Soma ibirimo

Ese ninsenga Imana izansubiza?

Ese ninsenga Imana izansubiza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego rwose. Bibiliya n’inkuru z’ibyabaye ku bantu, bigaragaza ko Imana isubiza amasengesho. Bibiliya igira iti “azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize” (Zaburi 145:19). Ariko ahanini kugira ngo Imana isubize amasengesho yawe, biterwa nawe.

Icyo Imana igusaba

  •   Jya usenga Imana, aho gusenga Yesu, Mariya, abatagatifu, abamarayika cyangwa ibishushanyo. Yehova wenyine, ni we “wumva amasengesho.”​—Zaburi 65:2.

  •   Jya usenga usaba ibihuje n’ibyo Imana ishaka, biboneka muri Bibiliya.​—1 Yohana 5:14.

  •   Jya ugaragaza ko wemera umwanya Yesu afite, usenge mu izina rye. Yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”​—Yohana 14:6.

  •   Jya usenga wizeye, nibinaba ngombwa usabe Imana kukongerera ukwizera.​—Matayo 21:22; Luka 17:5.

  •   Jya wicisha bugufi kandi wirinde uburyarya. Bibiliya igira iti “Yehova ari hejuru nyamara areba uworoheje.”​—Zaburi 138:6.

  •   Jya usenga ubudacogora. Yesu yaravuze ati “mukomeze gusaba muzahabwa.”​—Luka 11:9.

Icyo Imana ititaho

  •   Ubwoko bwawe cyangwa igihugu ukomokamo. ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’​—Ibyakozwe 10:34, 35.

  •   Uko uba wifashe mu gihe usenga. Ushobora gusenga Imana wicaye, wunamye, upfukamye cyangwa uhagaze.​—1 Ibyo ku Ngoma 17:16; Nehemiya 8:6; Daniyeli 6:10; Mariko 11:25.

  •   Gusenga bucece cyangwa mu ijwi ryumvikana. Imana isubiza n’amasengesho ya bucece.​—Nehemiya 2:1-6.

  •   Kumenya niba ibyo usaba bikomeye cyangwa byoroheje. Imana igusaba ‘kuyikoreza imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho.’​—1 Petero 5:7.