Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose”

“Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose”

“Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose”

‘Muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera.’​—MATAYO 28:19.

1, 2. (a) Ni iyihe nshingano Yesu yahaye abigishwa be? (b) Ni iki cyatumye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babasha kugera kuri byinshi?

MBERE gato y’uko Yesu ajya mu ijuru, yahaye inshingano abigishwa be. Yarababwiye ati ‘mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera’ (Matayo 28:19). Mbega umurimo uhambaye!

2 Tekereza nawe! Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa bagera hafi ku 120 basutsweho umwuka wera maze batangira gusohoza iyo nshingano babwira abantu ko Yesu ari we Mesiya wari warasezeranyijwe, uwo agakiza kari kubonekeramo (Ibyakozwe 2:1-36). Ni gute iryo tsinda ry’abantu bake ryashoboraga kugera ku ‘bantu bo mu mahanga yose’? Ku bantu ibyo ntibyashobokaga, ariko “ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:26). Abo Bakristo ba mbere bari bashyigikiwe n’umwuka wera wa Yehova, kandi babonaga ko ibintu byihutirwa (Zekariya 4:6; 2 Timoteyo 4:2). Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yashoboraga kuvuga ko, mu myaka mike ibarirwa muri za mirongo gusa, ubutumwa bwiza bwari bwarabwirijwe “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.

3. Ni iki cyatumye Abakristo b’ukuri bagereranywa n’ “amasaka” bapfukiranwa ntibagaragare?

3 Hafi mu kinyejana cya mbere cyose, ugusenga k’ukuri kwakomeje gukwirakwira. Icyakora, Yesu yari yarahanuye ko igihe cyari kuzagera ubwo Satani yari kuzabiba “urukungu,” kandi ko Abakristo b’ukuri bagereranywa n’ “amasaka” bari kumara ibinyejana byinshi barapfukiranywe batagaragara kugeza igihe cy’isarura. Nyuma y’urupfu rw’intumwa, ubwo buhanuzi bwarasohoye.—Matayo 13:24-39.

Ukwiyongera kwihuse muri iki gihe

4, 5. Ni uwuhe murimo Abakristo basizwe batangiye gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, kandi se kuki uwo murimo utari woroshye?

4 Mu mwaka wa 1919, igihe cyari kigeze kugira ngo Abakristo b’ukuri bagereranywa n’amasaka batandukanywe n’urukungu. Abakristo basizwe bari bazi ko byari bikiri ngombwa ko basohoza inshingano ikomeye Yesu yari yarabahaye. Biringiraga badashidikanya ko bari bageze mu “minsi y’imperuka” kandi bari bazi ubuhanuzi bwa Yesu bugira buti “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (2 Timoteyo 3:1; Matayo 24:14). Ni koko, bari bazi ko hari byinshi byo gukora.

5 Ariko kandi, nk’uko byari bimeze ku bigishwa bo mu mwaka wa 33 I.C., abo Bakristo basizwe bari bafite umurimo ukomeye cyane bagombaga gukora. Icyo gihe bari ibihumbi bike gusa baba no mu bihugu bike. Ni gute bari kuzashobora kubwiriza ubutumwa bwiza “mu isi yose”? Wibuke ko abatuye isi bari bariyongereye bakava kuri miriyoni nka 300 zariho mu gihe cya ba Kayisari bakagera hafi kuri miriyari 2 nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose. Kandi bari bagikomeza kugenda biyongera cyane mu kinyejana cya 20 cyose.

6. Mu myaka ya 1930 rwagati, umurimo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza wagutse mu rugero rungana iki?

6 N’ubwo byari bimeze bityo ariko, abagaragu ba Yehova basizwe, nk’uko abavandimwe babo bo mu kinyejana cya mbere babigenje, batangiye gukora uwo murimo bari bahawe biringiye Yehova byimazeyo, kandi umwuka we wari kumwe na bo. Mu myaka ya 1930 rwagati, ababwiriza bagera hafi ku 56.000 bari baratangaje ukuri kwa Bibiliya mu bihugu 115. Hari byinshi byari bimaze gukorwa, ariko nanone hari hakiri byinshi byo gukora.

