Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyamaswa zihimbaza Yehova

Inyamaswa zihimbaza Yehova

Inyamaswa zihimbaza Yehova

INYAMASWA zigaragaza ikuzo rya Yehova. Imana yita ku nyamaswa nk’uko yita ku bantu (Zaburi 145:16). Mbega ukuntu byaba ari ubupfu kugira icyo umuntu anenga Umuremyi w’inyamaswa n’abantu! Nubwo Yobu yari umukiranutsi, “yihaye gukiranuka kurusha Imana.” Ubwo rero, Yobu yagombaga guhabwa isomo!—Yobu 32:2; 33:8-12; 34:5.

Ingero Yobu yahawe zivuga iby’inyamaswa zamugaragarije ko nta ho abantu bagombye guhera bashidikanya ku byo Imana ikora. Ibyo bihita byigaragaza neza iyo dusuzumye amagambo Yehova yabwiye umugaragu we Yobu.

Inyamaswa ntizikeneye ko abantu bazifasha

Yobu ntiyashoboye gusubiza ibibazo Imana yamubajije birebana n’ubuzima bw’inyamaswa (Yobu 38:39-41). Biragaragara neza ko Yehova ashakira intare n’ibikona ibibitunga nta muntu umufashije. Nubwo ibikona biguruka bijya gushaka ibibitunga, mu by’ukuri Imana ni yo ituma bibibona.—Luka 12:24.

Yobu yabuze icyo asubiza igihe Imana yamubazaga ibihereranye n’inyamaswa zo mu ishyamba (Yobu 39:1-8). Nta muntu ushobora kurinda amasha n’imparakazi kubera ko no kugera aho ayo masha cyangwa ihene z’ishyamba ziba, ubwabyo bitoroshye (Zaburi 104:18)! Ubugenge imparakazi yahawe n’Imana ni bwo butuma iyo igiye kubyara ijya ahantu hitaruye mu ishyamba kandi hatuje. Yita ku bana bayo, ariko iyo abo bana bayo bamaze “gukomera,” ‘barigendera ntibayigarukeho.’ Ubwo noneho baba bagomba kwibeshaho.

Imparage zibaho zidegembya kandi indogobe zo mu gasozi ziba mu mirambi yo mu butayu. Yobu ntiyashoboraga gukoresha imparage cyangwa indogobe yo mu gasozi ngo imutwarire imizigo. Ijya gushaka “intohera z’ubwatsi,” ikazerera mu misozi ishaka urwuri. Iyo nyamaswa ntiyareka umudendezo iba ifite mu gasozi ngo yemere kubana n’abantu aho izajya igaburirwa mu buryo bworoshye. Indogobe yo mu gasozi ntishobora ‘kumva urwamo rw’uyiyoboye’ kubera ko ihita yiruka cyane iyo hagize umuntu uyisagararira mu bwatsi bwayo.

Imana yakomeje ivuga iby’imbogo (Yobu 39:9-12). Ku birebana n’imbogo, Austen Layard, umuhanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo w’Umwongereza, yaranditse ati “dukurikije uko bajya bayigaragaza ku mashusho, imbogo ni inyamaswa iteye ubwoba, kandi kimwe n’intare, na yo yahigwaga n’abantu bakomeye. Incuro nyinshi umwami bamushushanyaga arwana na yo, ingabo ze ziyirukaho zigenda n’amaguru izindi zihetswe n’amafarashi” (Nineveh and Its Remains, 1849, Volume 2, page 326). Ariko kandi, nta muntu n’umwe ufite ubwenge wahirahira ashyira amatandiko kuri iyo mbogo y’inkazi ngo ayigendereho.—Zaburi 22:21.

Ibiremwa bifite amababa bihimbaza Yehova

Imana yakomeje ibaza Yobu ibirebana n’inyoni (Yobu 39:13-18). Inzoyo itumbagira mu kirere yifashishije amababa yayo afite imbaraga (Yeremiya 8:7). Nubwo imbuni ikubita amababa yayo, ntishobora kuguruka. Imbuni itandukanye n’inzoyo kuko yo idaterera amagi mu cyari yaritse mu giti (Zaburi 104:17). Imbuni icukura mu mucanga ikaba ari ho itera amagi. Ariko kandi, iyo nyoni ntisiga ayo magi. Ayo magi aba atwikiriwe n’umucanga akomeza kugumana ubushyuhe buringaniye, maze ikigabo n’ikigore bikajya biyarinda.

Iyo imbuni ibonye inyamaswa ije, ishobora gusa n’aho ibuze ‘ubwenge’ maze igasa n’ihunga. Ariko kandi, hari igitabo kigira kiti “ayo ni amayeri imbuni zikoresha ziyobya uburari: zijya ahagaragara, zigakubita amababa yazo cyane kugira ngo inyamaswa cyangwa umuntu wayiteye ahite azibona, bityo zikamuyobya zimujyana kure y’ahari amagi.”—An Encyclopedia of Bible Animals.

