Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 3

Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo

Yehova aragufasha mu gihe ufite ibibazo

“Yehova akomeza kubana na Yozefu, ku buryo ibyo yakoraga byose byagendaga neza.”​—INTANG 39:2.

INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye

INCAMAKE a

1-2. (a) Kuki iyo duhuye n’ibigeragezo bitadutangaza? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

 IYO abagaragu ba Yehova bahuye n’ibigeragezo, ntibibatangaza. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya ivuga ko “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana, tunyuze mu mibabaro myinshi” (Ibyak 14:22). Nanone tuzi ko hari ibibazo bizakemuka, ari uko tugeze mu isi nshya. Icyo gihe “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyah 21:4.

2 Yehova ntaturinda ibigeragezo, ahubwo adufasha kubyihanganira. Reka turebe amagambo intumwa Pawulo yabwiye Abakristo babaga i Roma. Yabanje kuvuga ibigeragezo we n’abandi Bakristo bari bahanganye na byo. Hanyuma aravuga ati: “Tubivamo tunesheje rwose binyuze ku wadukunze” (Rom 8:35-37). Ibyo bigaragaza ko Yehova ashobora kugufasha no mu gihe ufite ibibazo. Reka turebe uko yafashije Yozefu, n’uko nawe yagufasha.

MU GIHE IBINTU BIHINDUTSE MU BURYO BUTUNGURANYE

3. Ni gute ubuzima bwa Yozefu bwahindutse mu buryo butunguranye?

3 Yakobo yakundaga cyane umuhungu we Yozefu (Intang 37:3, 4). Ibyo byatumye bakuru be bamugirira ishyari. Ni yo mpamvu bamugurishije ku bacuruzi b’Abamidiyani. Abo bacuruzi bamujyanye muri Egiputa kure cyane y’iwabo, na bo bamugurisha ku mutware w’abarindaga Farawo, witwaga Potifari. Mbega ukuntu ubuzima bwa Yozefu bwahindutse mu buryo butunguranye! Umwana wakundwaga na se cyane, yari agiye kuba umugaragu muri Egiputa.—Intang 39:1.

4. Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo?

4 Hari Bibiliya yahinduye umurongo wo mu Mubwiriza 9:11 ngo: “Abantu bose bahura n’ibibazo.” Hari igihe duhura n’ibibazo biba ari “rusange ku bantu” bose (1 Kor 10:13). Hari n’ibibazo duhura na byo, bitewe gusa n’uko turi abigishwa ba Yesu. Urugero, abantu bashobora kuduseka, bakaturwanya cyangwa bakadutoteza, batuziza ko turi abagaragu ba Yehova (2 Tim 3:12). Ubwo rero, uko ibibazo wahura na byo byaba bimeze kose, ujye wizera ko Yehova azagufasha. None se ni iki Yehova yakoze, kugira ngo afashe Yozefu?

Yehova yafashije Yozefu igihe bamugurishaga muri Egiputa, akaba umugaragu wa Potifari (Reba paragarafu ya 5)

5. Potifari yabonye ko ari iki cyatumaga ibyo Yozefu yakoraga byose bigenda neza? (Intangiriro 39:2-6)

5 Soma mu Ntangiriro 39:2-6. Potifari yabonye ko Yozefu yari umuhanga, kandi ko yakoranaga umwete. Yari azi n’impamvu yari ameze atyo. Bibiliya ivuga ko Potifari yabonye ko “ikintu cyose” Yozefu “yakoraga Yehova yatumaga kigenda neza.” b Amaherezo Potifari yagize Yozefu umukozi we wihariye. Yamuhaye n’inshingano yo kugenzura ibyo mu rugo rwe, n’ibyo yari atunze byose. Ibyo byatumye ibyo Potifari yari atunze bikomeza kwiyongera.

6. Utekereza ko Yozefu yumvaga ameze ate?

6 Gerageza kwishyira mu mwanya wa Yozefu. Utekereza ko ari iki yifuzaga kuruta ibindi? Ese yifuzaga ko Potifari amushima kandi akamuha inshingano zihariye? Oya rwose. Birashoboka ko yifuzaga cyane ko yamurekura, akajya kureba papa we. Nubwo Potifari yari yarahaye Yozefu inshingano nyinshi, Yozefu yari akiri umugaragu ukorera shebuja, utarasengaga Yehova. Icyakora Yehova ntiyatumye Potifari amurekura. Ahubwo Yozefu yari agiye guhura n’ibibazo birenze ibyo yari afite.