7. (a) Ni uwuhe murimo utoroshye Abakristo basizwe bagombaga gukora? (b) Ni gute umurimo wo gukorakoranya ukorwa n’Abakristo basizwe bashyigikiwe n’abagize “izindi ntama” ukomeza kwaguka kugeza na n’ubu?

7 Hanyuma bamaze gusobanukirwa neza abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bavugwa mu Byahishuwe 7:9 abo ari bo, byatumye umurimo urushaho kwiyongera kandi byanatumye abo Bakristo bakoranaga umwete babona ababafasha muri uwo murimo. Abantu benshi bo mu ‘zindi ntama,’ bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bagombaga gukorakoranywa bavuye “mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” (Yohana 10:16). Abo bantu bagombaga ‘gukorera Yehova ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:15). Ibyo bisobanura ko bagombaga gufasha mu murimo wo kubwiriza no kwigisha (Yesaya 61:5). Ibyo byatumye Abakristo basizwe bashimishwa no kubona umubare w’ababwiriza wiyongera bakaba ibihumbi bibarirwa muri za mirongo nyuma bakaba amamiriyoni. Mu mwaka wa 2003, umubare w’ababwiriza bagera kuri 6.429.351 bifatanyije mu murimo wo kubwiriza, kandi abenshi muri bo ni abagize imbaga y’abantu benshi. * Abakristo basizwe barashimira kubera ubwo bufasha babonye, kandi abagize izindi ntama na bo bashimira ku bw’icyo gikundiro cyo gushyigikira abavandimwe babo basizwe.—Matayo 25:34-40.

8. Abahamya ba Yehova bitwaye bate igihe bahuraga n’ibitotezo bikaze mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose?

8 Igihe itsinda ry’abagereranywa n’amasaka ryongeraga nanone kugaragara, Satani yabarwanyije yivuye inyuma (Ibyahishuwe 12:17). Ese Satani yabyifashemo ate abonye abagize umukumbi munini batangiye kugaragara? Yakoresheje ubugome bukabije! None se twahakana ko Satani atari we wari inyuma y’ibitero byagabwe ku gusenga k’ukuri mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose? Ku mpande zombi z’abarwanaga, Abakristo baratotezwaga mu buryo bukabije. Abavandimwe bacu na bashiki bacu benshi bahuye n’ibigeragezo bikaze, ndetse bamwe barishwe bazira ukwizera kwabo. Icyakora, bakomeje kugaragaza ko bemeranya n’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi wagize ati “Imana izampa gushima izina ryayo, Imana ni yo niringiye sinzatinya, abantu babasha kuntwara iki?” (Zaburi 56:5; Matayo 10:28). Abakristo basizwe hamwe n’abagize izindi ntama bakomejwe n’umwuka wa Yehova kandi bose bakomeje gushikama (2 Abakorinto 4:7). Ibyo byatumye “ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara” (Ibyakozwe 6:7). Mu mwaka wa 1939 igihe intambara yatangiraga, raporo yagaragaje ko Abakristo 72.475 b’indahemuka bifatanyije mu murimo wo kubwiriza. Ariko kandi, raporo itari yuzuye neza yo mu mwaka wa 1945, ari wo mwaka intambara yarangiyemo, yagaragaje ko Abahamya 156.299 barangwa n’ishyaka bakwirakwizaga ubutumwa bwiza. Mbega ukuntu Satani yakubiswe incuro!

9. Ni ayahe mashuri mashya yatangajwe mu Ntambara ya Kabiri y’lsi Yose?

9 Uko bigaragara, akaduruvayo katewe n’intambara ya kabiri y’isi yose ntikigeze gatuma abagaragu ba Yehova bashidikanya ko umurimo wo kubwiriza utazakorwa. N’ikimenyimenyi, mu mwaka wa 1943 mu gihe intambara yari igeze mu mahina, hatangajwe andi mashuri abiri mashya. Rimwe, ubu ryitwa Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ryagombaga kwigwa mu matorero yose kugira ngo Abahamya batozwe umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Irindi, ryitwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ryari rigamije gutoza abamisiyonari bagombaga guteza imbere umurimo wo kubwiriza mu bindi bihugu. Ni koko, igihe intambara yari irangiye, Abakristo b’ukuri bari biteguye gukora umurimo mu rugero rwagutse.

