Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imibabaro

Imibabaro

Hari abantu bumva ko Imana ari yo iteza imibabaro kandi ko nubwo yaba atari yo, kuba tubabara nta cyo biyibwiye. Ariko se ibyo ni byo Bibiliya yigisha? Igisubizo cy’icyo kibazo gishobora kugutangaza.

Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

“Koko rero, Imana ntikora ibibi.”​Yobu 34:12.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abantu bavuga ko ibitubaho byose ari Imana iba yabishatse. Ku bw’ibyo bemera ko Imana ari yo iduteza imibabaro. Urugero, iyo habayeho ibiza batekereza ko ari uburyo Imana ikoresha ngo ihane abanyabyaha.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya yigisha ko Imana atari yo iduteza imibabaro. Urugero, ivuga ko iyo duhuye n’ibigeragezo, tutagombye kuvuga tuti “Imana ni yo irimo ingerageza.” Kubera iki? Ni ukubera ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Mu yandi magambo, Imana si yo iduteza ibigeragezo cyangwa imibabaro ijyana na byo. Ibigenje ityo yaba ikoze ibibi kandi “Imana ntikora ibibi.”​—Yobu 34:12.

None se niba Imana atari yo iduteza imibabaro, ubwo iterwa n’iki? Ikibabaje ni uko akenshi abantu badatunganye ari bo bateza abandi imibabaro (Umubwiriza 8:9). Ikindi kandi dushobora guhura n’ingorane bitewe n’ “ibihe n’ibigwirira abantu.” Dushobora guhura na zo kubera ko turi ahantu habi mu gihe kibi (Umubwiriza 9:11). Bibiliya yigisha ko uko byaba biri kose, Satani we ‘mutware w’iyi si,’ ari we ukwiye kuryozwa imibabaro itugeraho kubera ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19). Ubwo rero Satani ni we uteza imibabaro; si Imana.

Ese Imana yita ku mibabaro yacu?

“Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.”​Yesaya 63:9.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abatekereza ko Imana itita ku mibabaro yacu. Urugero, hari umwanditsi wavuze ko “iyo tubabara Imana itatugirira impuhwe cyangwa ngo itugirire imbabazi.” Uwo mwanditsi yavuze ko niba Imana inabaho “igomba kuba itita ku bantu mu buryo burangwa n’impuhwe.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ntivuga ko Imana itagira icyo yitaho cyangwa ko itagira impuhwe. Ahubwo yigisha ko ibabazwa cyane n’imibabaro itugeraho kandi ko vuba aha izayivanaho. Dore inyigisho eshatu zihumuriza dusanga muri Bibiliya.

Imana izi imibabaro yacu. Kuva imibabaro yatangira kubaho, nta gitonyanga na kimwe cy’amarira kigwa hasi Yehova * atakibonye, kuko ‘amaso ye arabagirana,’ areba byose (Zaburi 11:4; 56:8). Urugero, igihe abagaragu b’Imana ba kera bakandamizwaga, yaravuze iti “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye.” Ariko se kwari ukureba imibabaro yabo gusa? Oya, kubera ko yongeyeho ati “nzi neza imibabaro yabo” (Kuva 3:7). Abantu benshi bahumurijwe n’ayo magambo agaragaza ko Imana izi imibabaro yose duhura na yo, ndetse n’iyo abandi baba batayizi cyangwa batayisobanukiwe neza.​—Zaburi 31:⁠7; Imigani 14:10.

Iyo tubabara Imana yishyira mu mwanya wacu. Yehova Imana ntamenya imibabaro y’abantu gusa, ahubwo anababazwa na yo. Urugero, igihe abagaragu be ba kera bahuraga n’ingorane, yarababaye cyane. Bibiliya igira iti “igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga” (Yesaya 63:9). Nubwo Imana iruta kure cyane abantu, yishyira mu mwanya wabo igihe bababara, mbese nk’aho imibabaro yabo yaba iri mutima wayo! Koko rero, “Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi” (Yakobo 5:11). Nanone kandi, adufasha kwihanganira imibabaro.​—Abafilipi 4:12, 13.

Imana izakuraho imibabaro yose. Bibiliya igaragaza ko Imana izakuraho imibabaro abantu bose bo ku isi bahura na yo. Yehova azakoresha ubwami bwe ahindure ibintu, birusheho kuba byiza. Bibiliya ivuga iby’icyo gihe igira iti “Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho” (Ibyahishuwe 21:4). Bite se ku bantu bapfuye? Imana izabazura babe hano ku isi, bishimire ubuzima butarangwamo imibabaro (Yohana 5:28, 29). Ese hari abantu bazababazwa no kwibuka imibabaro bigeze guhura na yo? Oya, kubera ko Yehova yatanze isezerano rigira riti “ibya kera ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”​—Yesaya 65:17. *

^ par. 13 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.

^ par. 15 Niba wifuza kumenya impamvu Imana yaretse imibabaro ikamara igihe n’ukuntu izayivanaho, reba igice cya 8 n’icya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.