INGINGO YO KU GIFUBIKO
Urubori rw’urupfu
Abantu batinya urupfu, ku buryo abenshi birinda kugira icyo baruvugaho. Ariko byatinda byatebuka ruranga rukadutwara. Uretse n’ibyo, urupfu rurababaza cyane.
Uko byagenda kose, tubabazwa no gupfusha umubyeyi wacu, uwo twashakanye cyangwa umwana wacu. Hari igihe ibyago bidutungura, cyangwa tukamara igihe kirekire duhanganye na byo. Koko rero, nta ho twahungira agahinda urupfu ruduteza, kandi ingaruka zarwo zirababaza cyane.
Antonio wapfushije se azize impanuka y’imodoka, yagize ati “numvaga meze nk’umuntu bafungiye inzu maze imfunguzo bakazitwara. Ntuba ushobora gusubira mu rugo, niyo byaba akanya gato. Usigara wibuka uko hari hameze gusa. Uba utangiye ubuzima bushya. Nubwo uba udashaka kubyemera, bitewe n’uko uba wumva bidashoboka, nta cyo wabikoraho.”
Igihe Dorothy yapfushaga umugabo afite imyaka 47, yiyemeje gushaka ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe yibazaga. Kubera ko yigishaga abana ijambo ry’Imana ku cyumweru, yumvaga ko iyo umuntu apfuye ubuzima bukomeza. Ariko mu by’ukuri, ntiyari azi uko bigendekera umuntu iyo apfuye. Yabajije umupasiteri wo mu idini ryabo ry’Abangilikani ati “bitugendekera bite iyo dupfuye?” Yaramushubije ati “mu by’ukuri nta wubizi. Ni ugutegereza tukazabimenya dupfuye.”
Ese koko ni ngombwa ‘gutegereza’ ko dupfa ngo tumenye uko bizatugendekera? Ese iyo umuntu apfuye biba birangiye? Twabimenya dute?