10. Ishyaka ubwoko bwa Yehova bugira ryagaragaye rite mu mwaka wa 2003?

10 Mbega umurimo uhebuje bakoze! Abaherewe amasomo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bose, ari abato n’abakuru, ababyeyi n’abana ndetse n’ibimuga, bifatanyije kandi n’ubu baracyakomeza kwifatanya mu gusohoza inshingano ikomeye Yesu yaduhaye (Zaburi 148:12, 13; Yoweli 3:1, 2). Mu mwaka wa 2003, buri kwezi mwayeni y’abagera ku 825.185 bagiye bagaragaza ko bazi ko ibintu byihutirwa bifatanya mu murimo w’ubupayiniya, bwaba ubw’igihe gito cyangwa ubw’igihe cyose. Muri uwo mwaka kandi, Abahamya ba Yehova bamaze amasaha 1.234.796.477 babwira abandi iby’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nta gushidikanya, Yehova ashimishwa n’ishyaka ubwoko bwe bugira!

Ukwiyongera kwabaye mu bindi bihugu

11, 12. Ni izihe ngero zigaragaza ibintu byiza cyane abamisiyonari bagezeho?

11 Mu myaka yashize, abahawe impamyabumenyi mu ishuri ry’i Galeedi, hiyongereyeho vuba aha abahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, bose bageze ku bintu bishimishije bitigeze bigerwaho mbere. Urugero nko muri Brezili, hari ababwiriza batageze no kuri 400 ubwo abamisiyonari ba mbere bahageraga mu mwaka wa 1945. Abo bamisiyonari hamwe n’abaje nyuma yabo bakoranye n’abavandimwe babo barangwa n’ishyaka bo muri Brezili, kandi Yehova yabahaye imigisha myinshi kubera imihati bashyizeho. Mbega ukuntu bishimisha umuntu wese wibuka iyo myaka yo hambere kubona raporo yo muri Brezili yo mu mwaka wa 2003 igaragaza ko hari ababwiriza bagera ku 607.362!

12 Reka turebe ibyo mu Buyapani. Mbere y’intambara ya kabiri y’isi yose, muri icyo gihugu hari ababwiriza b’Ubwami bagera hafi ku ijana. Mu ntambara, ibitotezo bikaze byatumye umubare wabo ugabanuka ku buryo intambara imaze kurangira, abahamya bake gusa ari bo bonyine bari bakiriho kandi bakiri bazima mu buryo bw’umwuka (Imigani 10:9). Birumvikana ko abo bantu bake bakomeje kuba intangarugero mu gushikama bashimishijwe no kwakira, mu mwaka wa 1949, abamisiyonari 13 ba mbere bari barize mu ishuri rya Galeedi. Abo bamisiyonari bahise bagaragariza abo bavandimwe babo b’Abayapani babakiranye urugwiro, ko na bo babishimiye. Nyuma y’imyaka irenga 50 nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 2003, raporo yo mu Buyapani igaragaza ko hari ababwiriza 217.508! Nta gushidikanya, Yehova yahaye ubwoko bwe imigisha ikungahaye muri icyo gihugu. Hari za raporo zo mu bindi bihugu byinshi zimeze nk’izo. Ababashije kubwiriza mu mafasi yo mu bindi bihugu bagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza, ku buryo mu mwaka wa 2003, abantu bumvise ubwo butumwa bari mu bihugu no mu birwa 235 byo hirya no hino ku isi. Ni koko, abagize umukumbi munini baraturuka mu “mahanga yose.”

‘Bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose’

13, 14. Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje agaciro ko kubwiriza ubutumwa bwiza mu ‘ndimi zose’?

13 Igitangaza cya mbere cyavuzwe abigishwa bakoze bakimara gusigwa umwuka wera kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., cyabaye icyo kuvuga mu zindi ndimi babwira imbaga y’abantu bari bateraniye aho. Abantu bose babumvise bashobora kuba baravugaga ururimi rukoreshwa no mu bindi bihugu, wenda nk’Ikigiriki. Kubera ko bari abantu ‘bubahaga Imana,’ biranashoboka ko bashoboraga kumva inyigisho zatangirwaga mu rusengero mu rurimi rw’Igiheburayo. Ariko kandi, bashishikariye cyane gutega amatwi ubwo bumvaga ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo kavukire.—Ibyakozwe 2: 5, 7-12, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

14 Muri iki gihe na bwo, hakoreshwa indimi nyinshi mu murimo wo kubwiriza. Byari byarahanuwe ko abagize umukumbi munini batari kuzava mu mahanga yose gusa, ahubwo ko bari no kuva “mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose.” Mu buryo buhuje n’ibyo, Yehova yahanuye binyuriye ku muhanuzi Zekariya agira ati ‘abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” ’ (Zekariya 8:23). N’ubwo Abahamya ba Yehova batagihabwa impano yo kuvuga izindi ndimi, bazi agaciro ko kwigisha abantu mu ndimi bumva.

