Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Military equipment: Anton Petrus/Moment via Getty Images; money: Wara1982/iStock via Getty Images Plus

KOMEZA KUBA MASO

Amafaranga akoreshwa mu ntambara arenga miriyari ibihumbi z’Amadolari—Ariko se mu by’ukuri ikiguzi cy’intambara kingana gite?

Amafaranga akoreshwa mu ntambara arenga miriyari ibihumbi z’Amadolari—Ariko se mu by’ukuri ikiguzi cy’intambara kingana gite?

 Ikiguzi cy’intambara ntikigira akagero.

  •   “Mu mwaka ushize, ibihugu byo hirya no hino ku isi byakoresheje amafaranga arenga miriyari ibihumbi bibiri z’amadolari mu ntambara kandi ayo mafaranga aruta ayakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare mu y’indi myaka.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Washington Post, ku itariki ya 13 Gashyantare 2024.

 Icyakora ikiguzi cy’intambara kirenze kure cyane amafaranga. Reka dufate urugero rw’intambara yo muri Ukraine.

  •   Abasirikare. Ugereranyije nyuma y’imyaka ibiri y’intambara muri Ukraine hari abasirikare bagera ku 500.000 bishwe cyangwa barakomereka.

  •   Abasivili. Ukurikije raporo y’Umuryango w’Abibumbye, hari abaturage barenga 28.000 bishwe cyangwa barakomereka. Umwe mu bayobozi bo mu Muryango w’Abibumbye yaravuze ati: “Umubare w’abaturage bapfuye muri iyi ntambara urenze ukwemera.” a

 Hirya no hino ku isi, ibibazo biterwa n’intambara ndetse n’amakimbirane na byo byarushijeho kwiyongera.

  •   Muri Nzeri 2023, umubare w’abantu bavanywe mu byabo n’intambara hamwe n’urugomo hirya no hino ku isi, wageze kuri Miliyoni 114.

  •   Umubare w’abantu bafite ikibazo cy’inzara wageze kuri Miliyoni 783. “Mu bintu biteza inzara, intambara ni iyo iza ku mwanya wa mbere. Mirongo irindwi ku ijana by’abantu bafite ikibazo cy’inzara baba mu duce twibasiwe n’intambara ndetse n’urugomo.”—Byavuzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa.

 Ese intambara zizigera zishira? Ese twakwiringira ko hari igihe kizagera abantu bakabaho mu mahoro? Ese hari igihe kizagera ubukene bukavaho, abantu bose bakabaho bishimye kandi bafite ibyokurya bihagije? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Intambara

 Hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ibyo umuntu ugendera ku ifarashi. Ibyo byasobanuraga ko hazabaho intambara ku isi hose.

  •   “Nuko haza indi farashi itukura nk’umuriro, maze uwari uyicayeho ahabwa ububasha bwo gukura amahoro mu isi kugira ngo abantu bicane, kandi ahabwa inkota nini.”—Ibyahishuwe 6:4.

 Uwo muntu ugendera ku ifarashi akurikiwe n’izindi ebyiri zigereranya inzara n’urupfu ruterwa n’ibyorezo cyangwa ibindi (Ibyahishuwe 6:5-8). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya n’impamvu dushobora kwiringira ko busohora muri iki gihe, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ba nde bicaye ku mafarashi?

Igihe kizaza kirangwa n’amahoro

 Vuba aha, umutungo kamere w’isi ntuzongera gukoreshwa mu bijyanye n’intambara. Icyakora, ibyo ntibizakorwa n’abantu. Bibiliya igira iti:

  •   Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.’—Zaburi 46:9.

  •   Imana izakuraho ingaruka zose zatewe n’intambara. “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi. Agahinda, gutaka cyangwa kubabara na byo ntibizongera kubaho. Ibya kera bizaba byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.

  •   Imana izatuma abantu babaho iteka mu mahoro. “Abantu banjye bazatura ahantu hari amahoro kandi bature ahantu hari umutekano n’umutuzo.”—Yesaya 32:18.

 Dukurikije ubuhanuzi bwo muri Bibiliya intambara n’ibintu bibaho muri iki gihe bigaragaza ko vuba aha amahoro agiye kuza ku isi.

 Imana izazana ite amahoro hano ku isi? Izabikora binyuriye ku butegetsi bwo mu ijuru ni ukuvuga Ubwami bwayo (Matayo 6:10). Niba wifuza kumenya icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’akamaro bugufitiye, reba videwo ngufi ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?

a Byavuzwe na Miroslav Jenca, Umunyamabanga wungirje w’u Burayi mu Muryango w’Abibumbye, ku itariki ya 6 Ukuboza 2023.