Ubwenge buzakurinda
“Incungu y’ubugingo bw’umuntu ni ubutunzi bwe, ariko umukene nta cyo akangishwa.”—IMIGANI 13:8, Bibiliya Yera.
NUBWO hari ibyiza umukire ashobora kubona bitewe n’ubutunzi bwe, hari igihe bushobora kumuteza ibibazo, cyane cyane muri ibi bihe biruhije (2 Timoteyo 3:1-5). Mu bihugu bimwe na bimwe, abakire, hakubiyemo na ba mukerarugendo bagaragara nk’abifite, bakunda kwibasirwa n’abajura cyangwa abantu bakabashimuta bagamije guhabwa ingurane.
Hari ikinyamakuru cyavuze ibibera mu gihugu kimwe kiri mu nzira y’amajyambere, kigira kiti “ubujura bukoresha intwaro, forode no gushimuta abantu bituma abakire n’abakene bahora barebana ay’ingwe. Resitora zirindwa n’abantu bafite intwaro, ingo z’abakire ziba zizengurutswe n’ibipangu biriho senyenge n’amatara manini amurika cyane, za kamera n’abazamu.” Uko ni ko bimeze no mu bindi bihugu byinshi.
Nyamara Bibiliya ivuga ko ‘abakene nta cyo bakangishwa.’ Wakungukirwa ute n’icyo gitekerezo gihuje n’ubwenge? Niba uba mu gace kiganjemo ubugizi bwa nabi n’urugomo, cyangwa ukaba uteganya gutemberera ahantu nk’aho, ntukigaragaze nk’umukire kuko wakwikururira ibibazo. Ujye utekereza witonze ku byo wambara n’ibyo utwara uri ahantu hahurira abantu benshi, cyane cyane igihe abantu bashobora kubibona. Mu Migani 22:3 hagira hati “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.”
Ubwenge bukubiye muri Bibiliya bugaragaza ko Umuremyi wacu atwitaho kandi ashaka ko tugira umutekano. Mu Mubwiriza 7:12 havuga ko ubwo bwenge “ari uburinzi” kandi ko “burinda ubuzima bw’ababufite.”