Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu zituma habaho akarengane

Impamvu zituma habaho akarengane

Impamvu zituma habaho akarengane

HASHIZE imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri Bibiliya igaragaje neza uko abantu bari kuzaba bameze muri iki gihe. Yagize iti “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, . . . badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”​​—⁠2 Timoteyo 3:​1-4.

Abantu benshi bemera ko iyo myifatire yogeye muri iki gihe. Iyo myifatire igaragarira mu bintu byinshi, urugero nk’umururumba, urwikekwe, ubwigomeke, ruswa n’ubusumbane bukabije mu by’ubukungu. Reka dusuzume ibyo bintu.

UMURURUMBA. Hari igihe tujya twumva abantu bavuga ko kugira umururumba ari byiza, ariko si byo. Umururumba ni mubi. Urugero, akenshi umururumba ni wo utuma abantu banyereza umutungo, bagakora imishinga y’ubucuruzi irimo ubutekamutwe kandi bakaguriza abandi amafaranga cyangwa bakayaguza nta cyo bitayeho. Ingaruka ziterwa n’uwo mururumba, urugero nk’ihungabana ry’ubukungu, zageze ku bantu benshi. Ni iby’ukuri ko bamwe mu bagerwaho n’izo ngaruka baba ari abanyamururumba. Ariko nanone, izo ngaruka zigera no ku bantu b’abanyamwete batagira umururumba, bamwe muri bo bakaba baratakaje amazu yabo na pansiyo yabo.

URWIKEKWE. Abantu bagira urwikekwe bakeka abandi amababa, kandi bakarobanura abantu ku butoni babaziza ubwoko bwabo, ibara ry’uruhu, igitsina, urwego rw’imibereho cyangwa idini ryabo. Urugero, hari itsinda ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ryatahuye ko mu gihugu kimwe cyo muri Amerika y’Amajyepfo, hari umugore wari utwite wapfiriye mu bitaro, bitewe n’uko bari banze kumwitaho, bamuziza ubwoko bwe no kuba yari umukene. Hari n’igihe urwikekwe rukabije rutuma habaho jenoside.

UBWIGOMEKE. Hari igitabo cyavuze ko “buri mwaka imiryango ibarirwa mu bihumbi mirongo isenyuka, abantu babarirwa mu bihumbi bagapfa kandi hakangirika imitungo itimukanwa ifite agaciro kabarirwa muri za miriyoni nyinshi z’amadolari bitewe n’ubwigomeke. Ibikorwa by’urugomo n’ubushotoranyi byashinze imizi cyane. Ku bw’ibyo, abahanga mu by’amateka bo mu gihe kiri imbere baramutse bavuze ko impera z’ikinyejana cya 20 zaranzwe no ‘kwigomeka’ aho kurangwa n’ ‘iterambere mu by’ikirere,’ cyangwa ‘iterambere mu itangazamakuru,’ nta we byatangaza kuko ari bwo abantu basubiranyemo cyane” (Handbook of Antisocial Behavior). Kuva icyo gitabo cyasohoka mu mwaka wa 1997, abantu ntibigeze bahindura imyifatire n’imyitwarire yabo.

RUSWA. Hari raporo ivuga ibya ruswa muri Afurika y’Epfo, yavuze ko mu gihe cy’imyaka irindwi, urwego rw’intara rushinzwe iby’ubuzima muri icyo gihugu rwahawe amafaranga yo gukoresha angana na miriyari 4 z’amadolari y’Abanyamerika, ariko ko arenga 81 ku ijana yakoreshejwe nabi. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “amafaranga yagombye kuba yarakoreshejwe mu kwita ku mazu n’ibikoresho by’ibitaro, amavuriro n’ibigo nderabuzima byo muri iyo ntara, ntiyakoreshejwe.”​​—⁠The Public Manager.

UBUSUMBANE BUKABIJE MU BY’UBUKUNGU. Hari raporo yagaragaje ko mu mwaka wa 2005, “abakire bangana na 5% by’abatuye igihugu cy’u Bwongereza bari bihariye 30 ku ijana by’umutungo wose icyo gihugu cyinjije muri uwo mwaka.” Nanone, icyo kinyamakuru cyavuze ko hakurya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, “abakire bangana na 5% by’abatuye Amerika bari bihariye amafaranga arenga 33% by’umutungo wose winjira mu kigega cya leta” (Time). Ku isi hose, abantu bagera hafi kuri miriyari imwe na miriyoni magana ane, batungwa n’amafaranga 700 cyangwa atagezeho ku munsi, kandi abana bagera ku 25.000 bapfa buri munsi bazize ubukene.

Ese ikibazo cy’akarengane kizabonerwa umuti?

Mu mwaka wa 1987, uwari minisitiri w’intebe wa Ositaraliya yishyiriyeho intego y’uko mu mwaka wa 1990 nta mwana wo muri icyo gihugu wari kuba ari umukene. Ariko iyo ntego ntiyigeze igerwaho. Nyuma yaho, yicujije impamvu yishyiriyeho iyo ntego.

Koko rero, umuntu uwo ari we wese, yaba afite ububasha, ari umukire cyangwa igikomerezwa, aba ari umuntu kandi ntashobora kuvanaho akarengane. N’ubundi kandi, abantu bakomeye na bo bajya barenganywa, bagasaza kandi bagapfa. Ibyo bitwibutsa ibivugwa mu mirongo ibiri y’Ibyanditswe ikurikira:

“Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”​​—⁠Yeremiya 10:​23.

‘Ntimukiringire abakomeye, kuko badashobora gutanga agakiza.’​​—⁠Zaburi 146:​3.

Nitwizera ayo magambo, ntituzajya dutungurwa no kubona abantu batageze ku ntego zabo. Ariko se ibyo bishatse kuvuga ko akarengane katazavaho? Oya. Nk’uko ingingo ya nyuma muri izi ngingo z’uruhererekane ibigaragaza, hasigaye igihe gito tukaba mu isi itarangwamo akarengane. Hagati aho ariko hari icyo twakora. Twe ubwacu dushobora kwisuzuma, tukamenya uko twitwara. Ibaze uti “nakora iki ngo ndusheho kwirinda kurenganya abandi? Ese hari aho nkeneye kunonosora?” Ibyo bibazo biri busuzumwe mu ngingo ikurikira.

[Amafoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

A. Abapolisi bo mu Bushinwa bafashe umwe mu bagize uruhare mu rugomo rwakorewe abantu bazira ubwoko bwabo

B. Ibikorwa byo gusahura no gusenya amazu mu mugi wa Londres mu Bwongereza

C. Ubukene bukabije mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda

[Aho amafoto yavuye]

Top left: © Adam Dean/Panos Pictures; top center: © Matthew Aslett/Demotix/CORBIS; top right: © David Turnley/CORBIS