Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Mu gihe cya Yesu, amaturo y’urusengero yatangwaga ate?

Agasanduku k’amaturo y’urusengero kabaga mu Rugo rw’Abagore. Hari igitabo cyagize kiti “urwo rugo rwari rukikijwe n’ibaraza. Kuri iryo baraza ahagana ku rukuta ni ho hari amasanduku cumi n’atatu bashyiragamo amaturo. Nanone ayo masanduku yitwaga impanda.”—The Temple—Its Ministry and Services.

Ayo masanduku bayitaga impanda bitewe n’uko hejuru yabaga afunganye, maze akagenda yaguka ahagana mu ndiba. Buri sanduku yabaga ifite ikimenyetso kigaragaza ubwoko bw’amaturo agomba kuyishyirwamo, noneho ayo maturo agakoreshwa ibintu byihariye yagenewe. Igihe Yesu yitegerezaga abantu benshi batangaga amaturo harimo na wa mupfakazi w’umukene, yari mu Rugo rw’Abagore.—Luka 21:1, 2.

Hari udusanduku tubiri twari tugenewe amaturo y’urusengero. Kamwe kari ako mu mwaka Abayahudi babaga barimo, akandi ari ak’amaturo yo mu mwaka wawubanjirije. Mu gasanduku ka 3 kugeza ku ka 7 hashyirwagamo amafaranga yo kugura intungura, inuma, imbaho, umubavu n’inzabya za zahabu. Iyo uwatanze amafaranga yasangaga igiciro cy’ituro ari gito ku yo yabaga yateganyije, asagutse yayashyiraga muri kamwe mu tundi dusanduku. Mu gasanduku ka 8 hashyirwagamo amafaranga yasagutse ku bitambo bikuraho ibyaha. Mu gasanduku ka 9 kugeza ku ka 12, hashyirwagamo amafaranga yasagutse ku bitambo byo gukuraho urubanza rw’icyaha, ku bitambo by’inyoni, ku maturo y’Abanaziri n’amaturo y’ababembe. Agasanduku ka 13 kashyirwagamo impano zitanzwe ku bushake.

Ese Luka umwanditsi wa Bibiliya yari umuhanga mu by’amateka wemewe?

Luka yanditse Ivanjiri imwitirirwa n’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Yaravuze ati “nabigenzuye mbyitondeye mu kuri kose kuva bigitangira.” Icyakora hari abahanga bahakana ibivugwa mu nkuru yanditse (Luka 1:3). Ese koko ibyo yavuze ni ukuri?

Luka yanditse ibintu byabayeho mu mateka, kandi bifitiwe gihamya. Urugero, yakoresheje amazina y’abategetsi b’Abaroma atari azwi icyo gihe, urugero nka stratégoi cyangwa abacamanza ryakoreshwaga i Filipi, politarches cyangwa abatware ryakoreshwaga i Tesalonike na Asiarches cyangwa abayobozi ryakoreshwaga muri Efeso (Ibyakozwe 16:20; 17:6; 19:31). Luka yise Herode Antipa tetraarchis cyangwa umuyobozi w’intara. Nanone yise Serugiyo Pawulo anthupatos cyangwa umutware w’i Kupuro.—Ibyakozwe 13:1, 7.

Birashishikaje kuba Luka yarakoresheje amazina y’ubutegetsi akwiriye, kuko igihe Abaroma batakazaga intara bayoboraga, amazina y’ubutegetsi na yo yagendeyeko. Ariko kandi intiti mu bya Bibiliya yitwa Bruce Metzger, yaravuze iti “uko igihe cyagiye gihita, inkuru zigaragaza ahantu cyangwa igihe ibintu byabereye zivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe zakomeje kugaragara ko ari ukuri.” Intiti yitwa William Ramsay yavuze ko Luka ari “umuhanga mu by’amateka wo mu rwego rwo hejuru.”