha gusobanukirwa inyigisho zayo buhoro buhoro. (Soma mu Migani 4:18.) Ubwo rero, nubwo Bibiliya itajya ihinduka, tugira icyo duhindura ku myizerere yacu iyo hari inyigisho zo muri Bibiliya dusobanukiwe neza kurushaho.

5. Dukora ibihuje n’izina ryacu

None se kuki twitwa Abahamya ba Yehova? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Kuki byari bikwiriye ko twitwa Abahamya ba Yehova?

Kuki Yehova hari abo yatoranyije ngo bamubere Abahamya? Ni ukugira ngo bagaragaze ko ari we Mana y’ukuri yonyine, kuko hari ibinyoma byinshi byamuvuzweho. Reka turebe bibiri muri byo.

Hari amadini yigisha abayoboke bayo ko Imana ishaka ko bayisenga bakoresheje amashusho. Musome mu Balewi 26:1, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ukuri ni ukuhe? Iyo abantu basenga bakoresheje ibishushanyo Yehova yumva ameze ate?

Hari abayobozi b’amadini bigisha ko Yesu ari Imana. Musome muri Yohana 20:17, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ukuri ni ukuhe? Ese Yesu angana n’Imana?

  • Kumenya ko Yehova yasabye Abahamya be ngo bigishe ukuri kuri we no ku mwana we, bituma wiyumva ute?

6. Turakundana

Bibiliya igereranya Abakristo n’ingingo z’umubiri w’umuntu. Musome mu 1 Abakorinto 12:25, 26, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Abakristo b’ukuri bagombye gukora iki mu gihe bagenzi babo bahuye n’ibibazo?

  • Ni ibiki wiboneye bigaragaza ko Abahamya ba Yehova bakundana?

Iyo Abahamya ba Yehova bo mu gace runaka bahuye n’ibibazo, bagenzi babo bo hirya no hino ku isi bahita bagira icyo bakora. Reba urugero muri iyi videwo. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ibikorwa by’ubutabazi by’Abahamya ba Yehova bigaragaza bite ko bakundana?

Abakristo b’ukuri bagaragariza urukundo abakeneye gufashwa

UKO BAMWE BABYUMVA: “Abahamya ba Yehova ni idini ry’inzaduka.”

  • Ni ryari Yehova yatangiye kwita abamusenga abahamya be?

INCAMAKE

Abahamya ba Yehova ni Abakristo b’ukuri. Turi umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe kandi ibyo twizera bishingiye kuri Bibiliya. Nanone tumenyesha abandi ukuri ku byerekeye Yehova.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki twahisemo kwitwa Abahamya ba Yehova?

  • Tugaragarizanya urukundo dute?

  • Ese wowe utekereza ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ukuri?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba urugero rw’ukuntu Abahamya ba Yehova bashyize ahabona inyigisho z’ikinyoma.

Ubwoko bw’Imana bwubahisha izina ryayo (7:08)

Menya ibisubizo by’ibibazo ushobora kuba wibaza ku Bahamya ba Yehova.

“Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova” (Ingingo zisohoka ku rubuga rwacu)

Stephen yagiraga urugomo kandi yakundaga kurwana. Menya ibintu yabonye mu Bahamya bigatuma ahinduka.

“Nagendaga ndushaho kuba umuntu mubi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2015)

a Kuva mu mwaka wa 1879 Abahamya ba Yehova batangiye gusohora Umunara w’Umurinzi usobanura inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya.