Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isi itarangwamo ubukene iregereje

Isi itarangwamo ubukene iregereje

Isi itarangwamo ubukene iregereje

AMASHUSHO agaragaza Paradizo, urugero nk’iri ku gifubiko cy’iyi gazeti, ashimisha abantu bakennye. Umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, bari batuye muri Paradizo. Bari batuye mu busitani bwa Edeni (Itangiriro 2:7-23). N’ubwo iyo Paradizo itakiriho, ibyiringiro bya Paradizo yo mu gihe kizaza mu isi nshya izaba itarangwamo ubukene, si inzozi. Ibyo byiringiro bishingiye ku masezerano adakuka ari muri Bibiliya.

Reka dusuzume isezerano Yesu Kristo yatanze ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe bwo ku isi. Umwe mu bagizi ba nabi wiciwe hamwe na Yesu yagaragaje ko yari yizeye ko Imana ishobora gukemura ibibazo by’abantu. Yagize ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” Aya magambo agaragaza ko uwo mugizi wa nabi yari yiringiye ko Yesu azaba Umwami kandi ko abapfuye bazongera kubaho. Yesu yaramushubije ati “uyu munsi ndakubwira ukuri yuko tuzabana muri Paradiso.”—Luka 23:42, 43, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Bibiliya ivuga iby’abazaba muri paradizo igira iti “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo” (Yesaya 65:21). Ni koko, “umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.”—Mika 4:4.

None se, kuki Imana yemeye ko habaho ubukene? Ni ubuhe bufasha iha abantu bazahajwe n’ubukene? Amaherezo se ubukene buzavaho ryari?

Kuki Imana yemeye ko habaho ubukene?

Adamu na Eva birukanywe muri Paradizo bitewe n’uko bigometse bohejwe n’umumarayika mubi, ari we Satani Umwanzi. Satani yavugiye mu nzoka, atuma Eva yica itegeko ry’Imana ryabuzanyaga kurya imbuto z’igiti runaka. Satani yayobeje Eva amwumvisha ko kutishingikiriza ku Mana bizatuma arushaho kugira ubuzima bwiza. Igihe Eva yahaga Adamu ku mbuto zari zarabuzanyijwe, Adamu na we yaziriyeho, nuko ashyigikira umugore we atera Imana umugongo.—Itangiriro 3:1-6; 1 Timoteyo 2:14.

Uwo mugabo n’umugore bigometse bahise birukanwa muri Paradizo, kandi rwose byari bikwiriye, kuva ubwo bakaba bari kujya babona ibyokurya bagombye kubiruhira. Kugeza ubu, Yehova yararetse Satani akomeza gutegeka abantu b’abanyabyaha kugira ngo ingaruka zo kutumvira Imana zigaragare neza. Amateka yagaragaje ko abantu badashobora kuzana Paradizo ku isi (Yeremiya 10:23). Ahubwo kutishingikiriza ku Mana byakuruye ibibazo by’ingutu hakubiyemo n’ubukene.—Umubwiriza 8:9.

Ariko kandi muri iyi si yuzuyemo ibibazo, abakene ntibatereranywe. Ijambo ry’Imana ryahumetswe ari ryo Bibiliya, ribaha inama zikwiriye.

“Ntimukiganyire”

Yesu yabwiye imbaga y’abantu bari bamuteze amatwi harimo n’abakene benshi, ati “nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? . . . Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘tuzambara iki?’ Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:26-33.

Si ngombwa ko umukene yiba (Imigani 6:30, 31). Nashyira Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho ye, izamuha ibyo akeneye. Dufate urugero rwa Tukiso, umugabo wo mu gihugu cya Lesoto kiri muri Afurika y’amajyepfo. Mu mwaka wa 1998, ingabo z’amahanga zaje muri Lesoto guhosha imvururu zari zatewe n’abari bivumbuye ku butegetsi. Kubera iyo ntambara, amaduka yarasahuwe, abantu batakaza akazi kabo, ndetse n’ibiribwa birabura cyane.