15, 16. Ni gute Abamisiyonari hamwe n’abandi babwiriza bahanganye n’ikibazo cyo kubwiriza abantu mu ndimi abo bantu bashoboraga kumva?

15 Mu by’ukuri, hari indimi nke zikoreshwa ahantu henshi cyane, urugero nk’Icyongereza, Igifaransa n’Igihisipaniya. Icyakora, abavuye mu bihugu byabo kavukire bakajya gukorera mu bindi bihugu bagerageza kwiga indimi zo mu gihugu bagiyemo kugira ngo barusheho kugeza ubutumwa bwiza ku bantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48, NW ). Ibyo bishobora kugorana. Igihe abavandimwe bo mu gihugu cya Tuvalu cyo muri Pasifika y’Amajyepfo bari bakeneye ibitabo byanditse mu rurimi rwabo, umumisiyonari umwe yiyemeje kubibashakira. Kubera ko nta nkoranyamagambo y’ururimi rwabo yari ihari, yatangiye gukora urutonde rw’amagambo y’ururimi rwaho rwitwa Tuvalu. Nyuma y’igihe, igitabo cyitwa Ushobora Kubaho Iteka Ku isi Izahinduka Paradizo, * cyasohotse mu rurimi rwa Tuvalu. Igihe abamisiyonari bageraga mu birwa bya Curaçao, nta nyandiko n’imwe ya Bibiliya yari ihari kandi nta n’inkoranyamagambo yari ihari yo mu rurimi rwaho rwitwa Papiamento. Abantu ntibumvikanaga na gato ku kuntu urwo rurimi rwakwandikwa. Icyakora nyuma y’imyaka ibiri abamisiyonari ba mbere bahageze, inkuru y’Ubwami ya mbere ya Gikristo ishingiye kuri Bibiliya yasohotse muri urwo rurimi. Ubu Papiamento ni rumwe mu ndimi 133 Umunara w’Umurinzi usohokeramo icyarimwe n’uw’ururimi rw’Icyongereza.

16 Muri Namibiya, abamisiyonari ba mbere ntibashoboraga kubona Umuhamya wo muri icyo gihugu wo kubafasha guhindura. Ikindi kandi, ururimi rumwe rwaho rwitwa Ikinama nta magambo rwagiraga avuga ku nyigisho z’imyizerere isanzwe iboneka mu bitabo byacu, urugero nko kuvuga ikintu “gitunganye.” Umumisiyonari umwe agira ati “mu guhindura akenshi nakoreshaga abarimu bigisha mu mashuri abanza babaga biga Bibiliya. Kubera ko bari bafite ubumenyi buke ku kuri, nagombaga kwicarana na bo kugira ngo ndebe neza niba buri nteruro ihinduye neza.” Icyakora, amaherezo inkuru y’Ubwami yitwa La vie dans un monde nouveau yahinduwe mu ndimi enye zo muri Namibiya. Ubu Umunara w’Umurinzi usohoka buri gihe mu ndimi z’Igikwanyama n’Ikindonga.

17, 18. Ni ibihe bibazo ababwiriza bo muri Megizike ndetse n’abo mu bindi bihugu bagerageza gushakira umuti?

17 Muri Megizike, ururimi rukoreshwa cyane ni Igihisipaniya. Icyakora mbere y’uko Abanyahisipaniya bahagera, hari indimi nyinshi zavugwaga kandi inyinshi muri zo na n’ubu ziracyakoreshwa. Kubera iyo mpamvu, inyandiko z’Abahamya ba Yehova ubu zisohoka mu ndimi zirindwi zo muri Megizike ndetse no mu Rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamegizike. Umurimo Wacu w’Ubwami mu rurimi rw’Ikimaya wabaye inyandiko ya mbere yasohotse mu rurimi ruvugwa n’abasangwabutaka bo muri Amerika. Kandi koko, mu babwiriza b’Ubwami 572.530 bo muri Megizike, harimo ibihumbi byinshi by’Abamaya, Abaziteki n’andi moko.

