Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Imana iteye ite?
Imana ni umwuka kandi ntidushobora kuyibona. Yaremye ijuru, isi n’ibinyabuzima byose. Nta muntu waremye Imana kuko itigeze igira intangiriro (Zaburi 90:2). Imana yifuza ko abantu bayishaka bakamenya ukuri ku birebana na yo.—Soma mu Byakozwe 17:24-27.
Imana ifite izina kandi dushobora kurimenya. Nanone dushobora kumenya imwe mu mico yayo turamutse twitegereje ibyo yaremye (Abaroma 1:20). Ariko kugira ngo tumenye Imana neza, dukwiriye kwiga Ijambo ryayo Bibiliya. Bibiliya itwigisha ko Imana irangwa n’urukundo.—Soma muri Zaburi 103:7-10.
Imana yumva imeze ite iyo ibona akarengane duhura na ko?
Umuremyi wacu Yehova yanga akarengane, kandi yaremye abantu mu ishusho ye (Gutegeka kwa Kabiri 25:16). Iyo ni yo mpamvu abenshi muri twe banga akarengane. Imana si yo igateza. Yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo icyiza cyangwa ikibi. Ikibabaje ni uko abantu benshi bawukoresha nabi barenganya abandi. Ibyo bakora ‘bishengura umutima’ wa Yehova.—Soma mu Ntangiriro 6:5, 6; Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.
Yehova akunda ubutabera, kandi ntazemera ko akarengane gakomeza kubaho (Zaburi 37:28, 29). Bibiliya idusezeranya ko vuba aha Imana izakuraho akarengane kose.—Soma muri 2 Petero 3:7-9, 13.
Bibiliya isezeranya ko Imana izakuriraho abantu bose akarengane