Ni mu buhe buryo imbuni “isuzugura ifarashi n’uyigenderaho”? Hari igitabo kigira kiti “imbuni ntishobora kuguruka, ariko izi kwiruka cyane. Kubera ko ifite amaguru maremare, ishobora gutera intambwe ya metero 4 na santimetero 60 kandi ikiruka ibirometero 64 mu isaha.”—The World Book Encyclopedia.

Imana yahaye ifarashi imbaraga

Imana yakomeje ibaza Yobu iby’ifarashi (Yobu 39:19-25). Mu bihe bya kera, ingabo zarwaniraga ku mafarashi, kandi amafarashi yakururaga igare ryabaga ririmo abasirikare nka babiri hamwe n’uwabaga ariyoboye. Kubera ko ifarashi iba ishaka urugamba, irivuga cyane kandi ikarashya ikoresheje ibinono byayo. Ntikuka umutima kandi ntijya ihunga inkota. Iyo yumvise ijwi ry’impanda, ifarashi yamenyereye urugamba ihita yivuga. Ihita yiruka irusanga, ‘ikayogoza isi.’ Ariko nanone, ifarashi yumvira uyigenderaho.

Layard, umuhanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo, na we yayivuze mu magambo nk’ayo agira ati “ifarashi y’ingore yo mu Barabu yitonda nk’intama, ntisakuza kandi ntigora uyiyobora. Ariko iyo yumvise bakomye akamo k’intambara kandi ikabona icumu ry’uwo ihetse rirabagirana, amaso yayo atera ibishashi, amazuru yayo ikayatazura, ijosi ikarishinga, ikazura umugara, igahanika umurizo, maze ikarambika inda ku muyaga!”—Discoveries Among the Ruins of Nineveh and Babylon, 1853, page 330.

Tekereza witonze ku gaca n’icyanira

Noneho Yehova yabwiye Yobu ibihereranye n’inyoni zimwe na zimwe (Yobu 39:26-30). Agaca gatumbagira ‘karambuye amababa yako kerekeye’ ahari umuyaga. Hari igitabo cyavuze ko agaca ari yo nyoni yihuta kurusha izindi zose ziguruka. Kivuga ko “iyo gahoreye kamanuka kava iyo mu rya kagoma gashaka gukumira utundi duca mu bwatsi bwako cyangwa gashaka kugira icyo gafatira mu kirere, kaba kagendera ku muvuduko wo hejuru cyane.” Iyo nyoni yigeze kugera ku muvuduko w’ibirometero 349 mu isaha, kandi yamanukaga iberamye ku mfuruka ya dogere 45!—The Guinness Book of Records.

Icyanira kigeza ku muvuduko w’ibirometero 130 mu isaha. Yobu yagereranyije ukuntu ubuzima buhita bwihuta n’umuvuduko icyo gisiga kiba gifite iyo gihorera kijya gufata umuhigo (Yobu 9:25, 26). Imana iduha imbaraga zo gukomeza kwihangana, mbese tukamera nk’aho twaba twicaye ku mababa y’igisiga gitumbagira mu kirere, kitajya kinanirwa (Yesaya 40:31). Iyo icyanira kiguruka, cyifashisha imyuka ishyushye ihuha izamuka. Iyo iyo nyoni iguruka, igenda izenguruka muri uwo mwuka ushyushye na wo ukagenda uyizamura, uyizamura hejuru cyane. Iyo icyo cyanira kigeze hejuru iyo mu kirere, kiguruka gisa n’ikireremba kikajya ahari undi mwuka ushyushye uzamuka, bityo kikaba cyamara amasaha n’amasaha kireremba mu kirere kandi nta mbaraga nyinshi gikoresheje.

Icyanira “cyarika hejuru” mu bushorishori ahantu utapfa kugera, ku buryo ibyana byacyo nta cyabihungabanya. Yehova yaremye icyanira agiha ubugenge butuma gishobora gukora ibyo byose. Ubushobozi Imana yahaye icyanira butuma ‘amaso yacyo abona [ibintu] biri kure.’ Kuba icyanira gishobora kureba vuba na vuba ahantu hatandukanye mu gihe gito, bituma mu gihe gihorera kimanuka, gikomeza guhanga amaso ku muhigo wacyo cyangwa ku ntumbi y’inyamaswa cyabonye. Icyanira gishobora kurya intumbi z’inyamaswa, ni yo mpamvu ‘aho intumbi ziri ari ho kijya.’ Iyo nyoni ifata utunyamaswa duto ikadushyira ibyana byayo.

Yehova yacyashye Yobu

Mbere yo kugira ibindi bibazo Yehova abaza Yobu ku bihereranye n’inyamaswa, yabanje kumucyaha. Yobu yabyitwayemo ate? Yicishije bugufi yemera guhabwa izindi nama.—Yobu 40:1-14.