MU GIHE IBINTU BIRUSHIJEHO KUBA BIBI

7. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yozefu byarushijeho kuba bibi? (Intangiriro 39:14, 15)

7 Nk’uko mu Ntangiriro igice cya 39 habivuga, umugore wa Potifari yakunze Yozefu, akajya amusaba ko baryamana. Icyakora Yozefu yarabyanze. Uwo mugore yararakaye cyane, maze ashinja Yozefu ko yashatse kumufata ku ngufu. (Soma mu Ntangiriro 39:14, 15.) Igihe Potifari yabimenyaga, yafungishije Yozefu kandi yamaze imyaka myinshi muri gereza (Intang 39:19, 20). Ese aho hantu Yozefu yari afungiye, hari hameze hate? Ijambo ry’Igiheburayo Yozefu yakoresheje avuga ko yari “mu nzu y’imbohe,” rishobora guhindurwamo icyobo cy’amazi, cyangwa urwobo. Ibyo byumvikanisha ko yari ahantu hari umwijima kandi ko yumvaga yihebye (Intang 40:15). Nanone Bibiliya ivuga ko hari igihe ibirenge bye babihambirije iminyururu n’ijosi rye bakarishyira mu byuma (Zab 105:17, 18, NWT). Rwose ibibazo bya Yozefu byagendaga birushaho kuba bibi. Yari yarahoze ari umugaragu wizerwa, none icyo gihe yari abaye imfungwa.

8. Ni iki ushobora kwizera udashidikanya, mu gihe ibibazo ufite birushijeho kwiyongera?

8 Ese hari igihe ibibazo wari ufite byarushijeho kwiyongera, nubwo wasengaga Yehova cyane ngo agufashe? Ibyo birashoboka, kubera ko Yehova atadukuriraho ibibazo duhura na byo muri iyi si iyoborwa na Satani (1 Yoh 5:19). Icyakora ujye wizera ko Yehova azi ibibazo uhanganye na byo, kandi ko akwitaho (Mat 10:29-31; 1 Pet 5:6, 7). Nanone agusezeranya ko ‘atazagusiga rwose kandi [ko] atazagutererana’ (Heb 13:5). Yehova ashobora kugufasha kwihangana, nubwo waba wumva ibibazo ufite byakurenze. Reka turebe uko yafashije Yozefu.

Yehova yafashije Yozefu igihe yari muri gereza, maze ahabwa inshingano yo kuyobora imfungwa zose zo muri iyo gereza (Reba paragarafu ya 9)

9. Ni iki kigaragaza ko Yehova yari kumwe na Yozefu igihe yari afunzwe? (Intangiriro 39:21-23)

9 Soma mu Ntangiriro 39:21-23. Igihe Yozefu yari afunzwe, na bwo Yehova yakomeje kumufasha. Yamufashije ate? Icyo gihe umutware w’inzu y’imbohe yamugiriye icyizere kandi aramwubaha, nk’uko byari byaragenze kuri Potifari. Amaherezo uwo mutware w’inzu y’imbohe, yaje guha Yozefu inshingano yo gucunga izindi mfungwa. Bibiliya igira iti: “Uwo mutware w’inzu y’imbohe nta kintu na kimwe yari agicunga mu byo yari ashinzwe byose.” Icyo gihe Yozefu yari afite akazi yabaga ahugiyemo. Mbega ukuntu ibintu byahindutse mu buryo butunguranye! Ibaze nawe! Umuntu wari warafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu umugore w’umutware w’abarindaga Farawo, agahabwa inshingano nk’iyo! Impamvu nta yindi, ni uko “Yehova yari kumwe na Yozefu,” kandi akaba ‘yaratumaga ibyo yakoraga byose bigenda neza.’—Intang 39:23.

