Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | ANTONIO DELLA GATTA

Impamvu umupadiri yasezeye mu idini rye

Impamvu umupadiri yasezeye mu idini rye

ANTONIO DELLA GATTA amaze kurangiza amashuri i Roma, yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1969. Nyuma yaho yabaye Padiri Mukuru wa seminari yo hafi y’umugi wa Naples mu Butaliyani. Igihe yari akiri muri uwo mugi, yasesenguye Bibiliya kandi ayitekerezaho, maze agera ku mwanzuro w’uko inyigisho z’idini Gatolika zidashingiye kuri Bibiliya. Nimukanguke! yagiranye na we ikiganiro, avuga ibirebana n’imihati yashyizeho kugira ngo amenye Imana.

Tubwire uko byari byifashe ukiri umwana.

Navutse mu mwaka wa 1943, nderanwa n’abavandimwe banjye na bashiki banjye mu mudugudu muto. Data yari umuhinzi mworozi akaba n’umubaji. Ababyeyi bacu batureze badutoza kuba Abagatolika nyabo.

Kuki wifuje kuba umupadiri?

Nkiri umwana muto, iyo twabaga turi mu kiliziya nakundaga gutega amatwi abapadiri. Nashimishwaga cyane n’amajwi yabo n’imigenzo yabo ishishikaje cyane. Ibyo byatumye ngira icyifuzo cyo kuzaba umupadiri. Maze kugira imyaka 13, mama yanjyanye mu ishuri ricumbikira abana, biga inyigisho zihanitse zibategurira kuba abapadiri.

Ubwo se mwigaga na Bibiliya?

Urebye nta yo twigaga. Maze kugira imyaka 15, umwe mu barimu batwigishaga yampaye igitabo kivuga iby’amateka ya Yesu igihe yari ku isi n’umurimo we. Icyo gitabo nagisomye kenshi. Igihe nari mfite imyaka 18 nagiye i Roma, niga muri kaminuza eshatu z’Abagatolika ziyoborwa na papa. Nize ikilatini, ikigiriki, amateka, filozofiya, tewolojiya n’imibanire y’abantu. Nubwo twajyaga dusubiramo imirongo ya Bibiliya mu mutwe tukanayisomerwa mu misa buri cyumweru, mu by’ukuri ntitwigaga Bibiliya.

None se ko wari umuyobozi, waranigishaga?

Ahanini nakoraga imirimo ijyanye no kuyobora. Ariko nigishaga ibirebana n’amategeko ya kiliziya yashyizweho na Konsili ya Kabiri y’i Vatikani.

Ni iki cyatumye utangira gushidikanya kuri Kiliziya Gatolika?

Hari ibintu bitatu byambuzaga amahwemo. Kuba Kiliziya yivanga muri politiki, ikihanganira abayobozi n’abayoboke bayo bitwara nabi, no kuba hari inyigisho zabo nabonaga zidahuje n’ukuri. Urugero, bishoboka bite ko Imana yuje urukundo ihana abantu iteka ryose kandi baramaze gupfa? Ese Imana ishaka ko tuyisenga dusubiramo amasengesho abarirwa mu magana, twifashishije ishapure? *

None se waje gukora iki?

Nasenze Imana ndira nyisaba ubuyobozi. Nanone naguze Bibiliya y’Abagatolika (Bible de Jérusalem) yari iherutse gusohoka mu gitaliyani, maze ntangira kuyisoma. Nyuma yaho, igihe nari maze gukuramo ikanzu nyuma ya misa, hari abagabo babiri binjiye mu iseminari, bavuga ko ari Abahamya ba Yehova. Twamaze isaha irenga tuganira kuri Bibiliya n’icyo ivuga ku birebana n’idini ry’ukuri.

Abo bashyitsi waje gusanga ari bantu ki?

Nashimishijwe cyane n’ukuntu bari bakomeye mu byo bizera kandi bagakoresha imirongo yo muri Bibiliya y’Abagatolika nta mpungenge. Nyuma yaho, undi Muhamya witwa Mario yatangiye kujya ansura. Yari umuntu wihangana kandi w’indahemuka, ku buryo uko ikirere cyabaga kimeze kose, buri wa gatandatu saa tatu za mu gitondo yabaga arimo akanda inzogera yo ku irembo rya seminari.

None se kuba baragusuraga, abandi bapadiri babibonaga bate?

Narababwiraga ngo baze bumve ibyo tuganira, ariko nta n’umwe muri bo washishikariye kwiga Bibiliya. Icyakora jye narabikundaga. Ibintu nigaga byari byiza cyane. Urugero, bansobanuriye impamvu Imana yaretse ibibi n’imibabaro bigakomeza kubaho, icyo kikaba ari ikintu cyamberaga urujijo.

Ese abakuyoboraga ntibagerageje kukubuza kwiga Bibiliya?

Mu mwaka wa 1975, nagiye i Roma incuro nyinshi gusobanura ibyanjye. Abayobozi banjye bagerageje guhindura imitekereze yanjye, ariko nta wakoresheje Bibiliya. Amaherezo, ku itariki ya 9 Mutarama 1976, nandikiye abayobozi b’i Roma mbabwira ko ntakiri Umugatolika. Hashize iminsi ibiri, navuye mu iseminari mfata gari ya moshi njya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere. Naje kumenya ko ryari ikoraniro ryari ryahuje amatorero menshi. Muri ayo materaniro, ibintu byose byari bitandukanye cyane n’ibyo nari nsanzwe mbona. Buri Muhamya yabaga afite Bibiliya akurikira uwabaga yigisha, kandi hagatangwa ibiganiro bitandukanye.

None se abagize umuryango wawe bo babibonaga bate?

Abenshi muri bo barandwanyije cyane. Icyakora naje kumenya ko hari murumuna wanjye Abahamya ba Yehova bigishaga Bibiliya, akaba yarabaga i Lombardy mu majyaruguru y’u Butaliyani. Nagiye kumureba maze Abahamya baho bamfasha kubona akazi n’aho kuba. Hanyuma muri uwo mwaka narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova.

Ubu numva negereye Imana

Ese hari icyo wicuza?

Nta cyo rwose. Amaherezo naje kumva negereye Imana, kubera ko ibyo nyiziho bishingiye kuri Bibiliya, aho gushingira kuri filozofiya n’imigenzo ya kiliziya. Nanone nshobora kwigisha abandi nizeye ko ibyo mbabwira ari ukuri kandi nkabivuga nshize amanga.

^ par. 13 Bibiliya isubiza neza ibyo bibazo n’ibindi byinshi. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA.