UMUTWE WA 2
“Akunda imanza zitabera”
Akarengane karogeye mu isi ya none, kandi mu buryo budakwiriye, abantu benshi babiryoza Imana. Nyamara, Bibiliya yigisha ukuri gususurutsa umutima, kugira kuti “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28). Muri uyu mutwe, tuziga ibihereranye n’ukuntu yagaragaje ko ayo magambo ari ay’ukuri binyuriye mu gutuma abantu bose bagira ibyiringiro.
IBIRIMO
IGICE CYA 11
“Inzira Ze Zose Zirangwa n’Ubutabera”
Ni mu buhe buryo ubutabera bw’Imana ari umuco utuma tumwegera?
IGICE CYA 14
Yehova Yatanze ‘Incungu [ku bwa] Benshi’
Inyigisho yoroshye kumva ariko yimbitse, ishobora kugufasha kwegera Imana.
IGICE CYA 15
Yesu ‘Azashyira Ubutabera mu Isi’
Ni mu buhe buryo Yesu yaharaniye ubutabera mu gihe cyashize? Muri iki gihe abikora ate? Kandi se ni mu buhe buryo azashyira ubutabera mu isimu gihe kizaza?
IGICE CYA 16
‘Kora Ibyo Gukiranuka’ Ugendana n’Imana
Kuki Yesu yatanze umuburo ugira uti “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa”?