Ese wari ubizi?
Kuki kuba Abisirayeli bari bemerewe gutambira Yehova inuma n’intungura byabafashaga?
AMATEGEKO ya Mose yemereraga Abisirayeli gutambira Yehova inuma n’intungura. Mu mategeko avuga iby’ibitambo, izo nyoni zivugirwa hamwe, kandi iyo umuntu atabonaga imwe yashoboraga gutanga indi (Lewi 1:14; 12:8; 14:30). Kuki ibyo byafashaga Abisirayeli? Ni ukubera ko intungura zitabonekaga buri gihe. Ibyo byaterwaga n’iki?
Mu mezi y’ubushyuhe, intungura ziboneka muri Isirayeli. Ariko mu kwezi kwa cumi zigira mu bihugu bishyushye, zikazagaruka ubukonje bugabanutse (Ind 2:11, 12; Yer 8:7). Ubwo rero iyo Umwisirayeli yashakaga gutambira Yehova intungura mu mezi y’imbeho, ntiyashoboraga kuzibona.
Icyakora inuma zo zabonekaga muri Isirayeli mu gihe cy’umwaka wose. Ikindi kandi abantu barazororaga. (Gereranya no muri Yohana 2:14, 16.) Igitabo kivuga iby’ibimera n’inyamaswa bivugwa muri Bibiliya cyagize kiti: “Abaturage bose bo mu byaro no mu migi yose yo muri Palesitina, bororaga inuma. Buri muturage yabaga afite akazu izo numa zabagamo cyangwa yaracukuye umwenge mu rukuta rw’inzu, akaba ari ho ziba.”—Gereranya na Yesaya 60:8.
Yehova yagaragaje ko yakundaga Abisirayeli kandi agashyira mu gaciro, yemera ko bamutambira inyoni bashoboraga kubona mu gihe cy’umwaka wose.