Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IYO UMUNTU APFUYE BIBA BIRANGIYE?

Iyo umuntu apfuye ntibiba birangiye

Iyo umuntu apfuye ntibiba birangiye

Betaniya yari umudugudu muto wari ku birometero 3 uvuye i Yerusalemu (Yohana 11:18). Mbere gato y’urupfu rwa Yesu, abantu bo muri uwo mudugudu bagize ibyago. Lazaro wari incuti magara ya Yesu, yagize atya ararwara, araremba maze arapfa.

Igihe Yesu yumvaga iyo nkuru, yabwiye abigishwa be ko Lazaro yari asinziriye, bityo akaba yari agiye kumukangura (Yohana 11:11). Ariko abo bigishwa ntibamenye icyo yashakaga kuvuga. Ni yo mpamvu yaberuriye akababwira ati “Lazaro yarapfuye.”—Yohana 11:14.

Nyuma y’iminsi ine Lazaro ashyinguwe, Yesu yageze i Betaniya, maze agerageza guhumuriza Marita mushiki wa Lazaro. Marita yaramubwiye ati “iyo uza kuhaba musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yohana 11:17, 21). Yesu yaramushubije ati “ni jye kuzuka n’ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima.”—Yohana 11:25.

“Lazaro, sohoka!”

Kugira ngo Yesu yerekane ko iryo sezerano ari ukuri, yegereye imva maze arangurura ijwi agira ati “Lazaro, sohoka!” (Yohana 11:43). Abari aho bamaze kubona uwari wapfuye asohotse, baratangaye cyane.

Mbere yaho Yesu yari yarazuye nibura abantu babiri. Hari igihe yazuye umukobwa wa Yayiro. Mbere y’uko Yesu amuzura, yavuze ko uwo mukobwa na we yari asinziriye.—Luka 8:52.

Zirikana ko igihe Lazaro n’uwo mukobwa wa Yayiro bapfaga, Yesu yagereranyije urupfu no ‘gusinzira.’ Kugereranya urupfu no gusinzira birakwiriye, kuko iyo umuntu asinziriye nta cyo aba yumva. Ni yo mpamvu byumvikanisha igitekerezo cyo kuruhuka imibabaro n’agahinda. (Umubwiriza 9:5; reba ibivugwa ku mutwe uri hasi aha ugira uti  “Urupfu ni nk’ibitotsi byinshi.”) Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari basobanukiwe neza imimerere abapfuye barimo. Hari igitabo cyagize kiti “abigishwa ba Yesu babonaga ko gupfa ari nko gusinzira cyane, kandi ko imva ari nk’uburuhukiro . . . bw’abantu bapfuye bafite ukwizera.” *Encyclopedia of Religion and Ethics.

Duhumurizwa no kumenya ko abapfuye batababarizwa mu mva, ahubwo ko basinziriye. Kumenya ibyo bituma dusobanukirwa icyo urupfu ari cyo, bityo ntidukomeze kurutinya.

“ESE UMUGABO W’UMUNYAMBARAGA APFUYE, YAKONGERA KUBAHO?”

Ariko se nubwo twishimira kuryama tugasinzira neza nijoro, hari uwifuza gusinzira ubuziraherezo? Ese koko abapfuye basinziriye mu mva, bazongera kuba bazima nk’uko byagendekeye Lazaro n’umukobwa wa Yayiro?

Igihe umukurambere Yobu yari hafi gupfa, yabajije icyo kibazo. Yaravuze ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?”—Yobu 14:14.

Yobu ubwe yashubije icyo kibazo, igihe yabwiraga Imana Ishoborabyose ati “uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:15). Yobu yari yizeye neza ko Yehova yifuzaga cyane kuzamuzura bitewe n’uko yari umugaragu we wizerwa. Ese Yobu yifuzaga ibintu bidashoboka? Oya rwose.

Kuba hari abantu Yesu yazuye, bigaragaza neza ko Imana yamuhaye ubutware bwo kunesha urupfu. Kandi koko, Bibiliya ivuga ko Yesu afite “imfunguzo z’urupfu” (Ibyahishuwe 1:18). Ku bw’ibyo, Yesu azafungura imiryango y’ikuzimu, nk’uko yategetse ko bavanaho ibuye ryari ripfundikiye imva ya Lazaro.

Muri Bibiliya isezerano ry’umuzuko rivugwa kenshi. Umumarayika yijeje umuhanuzi Daniyeli ati “uzaruhuka. Ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe” (Daniyeli 12:13). Yesu yabwiye Abasadukayo, ari bo bayobozi b’Abayahudi batizeraga umuzuko, ati “mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana” (Matayo 22:23, 29). Intumwa Pawulo yaravuze ati “mfite ibyiringiro ku Mana, ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

ABAPFUYE BAZAZUKA RYARI?

Uwo muzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa uzabaho ryari? Umumarayika yabwiye Daniyeli ko azahaguruka “ku iherezo ry’iminsi ya nyuma.” Marita na we yizeraga ko musaza we Lazaro, yari ‘kuzazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma.’—Yohana 11:24.

Bibiliya ishyira isano hagati y’‘umunsi wa nyuma’ n’Ubwami bwa Kristo. Pawulo yaranditse ati “[Kristo] agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye. Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa” (1 Abakorinto 15:25, 26). Iyo ni yo mpamvu ikomeye yagombye gutuma dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, maze ibyo Imana ishaka bigakorwa ku isi. *

Yobu yari azi neza ko Imana yifuza kuzura abapfuye. Uwo munsi nugera, urupfu ruzahindurwa ubusa. Icyo gihe nta wuzongera kwibaza ati “ese iyo umuntu apfuye biba birangiye?”

^ par. 8 Ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo irimbi, ubusanzwe risobanura “ahantu ho gusinzirira.”

^ par. 18 Niba wifuza kumenya ibyerekeye Ubwami bw’Imana, reba igice cya 8 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.