Aho tugeze tugenzura iyi nkuru yahumetswe ivuga ibyabaye kuri Yobu, dushobora kuhakura isomo ry’ingenzi cyane. Iryo somo ni iri: nta muntu n’umwe wabona aho ashingira anenga Ishoborabyose. Twagombye kuvuga no gukora ibishimisha Data wo mu ijuru. Ikirenze ibyo kandi, twagombye gushishikazwa mbere na mbere no kweza izina ryera rya Yehova no gukura umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga.

Behemoti ihesha Imana icyubahiro

Yehova yongeye kugaruka ku nyamaswa maze abaza Yobu ibirebana na Behemoti, ikunze kwitwa imvubu (Yobu 40:15-24). Imvubu ikuze ishobora kugira hagati ya metero enye n’eshanu z’uburebure kandi ishobora gupima toni zirenga eshatu (3.600kg). Imbaraga za Behemoti “ziri mu matako yayo.” Kubera ko Behemoti igira amaguru magufi, bituma igenda ikurura inda yayo hasi ku mabuye yo mu nda y’uruzi. Bityo rero, uruhu runini rwo ku nda yayo rurayifasha cyane. Kubera ubunini bwayo, umunwa wayo munini cyane n’inzasaya zayo ziteye ubwoba, mu by’ukuri nta muntu wagereranywa na Behemoti.

Behemoti iva mu mugezi ikajya kurisha “ubwatsi.” Ubwatsi bwo ku musozi bwose ni bwo bushobora kuyihaza. Buri munsi irya hagati y’ibiro 90 na 180 by’ubwatsi. Iyo imaze guhaga, ibyagira munsi y’ibiti bifite igicucu cyangwa mu gicucu cy’ibiti by’imikinga. Iyo uruzi ibamo rwuzuye rukarenga inkombe, imvubu ishobora gukomeza koga umutwe wayo uhinguka hejuru y’amazi, ntiruyitware. Iyo Yobu aza guhura na Behemoti n’umunwa wayo munini cyane n’amenyo ameze nk’amahembe y’inzovu, ntiyari gutinyuka gupfumuza izuru ryayo umuringa.

Lewiyatani ituma Imana ihimbazwa

Noneho Yobu yateze amatwi ibya Lewiyatani (Yobu 40:25-41:26). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo Lewiyatani ryumvikanisha inyamaswa ifite uruhu “ruzingazinze;” uko bigaragara iyo ikaba ari ingona. Ese Yobu yashoboraga gufata Lewiyatani akayizana ngo abana bayikinishe! Ntiyari kubitinyuka! Abahuye n’iyo nyamaswa akenshi byagiye bibagwa nabi. Kandi koko, hagize umuntu ubangurira ukuboko Lewiyatani, intambara barwana na yo yaba ikomeye cyane ku buryo atazongera na rimwe kubikinisha!

Iyo Lewiyatani ihingukije umutwe wayo hejuru y’amazi izuba rirenze, amaso yayo aba abengerana ‘nk’umuseke utambitse.’ Amagaragamba ya Lewiyatani aregeranye cyane kandi mu ruhu rwayo harimo amagufwa abwase akomeye cyane ku buryo atapfumurwa n’amasasu. Ubwo inkota n’amacumu byo ntibyakoraho! Iyo inyuze mu rwondo rwo mu nkuka, isiga hameze nk’ahanyujijwe ibyuma bihinga cyangwa “ibikuruzo,” bitewe n’amagaragamba yo ku nda yayo atyaye. Iyo yarakaye cyane, amazi iyahindura ifuro nk’iry’amavuta abira. Lewiyatani nta cyo itinya kubera ubunini bwayo, umunwa uteye ubwoba n’urwasaya rwayo rufite imbaraga.

Yobu yisubiyeho

Yobu yariyemereye ati ‘navuze ibyo ntazi, ni ibintu byandenze bitangaje’ (Yobu 42:1-3). Yemeye ko Imana imukosora, yisubiraho kandi arihana. Bagenzi be baracyashywe ariko we yahawe imigisha myinshi.—Yobu 42:4-17.

Mbega ukuntu ari iby’ubwenge gukomeza kuzirikana ibyabaye kuri Yobu! Birashoboka ko tutasubiza ibibazo byose Imana yamubajije. Ariko kandi, dushobora kandi twagombye gushimira ku bw’ibyo biremwa byinshi kandi bitangaje bihimbaza Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Isha

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Igikona

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Intare y’ingore

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Imparage

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Imbuni ijya kure y’amagi yayo, ariko ntiyasiga burundu

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Amagi y’imbuni

[Ifoto yo ku ipaji ya 14 n’iya 15]

Agaca

[Aho ifoto yavuye]

Falcon: © Joe McDonald/Visuals Unlimited

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ifarashi y’ingore yo mu Barabu

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Icyanira

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Bikunze kuvugwa ko imvubu ari yo Behemoti

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Lewiyatani ishobora kuba ari ingona iteye ubwoba