Tukiso yabaga mu gace k’umurwa kari gakennye kurusha utundi. Abenshi mu baturanyi be bari barasahuye amaduka kugira ngo babone ikibatunga. Igihe Tukiso yari atashye, yageze mu nzu ye y’icyumba kimwe asanga umugore we witwa Maseiso yasahuye ibintu byinshi. Tukiso yamusobanuriye ko yishe itegeko ry’Imana ribuzanya kwiba, aramubwira ati “sohora ibyo bintu.” Maseiso yaramwumviye arabisohora. Abaturanyi babo barabasetse maze bigabagabanya ibyo byibano.

Ibyo Tukiso yakoze yabitewe n’ibyo Abahamya ba Yehova bari baramwigishije mu cyigisho cya Bibiliya. Mbese kuba yarumviye iryo tegeko ry’Imana byatumye yicwa n’inzara? Oya rwose! Nyuma y’igihe gito, abasaza bo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova Tukiso yateranagamo bagiye kumusura bamushyiriye n’ibyokurya. Abahamya ba Yehova bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo gihana imbibi na Lesoto, bari baroherereje abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo toni zirenga ebyiri z’imfashanyo. Maseiso yatangajwe no kubona ukuntu Tukiso yumvira Imana n’imfashanyo itorero ryabahaye ribigiranye urukundo, na we atangira kwiga Bibiliya. Amaherezo barasezeranye, bamaze kuzuza ibisabwa barabatizwa baba Abahamya ba Yehova. Baracyakorera Imana mu budahemuka.

Yehova Imana yita ku bakene. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni gute Imana ibona abakene?”) Mu buryo bwuje urukundo, yashyizeho gahunda yo gufasha abandi bantu bameze nka Tukiso na Maseiso kumenya byinshi ku bimwerekeye. Kandi mu Ijambo rye harimo inama z’ingirakamaro zifasha abantu mu mibereho yabo ya buri munsi.

Gahunda z’ingirakamaro zateganyijwe

Buri gihe Abahamya ba Yehova bagiye bagerageza kwita ku bakene nk’uko Imana ibitaho (Abagalatiya 2:10). Incuro nyinshi, iyo akarere runaka kagwiririwe n’amakuba akagera no ku Bakristo b’ukuri, hashyirwaho gahunda yo kubagoboka bagahabwa ubufasha bw’ibanze. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko Abahamya bagaragaza ko bitaye ku bintu byo mu buryo bw’umwuka abantu bose bakeneye, harimo n’abakene (Matayo 9:36-38). Mu gihe cy’imyaka 60 ishize, ababwiriza batojwe babarirwa mu bihumbi bagiye bitangira kujya gukora umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga. Urugero, Tukiso na Maseiso babaye abigishwa ba Yesu kubera umugabo n’umugore we b’abamisiyonari bo muri Finilande bize ururimi rwa Sesotho, bigatuma bashobora kubigisha (Matayo 28:19, 20). Uwo murimo w’ubumisiyonari usaba ko umuntu yigomwa ubuzima bwiza bwo mu gihugu gikize akajya mu gihugu gikennye.

Abakristo b’ukuri ntibagomba kwiba kugira ngo babone ikibatunga. Ahubwo, biringira ko Yehova Imana ashobora kubaha ibyo bakeneye (Abaheburayo 13:5, 6). Uburyo bumwe Yehova yateganyije kugira ngo ahe ubwoko bwe ibyo bukeneye, ni umuryango wo ku isi hose w’abamusenga bitanaho.

Ubundi buryo Yehova akoresha afasha abakene, ni ukubaha inama z’ingirakamaro zirebana n’imibereho yabo ya buri munsi. Urugero, Bibiliya igira iti “uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene” (Abefeso 4:28). Abenshi mu bantu batagira akazi bagiye bihangira imirimo, bagakora akazi kavunanye, urugero nko guhinga imboga. Nanone Bibiliya ifasha abakene kuzigama amafaranga ibigisha uko bakwirinda ingeso mbi, urugero nko kunywa inzoga nyinshi.—Abefeso 5:18.

Isi itarangwamo ubukene izabaho ryari?

