Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Sinibanda ku burwayi bwanjye”

“Sinibanda ku burwayi bwanjye”

“Sinashoboraga kujya mu buriri ngo ndyame cyangwa ngo mbyuke nta wubimfashijemo. Iyo natambukaga nararibwaga. Umuhogo wanjye wari warifunze ku buryo ntashoboraga no kumira ibinini bigabanya ububabare. Natangiye kugira udusebe tutakiraga ku buryo tumwe muri two twaje kuvamo ibisebe by’umufunzo. Nari mfite ibisebe mu gifu kandi nkokerwa cyane mu gatuza. Siniyumvishaga ibyarimo bimbaho. Icyo gihe nari mfite imyaka icumi gusa.”​—Elisa.

Nubwo Elisa arwaye, yishimira kwigisha abandi Bibiliya

ABANTU bagera kuri miriyoni 2,5 ku isi hose bahanganye n’indwara ifata uruhu igatuma rukomera (Sclérodermie). Hari ubwoko bw’iyo ndwara bukunze kwibasira abana, bufata igice runaka cy’uruhu kigakomera.

Icyakora igihe Elisa yari afite imyaka icumi, we bamusanganye ubwoko bw’iyo ndwara butibasira uruhu gusa, ahubwo bunangiza inyama zo mu nda, urugero nk’impyiko, umutima, ibihaha n’urwungano ngogozi. Abaganga batekerezaga ko kumuvura byari gutuma ubuzima bwe bwiyongeraho imyaka itanu gusa, ariko n’ubu aracyariho kandi hashize imyaka 14. Nubwo atarakira, akomeza kubona ubuzima bwe mu buryo burangwa n’icyizere. Nimukanguke! yabajije Elisa iby’ubwo burwayi bwe n’aho yakuye imbaraga zo kwihangana.

Wafashwe ryari?

Igihe nari mfite imyaka icyenda, nakomeretse ku nkokora maze ndababara cyane. Igisebe cyagiye cyiyongera kandi cyanga gukira. Bamfashe amaraso, bayapimye basanga ndwaye indwara ifata uruhu igatuma rukomera, ikanangiza inyama zo mu nda. Kubera ko nagendaga ndushaho kuremba, byabaye ngombwa ko dushaka umuganga w’inzobere mu kuvura iyo ndwara.

Hari icyo mwagezeho se?

Twabonye umuganga w’inzobere mu kuvura rubagimpande, abwira ababyeyi banjye ko imiti azampa ishobora kuzatuma iyo ndwara idakwira hose, nkaba narama indi myaka itanu ndetse nkaba nakoroherwa. Gusa iyo miti yari kugira ingaruka ku mubiri, ugatakaza ubushobozi bwo kurwanya indwara, ku buryo no kugira imbeho byashobora kungiraho ingaruka zikomeye.

Ariko uko bigaragara nta cyo wabaye!

Nta cyo nabaye kandi nshimishwa cyane no kuba nkiriho. Ariko igihe nari hafi kugira imyaka 12, natangiye kujya ndibwa mu gatuza mu gihe cy’iminota hafi 30, kandi rimwe na rimwe bikambaho incuro ebyiri ku munsi. Ubwo bubabare bwari bwinshi ku buryo natakaga cyane nkanarira.

Ubwo bubabare bwaterwaga n’iki?

Abaganga basanze hari poroteyine zo mu nsoro zitukura zagabanutse cyane, bigatuma umutima wanjye utera cyane bikabije kugira ngo ubone uko wohereza amaraso mu bwonko. Bampaye imiti maze nyuma y’ibyumweru bike ntangira koroherwa. Ariko ndibuka ko icyo gihe numvaga ko isaha iyo ari yo yose nashoboraga guhura n’akaga. Icyo gihe numvise ncitse intege kurusha ikindi gihe cyose, kandi numvaga nta cyo nari gukora ku byarimo bimbaho.

None se ko iyi ndwara uyimaranye imyaka 14, ubu urumva umerewe ute?

Na n’ubu ndacyababara, kandi hari ubundi burwayi mfite buterwa n’iyo ndwara. Muri bwo harimo ibisebe, ibihaha no kokerwa cyane mu gatuza. Icyakora nirinda kwibanda ku burwayi bwanjye, cyangwa ngo ntakaze igihe mpangayitse kuko mfite ibindi ngomba gukora.

Ibyo bindi ukora ni ibiki?

Nkunda gushushanya, kuboha imyenda no gukora imirimbo. Ariko ikiruta byose, nkora umurimo wo kwigisha Bibiliya kuko ndi Umuhamya wa Yehova. Iyo ntashobora kujya mu ngo z’abantu, mfatanya n’abandi Bahamya kwigishiriza Bibiliya iwacu. Hari n’abandi nigisha Bibiliya ku giti cyanjye, kandi uwo murimo utuma ubuzima bwanjye bugira intego.

None se kuki ukora uwo murimo kandi wifitiye ibindi bibazo?

Nzi neza ko ubutumwa ngeza ku bantu ari ubw’ingenzi kandi ko bubafitiye akamaro. Ikindi kandi, iyo mpugiye muri uwo murimo ndushaho kugira ibyishimo no kumererwa neza. Muri icyo gihe gito mara mbwiriza, nibura mba nibagiwe ko ndwaye.

Bibiliya igufasha ite kurangwa n’icyizere?

Inyibutsa ko imibabaro yanjye ndetse n’iy’abandi ari iy’igihe gito. Mu Byahishuwe 21:4 havuga ibyo Imana izakora mu gihe cyagenwe, hagira hati “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.” Iyo ntekereje ku mirongo nk’iyo bituma ndushaho kwizera amasezerano Imana yatanze arebana n’igihe kizaza, ayo masezerano akaba yarahawe abarwaye indwara zidakira n’abandi bose muri rusange.