10. Sobanura impamvu Yozefu yashoboraga kumva ko ibyo yakoraga byose bitagendaga neza.

10 Ngaho ongera ugerageze kwishyira mu mwanya wa Yozefu. Ese utekereza ko yumvaga ko ibintu byose yakoraga byagendaga neza, kandi yarashinjwe ibinyoma agafungwa? Ni iki Yozefu yifuzaga kurusha ibindi? Ese ni ukwemerwa n’uwo murinzi w’imbohe? Oya rwose. Uko bigaragara, Yozefu yifuzaga ko yarekurwa akava muri gereza. Yigeze no gusaba umugabo bari bafunganywe wari ugiye gufungurwa, ngo azamuvuganire kuri Farawo, kugira ngo arebe ko yamukura muri iyo gereza mbi, yari afungiwemo (Intang 40:14). Icyakora uwo mugabo ntiyahise abibwira Farawo. Ibyo byatumye Yozefu amara indi myaka ibiri muri iyo gereza (Intang 40:23; 41:1, 14). Ariko Yehova yakomeje kumufasha. Yamufashije ate?

11. Yehova yatumye Yozefu akora iki, kandi se ni gute ibyo byatumye asohoza umugambi we?

11 Igihe Yozefu yari muri gereza, Yehova yatumye Farawo wari umwami wa Egiputa arota inzozi ebyiri zamuhangayikishije. Farawo yifuzaga kumenya cyane icyo zisobanura. Igihe yamenyaga ko Yozefu ashobora gusobanura inzozi, yamutumyeho. Yehova yafashije Yozefu asobanura izo nzozi za Farawo, kandi amugira inama nziza. Farawo amaze kubona ko Yehova yari kumwe na Yozefu, yamuhaye inshingano yo gucunga ibyokurya byo mu gihugu cya Egiputa cyose (Intang 41:38, 41-44). Nyuma yaho, hateye inzara ikomeye cyane yageze mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani, aho umuryango wa Yozefu wabaga. Icyo gihe Yozefu yashoboraga gufasha abagize umuryango we ntibicwe n’inzara, kandi agatuma umuryango Mesiya yari kuzakomokamo ukomeza kubaho.

12. Ni mu buhe buryo Yehova yatumaga ibyo Yozefu yakoraga byose bigenda neza?

12 Tekereza ibintu bidasanzwe byabaye mu buzima bwa Yozefu. Ni nde watumye Potifari akunda Yozefu, nubwo yari umugaragu? Ni nde watumye umutware w’inzu y’imbohe akunda Yozefu, kandi yari imfungwa? Ni nde watumye Farawo arota inzozi zamuhangayikishije, kandi agaha Yozefu ubushobozi bwo kuzisobanura? Ni nde watumye Farawo agira Yozefu umutware w’ibyokurya mu gihugu cya Egiputa cyose (Intang 45:5)? Ni Yehova, kuko ari we watumaga ibintu byose Yozefu yakoraga bigenda neza. Nubwo abavandimwe ba Yozefu bashakaga kumwica, Yehova yatumye batabikora kugira ngo asohoze umugambi we.

ICYO YEHOVA AKORA KUGIRA NGO AGUFASHE

13. Ese Yehova agira uruhare mu bintu byose bitubaho? Sobanura.

13 Ibyabaye kuri Yozefu bitwigisha iki? Ese Yehova agira uruhare mu bintu byose bitubaho? Ese Yehova agenzura buri kantu kose katubaho, maze akaduteza ibibazo ariko mu by’ukuri ashaka kutugirira neza? Oya rwose. Ibyo si byo Bibiliya yigisha (Umubw 8:9; 9:11). Ahubwo tuzi ko Yehova abona ibibazo duhanganye na byo, kandi akumva amasengesho tumutura, tumusaba ko yadufasha (Zab 34:15; 55:22; Yes 59:1). Ikindi kandi, Yehova adufasha kwihanganira ibyo bigeragezo, kandi tukabitsinda. Abikora ate?

14. Yehova adufasha ate mu gihe dufite ibibazo?

14 Yehova araduhumuriza, akadutera inkunga, kandi inshuro nyinshi akabikora mu gihe tubikeneye (2 Kor 1:3, 4). Ubwo ni bumwe mu buryo akoresha kugira ngo adufashe. Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Eziz wo muri Turukimenisitani, wakatiwe gufungwa imyaka ibiri, azira ko ari Umuhamya wa Yehova. Eziz yaravuze ati: “Ubwo nari bujye mu rukiko, mu gitondo hari umuvandimwe wanyeretse amagambo ari muri Yesaya 30:15 agira ati: ‘Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere ni bwo gusa muzakomera.’ Buri gihe uwo murongo wamfashaga gutuza no kwishingikiriza kuri Yehova muri byose. Igihe cyose namaze muri gereza, kuwutekerezaho byaramfashije cyane.” Ese nawe waba wibuka igihe Yehova yaguhumurije kandi akagutera inkunga, mu gihe wari ubikeneye cyane?