18 Mu myaka ishize, abantu babarirwa muri za miriyoni bahungiye mu bindi bihugu, cyangwa bimukirayo kubera ibibazo by’ubukungu. Ibyo byatumye mu bihugu byinshi buba ubwa mbere, muri iki gihe, haba amafasi arimo abantu bavuga indimi z’amahanga. Abahamya ba Yehova biyemeje kugira icyo bakora. Urugero, nko mu Butaliyani hari amatorero n’amatsinda akoresha izindi ndimi zitari Igitaliyani agera kuri 22. Kugira ngo abavandimwe bafashwe kubwiriza abantu bavuga izindi ndimi, vuba aha hatanzwe amasomo yigisha indimi 16, harimo Ururimi rw’Amarenga rw’Igitaliyani. Mu bindi bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova barashyiraho imihati nk’iyo kugira ngo bagere ku bantu benshi bimukiye mu bihugu byabo. Ni koko, babifashijwemo na Yehova, abagize imbaga y’abantu benshi baragenda bava koko mu bantu bo mu ndimi nyinshi cyane.

“Mu isi yose”

19, 20. Ni ayahe magambo ya Pawulo arimo asohora mu buryo butangaje muri iki gihe? Sobanura.

19 Mu kinyejana cya mbere, intumwa Pawulo yaranditse ati “ntibumvise? Yee, rwose barumvise ndetse ‘ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, amagambo yabyo agera ku mpera y’isi’ ” (Abaroma 10:18). Niba ari ko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, mbega ukuntu birushijeho kuba ukuri muri iki gihe cyacu! Abantu babarirwa muri za miriyoni, bashobora kuba baruta abandi babayeho mbere hose mu mateka, bagira bati “nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.”—Zaburi 34:2.

20 Ikindi kandi, umurimo ntugenda ugabanya umurego. Umubare w’ababwiriza b’Ubwami urakomeza kwiyongera. Amasaha bamara babwiriza arakomeza kwiyongera. Basubiye gusura incuro zibarirwa muri za miriyoni kandi bayobora ibyigisho bya Bibiliya bibarirwa mu bihumbi amagana. Abantu bashimishijwe baracyakomeza kwiyongera. Umwaka ushize, umubare mushya w’abantu bagera kuri 16.097.622 baje kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Biragaragara ko hakiri byinshi byo gukora. Nimucyo dukomeze kwigana ugushikama gukomeye abavandimwe bacu bahuye n’ibitotezo bikaze bagize. Kandi dukomeze kugaragaza ishyaka nk’iry’abavandimwe bacu bose bakomeje kwitanga mu murimo wa Yehova kuva mu mwaka wa 1919. Nimucyo twese dukomeze kwitabira amagambo umwanditsi wa Zaburi yanditse agira ati “ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.”—Zaburi 150:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Reba raporo y’umwaka iri ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 21 z’iyi gazeti.

^ par. 15 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Ushobora gusobanura?

• Ni uwuhe murimo abavandimwe batangiye gukora mu mwaka wa 1919, kandi se kuki wari ugoranye?

• Ni bande bakorakoranyijwe kugira ngo bashyigikire umurimo wo kubwiriza?

• Ni ibihe bitabo abamisiyonari hamwe n’abandi bakorera mu bindi bihugu banditse?

• Ni ikihe gihamya ushobora gutanga kigaragaza ko Yehova aha umugisha umurimo ubwoko bwe bukora muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18-21]

RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2003

(Reba mu mubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)

[Amafoto yo ku ipaji ya 14 n’iya 15]

Akaduruvayo katewe n’intambara ya kabiri y’isi yose ntikigeze gatuma Abakristo bashidikanya ko ubutumwa bwiza butazabwirizwa

[Aho ifoto yavuye]

Igisasu cyaturitse: U.S. Navy photo; ayandi: U.S. Coast Guard Photo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Abagize imbaga y’abantu benshi bagombaga kuva mu moko yose n’indimi zose