Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutegetsi bw’Imana buzazana ubutabera nyakuri

Ubutegetsi bw’Imana buzazana ubutabera nyakuri

Ubutegetsi bw’Imana buzazana ubutabera nyakuri

UBUHANUZI bwo muri Bibiliya bugaragaza ko iyi si igiye gusimburwa n’isi nshya izashyirwaho n’Imana. Iyo si nshya izaba iyobowe n’ubutegetsi bumwe ari bwo Bwami bw’Imana, Umwami wabwo akaba ari Yesu Kristo (Ibyahishuwe 11:​15). None se Ubwami bw’Imana buzavanaho akarengane bute? Hari ibintu bibiri buzakora:

1. Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu budashoboye kandi burenganya. Muri Daniyeli 2:​44 hagira hati “ku ngoma z’abo bami [abategetsi], Imana yo mu ijuru izimika ubwami. . . . Buzamenagura ubwo bwami bwose [bwashyizweho n’abantu] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”

2. Ubwami bw’Imana buzarimbura ababi burokore abakiranutsi. Muri Zaburi 37:​10 hagira hati “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho.” Umurongo wa 28 ugira uti “Yehova akunda ubutabera; ntazareka indahemuka ze. Zizarindwa iteka ryose.”

Izo ‘ndahemuka’ zizibonera isohozwa ry’amagambo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero. Yaravuze ati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:​10). Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi . . .

Ruswa no gukandamizwa bizavaho. Mu Baheburayo 1:​9, havuga ko Yesu ‘yakunze gukiranuka akanga ubwicamategeko.’ Kubera ko Yesu ari Umutegetsi urangwa n’ubutabera nyakuri, “azakiza umukene utabaza n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. . . . Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi mu maso ye.”​​—⁠Zaburi 72:​12-14.

Abantu bose bazabona ibyokurya bihagije. Bibiliya igira iti “isi izatanga umwero wayo; Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha” (Zaburi 67:​6). Nanone igira iti “hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi” (Zaburi 72:​16). Yesu yigeze gukora igitangaza agaburira abantu babarirwa mu bihumbi icyarimwe, uwo ukaba wari umusogongero w’ibyo azakora igihe azaba ari umwami w’Ubwami bw’Imana.​​—⁠Matayo 14:​15-21; 15:​32-38.

Ubushobozi buke bw’abantu ntibuzabangamira ubutabera. Bibiliya igira iti “nta cyaremwe kitagaragara imbere [y’Imana], ahubwo ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:​13). Bibiliya ivuga ko Kristo ‘atazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi.’​​—⁠Yesaya 11:​3, 4.

Ubwami bw’Imana buregereje

Kuba ibibera mu isi bigenda birushaho kuzamba, bigaragaza ko igeze ku iherezo. Muri Zaburi 92:​7, hagira hati “iyo ababi basagambye nk’ubwatsi, n’inkozi z’ibibi zikarabya uburabyo, aba ari ukugira ngo batsembweho iteka ryose.” Wakora iki ngo wirinde kuba mu bantu Imana itemera, ahubwo ube mu bo izarokora? Yesu yaravuze ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”​​—⁠Yohana 17:​3.

Ese wifuza kugira ubwo bumenyi bw’agaciro? Niba ubyifuza, turagutera inkunga yo kwigana Heide, Dorothy, na Firuddin twigeze kuvuga, maze ukaganira n’Abahamya ba Yehova. Bazishimira kugusubiza ibibazo wibaza nta kiguzi, kandi nta cyo bazagusaba.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

MU GIHE UMUBIRI NA WO UGUHINDUTSE

Igihe Emily uba muri Amerika yari afite imyaka irindwi, abaganga baramusuzumye bamusangana kanseri yo mu maraso. Mu gihe incuti ze zo zirwariraga ibicurane n’inkorora rimwe na rimwe, we yamaze imyaka myinshi ari ku miti ya kanseri. Yaravuze ati “indwara ya kanseri yo mu maraso, iteye ubwoba.”

Nubwo Emily ahanganye n’iyo ndwara ikomeye izahaza ubuzima bwe, ntiyigeze yiheba. Ahubwo ategereje igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, aho “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye’ ” (Yesaya 33:​24). Emily yaravuze ati “nkunda cyane umurongo wo muri Mariko 12:​30, ugira uti ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Iyo nsenze Yehova, ampa imbaraga. Nshimira Yehova ko yampaye umuryango, itorero n’ibyiringiro byo kubaho iteka mu isi izahinduka Paradizo. Kugira ibyo byiringiro byaramfashije cyane.”

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu bose bazabona ibyokurya bihagije, babone ubutabera nyakuri kandi babane batishishanya