Bibiliya igaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’ubutegetsi bwa Satani (2 Timoteyo 3:1). Vuba aha Yehova Imana azohereza Yesu Kristo gucira abantu imanza. Icyo gihe bizagenda bite? Yesu yatanze igisubizo muri umwe mu migani ye. Yagize ati “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene.’’—Matayo 25:31-33.

Muri uwo mugani, intama zigereranya abantu bagandukira ubwami bwa Yesu. Yesu yabagereranyije n’intama kubera ko bamukurikira, we Mwungeri wabo (Yohana 10:16). Abo bantu bagereranywa n’intama, bazahabwa ubuzima mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu buzaba butunganye. Buzaba ari ubuzima bushimishije mu isi izaba itarangwamo ubukene. Abantu bagereranywa n’ihene, ni ukuvuga abatagandukira ubutegetsi bwa Yesu, bazarimbuka iteka.—Matayo 25:46.

Ubwami bw’Imana buzavanaho ububi. Ubukene ntibuzaba bukiriho. Ahubwo isi izaba ituwe n’abantu bakundana kandi bitanaho. Ikigaragaza ko isi nshya nk’iyo ishobora kuzabaho ni urukundo abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe b’Abahamya ba Yehova bakundana, kuko Yesu yavuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.

[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]

NI GUTE IMANA IBONA ABAKENE?

Bibiliya ivuga ko Umuremyi w’abantu ari we ‘ugaburira abashonji ibyokurya’ (Zaburi 146:7). Irimo imirongo irenga ijana igaragaza uko Yehova abona abakene.

Urugero, igihe Yehova yahaga ishyanga rya Isirayeli ya kera Amategeko, yabwiye abahinzi ko batagombaga gusarura inkokora z’imirima yabo yose. Ntibagombaga guhumba imbuto z’inzabibu zabo cyangwa imitini yabo. Ayo mategeko yari uburyo bwuje urukundo bwo kugoboka abanyamahanga, imfubyi, abapfakazi n’abandi babaga bababaye.—Abalewi 19:9, 10; Gutegeka 24:19-21.

Nanone Yehova yabwiye Abisirayeli ati “ntihakagire umupfakazi cyangwa impfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira, sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi” (Kuva 22:21-23). Ikibabaje ariko ni uko Abisirayeli benshi b’abakungu batumviye ayo magambo. Kubera uko kutumvira ndetse n’ibindi byaha, Yehova yaburiye Abisirayeli akoresheje abahanuzi be (Yesaya 10:1, 2; Yeremiya 5:28; Amosi 4:1-3). Amaherezo, Imana yatumye Abashuri ndetse n’Abanyababuloni bigarurira igihugu cya Isirayeli. Abisirayeli benshi barishwe, abacitse ku icumu bajyanwa mu bunyage mu bihugu by’amahanga.

Yesu Kristo Umwana w’Imana ikunda cyane, yagaragaje ko yita ku bakene mu buryo bwuje urukundo kimwe na Se. Yesu yasobanuye intego y’umurimo we agira ati ‘umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye unsīgira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza’ (Luka 4:18). Ibyo ntibishatse kuvuga ko Yesu yabwirizaga abakene gusa. Yafashaga n’abakire mu buryo bwuje urukundo. Icyakora igihe yafashaga abakire akenshi yagaragazaga ko yita no ku bakene. Urugero, yahaye umutware wari umukire inama igira iti “ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”—Luka 14:1, 12-14; 18:18, 22; 19:1-10.

Yehova Imana n’Umwana we bita cyane ku bakene (Mariko 12:41-44; Yakobo 2:1-6). Yehova agaragaza ko yita ku bakene yibuka abakene babarirwa muri za miriyoni bapfuye. Abo bose bazazukira mu isi nshya izaba itarangwamo ubukene.—Ibyakozwe 24:15.

[Amafoto]

Tukiso na Maseiso bari kumwe n’umumisiyonari wiganye Bibiliya na Tukiso

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Maseiso mu muryango w’inzu ye ari kumwe n’umumisiyonari biganye Bibiliya

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe b’Abahamya ba Yehova ugaragaza ko isi nshya ishoboka