Intangiriro 45:1-28

  • Yozefu yibwira abavandimwe be (1-15)

  • Abavandimwe ba Yozefu bajya kuzana Yakobo (16-28)

45  Yozefu abyumvise, ntiyashobora kwihangana imbere y’abagaragu be bose. Arangurura ijwi ati: “Nimusohore abantu bose!” Igihe Yozefu yibwiraga abavandimwe be, nta wundi muntu wari iruhande rwe.  Arangurura ijwi ararira ku buryo Abanyegiputa babyumvise, ndetse n’abo mu rugo rwa Farawo barabyumva.  Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Ni njye Yozefu. Ese papa aracyariho?” Ariko abavandimwe be birabatungura cyane ku buryo batashoboye kugira icyo bamusubiza.  Nuko Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Nimunyegere.” Na bo baramwegera. Hanyuma arababwira ati: “Ni njye Yozefu umuvandimwe wanyu mwagurishije muri Egiputa.  Ariko rwose ntimubabare kandi ntimushinjanye amakosa kubera ko mwangurishije muri iki gihugu. Imana ni yo yanyohereje mbere yanyu kugira ngo abantu barokoke.  Dore uyu ni umwaka wa kabiri inzara itangiye kandi haracyari indi myaka itanu batazahingamo cyangwa ngo basarure.  Imana yanyohereje mbere yanyu kugira ngo ibakize mu buryo bw’igitangaza, mukomeze kubaho kandi ababakomokaho badashira ku isi.  Ubwo rero, si mwe mwanyohereje ino aha, ahubwo ni Imana y’ukuri yanyohereje kugira ngo ingire umujyanama mukuru wa Farawo, ngenzure ibyo mu rugo rwe byose kandi ntegeke n’igihugu cya Egiputa cyose.  “Ngaho nimwihute mujye kureba papa mumubwire muti: ‘Umwana wawe Yozefu aravuze ati: “Imana yangize umutware w’igihugu cya Egiputa cyose. Gira vuba unsange ino aha. 10  Uzatura mu karere k’i Gosheni ube hafi yanjye, wowe n’abana bawe, abuzukuru bawe, amatungo yawe yose n’ibyo utunze byose. 11  Nzajya nguha ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe mudakena, mukicwa n’inzara.”’ 12  Ari mwe, ari na murumuna wanjye Benyamini, mwiboneye neza ko ari njye ubibibwiriye. 13  Nuko rero, muzabwire papa icyubahiro cyose mfite muri Egiputa n’ibyo mwabonye byose. Nimwihute muzane papa hano!” 14  Nuko Yozefu ahobera murumuna we Benyamini, Benyamini na we aramuhobera, bombi bararira. 15  Asoma abavandimwe be bose, barahoberana bose bararira hanyuma batangira kumuganiriza. 16  Iyo nkuru igera kwa Farawo, baramubwira bati: “Abavandimwe ba Yozefu baje!” Ibyo bishimisha Farawo n’abagaragu be. 17  Nuko Farawo abwira Yozefu ati: “Bwira abavandimwe bawe uti: ‘Mushyire imitwaro ku ndogobe zanyu, mujye mu gihugu cy’i Kanani. 18  Muzane papa wanyu n’abo mu ngo zanyu, munsange hano kugira ngo mbahe ku byiza byo mu gihugu cya Egiputa. Muzarya ibyiza kurusha ibindi byo muri iki gihugu. 19  Ndagutegetse ngo ubabwire uti: “Mufate amagare yo mu gihugu cya Egiputa yo gutwara abana banyu n’abagore banyu kandi mufate rimwe muri aya magare murishyiremo papa wanyu, hanyuma muze hano. 20  Ntimuhangayikishwe n’ibyo mutunze kuko ibyiza byo mu gihugu cya Egiputa cyose ari ibyanyu.”’” 21  Nuko abahungu ba Isirayeli babigenza batyo, Yozefu na we abaha amagare nk’uko Farawo yabitegetse, abaha n’ibyo bari kuzakenera muri urwo rugendo. 22  Aha buri wese umwenda mushya ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza 300 n’imyenda itanu mishya. 23  Yoherereza papa we indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo muri Egiputa, indogobe icumi z’ingore zihetse ibinyampeke, imigati n’ibindi biribwa papa we yari kuzakenera mu rugendo. 24  Nuko yohereza abavandimwe be baragenda, ariko arababwira ati: “Muramenye ntimutonganire mu nzira!” 25  Bava muri Egiputa, maze amaherezo bagera kwa Yakobo mu gihugu cy’i Kanani. 26  Nuko baramubwira bati: “Yozefu aracyariho kandi ni we utegeka igihugu cya Egiputa cyose!” Ariko Yakobo biramurenga, ntiyagira icyo avuga kubera ko atemeye ibyo bamubwiye. 27  Bakomeza kumubwira ibyo Yozefu yababwiye byose kandi abona amagare Yozefu yohereje yo kumutwara, nuko aranezerwa. 28  Isirayeli aravuga ati: “Murekere aho! Umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka njye kumureba ntarapfa!”

Ibisobanuro ahagana hasi