15-16. Ibyabaye kuri Tori bikwigisha iki?

15 Inshuro nyinshi tubona ko Yehova yadufashije, iyo ikigeragezo twari dufite kirangiye. Mushiki wacu witwa Tori yabonye ko ibyo ari ukuri. Umuhungu we witwa Mason yamaze imyaka itandatu arwaye kanseri, hanyuma aza gupfa. Ibyo byababaje Tori cyane. Yaravuze ati: “Icyo gihe nagize agahinda kenshi cyane. Ntekereza ko umubyeyi wese yakwifuza kubabara, aho kubona umwana we ababara.”

16 Nubwo bitari byoroshye, Tori yaje kwibonera ukuntu Yehova yamufashije kwihanganira icyo kigeragezo. Yaravuze ati: “Nibonera ukuntu Yehova yamfashije igihe nari ndwaje umwana. Urugero, hari igihe Mason yabaga arembye cyane ku buryo atashoboraga gusurwa. Ariko abavandimwe na bashiki bacu bakoraga urugendo rw’amasaha abiri, baje kutureba ku bitaro. Buri gihe ku bitaro habaga hari umuntu witeguye kudufasha. Nanone abavandimwe na bashiki bacu baduhaga ibyo dukeneye. No mu gihe ibintu byabaga bimeze nabi cyane, nta cyo twaburaga.” Yehova yafashije Tori n’umwana we, kwihanganira icyo kigeragezo.—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Yehova yaduhaga ibyo twabaga dukeneye.”

JYA UKOMEZA KWIBUKA IBINTU BYOSE YEHOVA YAGUKOREYE

17-18. Ni iki cyatuma tumenya ko Yehova adufasha? (Zaburi 40:5)

17 Soma muri Zaburi ya 40:5. Abantu bakunda kuzamuka imisozi, baba bafite intego yo kugera ku gasongero. Ariko bagenda bahagarara ahantu hamwe na hamwe, kugira ngo bitegereze ibintu byiza bihari. Ubwo rero, nawe ujye ufata akanya utekereze ukuntu Yehova agufasha no mu gihe ufite ibibazo. Nimugoroba ujye wibaza uti: “Uyu munsi Yehova yamfashije ate? Nubwo ngihanganye n’ikigeragezo, ni gute Yehova amfasha kucyihanganira?” Ujye ugerageza gushaka ikintu, niyo cyaba ari kimwe, kigaragaza ukuntu Yehova yagufashije.

18 Birashoboka ko ujya usenga usaba ko ikigeragezo ufite cyarangira; kandi rwose ibyo birumvikana (Fili 4:6). Ariko nanone ntukibagirwe kureba imigisha Yehova aguha, nubwo ugihanganye n’icyo kigeragezo. Yehova adusezeranya ko azaduha imbaraga zo kwihanganira icyo kigeragezo kandi ko azadufasha. Ubwo rero, ujye uhora ushimira Yehova kubera ukuntu akwitaho. Ibyo bizatuma wibonera ukuntu agufasha, nubwo waba uhanganye n’ikigeragezo, nk’uko yafashije Yozefu.—Intang 41:51, 52.

INDIRIMBO YA 32 Korera Yehova

a Iyo turi mu bigeragezo, hari igihe tutabona ko Yehova adufasha. Dushobora kumva ko yadufashije, ari uko gusa ikigeragezo twari duhanganye na cyo cyavuyeho. Icyakora ibyabaye kuri Yozefu, bitwigisha isomo ry’ingenzi. Bitwigisha ko Yehova adufasha no mu gihe tugihanganye n’ibigeragezo. Ibyo ni byo turi bwige muri iki gice.

b Nubwo Bibiliya ivuga mu mirongo mike ibyagiye bihinduka mu buzima bwa Yozefu igihe yari umugaragu, bishobora kuba byarafashe imyaka myinshi.