Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa ku buzima

Ibivugwa ku buzima

Nubwo ubuvuzi bwateye imbere, ibyorezo by’indwara bikomeje koreka imbaga. Nyamara byaragaragaye ko indwara nyinshi zishobora kwirindwa.

Isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko mu mwaka wa 2035, abantu miriyoni 24 bazaba barwaye kanseri. Uwo mubare uzaba wiyongereyeho hafi 70 ku ijana, kuko ubu ushobora kuba urenga miriyoni 14. Hafi kimwe cya kabiri cy’abazayirwara, bazaba bayitewe n’ibikorwa byabo, urugero nko kunywa inzoga nyinshi, kubaho nta cyo bakora, umubyibuho ukabije, kwitegeza imirase yangiza no kunywa itabi.

U Bwongereza

Leta y’u Bwongereza imaze gutanga ibimenyetso bigaragaza ko indwara y’ibisazi by’inka ifata abantu ishobora no kwandurira mu maraso baterwa, yasabye ko yakorwaho ubushakashatsi. Umudepite witwa Andrew Miller yagize ati “duhangayikishijwe bikomeye no kumenya ko iyo ndwara idakira yugarije abantu. Twabwiwe ko umuntu ashobora kuyandura atewe amaraso yanduye, cyangwa ahawe urugingo rw’umubiri.”

Noruveje

Ubushakashatsi bumaze imyaka 11 bukorewe ku Banyanoruveje bagera ku 63.000, bwagaragaje ko ihungabana rishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanukaho 40 ku ijana. Ikigo cy’u Burayi Cyita ku Ndwara z’Umutima, cyasubiyemo amagambo y’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, kivuga ko ihungabana rituma umubiri uvubura imisemburo itera imihangayiko, umuntu akaba yarwara umutima. Rinatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo gukurikiza inama yatuma ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.

Amerika

Abahanga mu bya siyansi barimo barakora ubushakashatsi ku ngaruka ziterwa n’umwotsi w’itabi, kuko usiga uburozi aho barinywereye, haba ku nkuta, mu ivumbi ryo mu nzu, mu byumba by’amahoteli no mu modoka. Uko ubwo burozi bugenda bwirundanya kandi bukamara igihe, ni ko bugenda burushaho kugira ubukana.