Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UMUTWE WA 3

’Agira umutima w’ubwenge’

’Agira umutima w’ubwenge’

Ubwenge nyakuri ni bumwe mu butunzi bw’agaciro kenshi ushobora gushakisha. Yehova ni we soko yabwo wenyine. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma mu buryo bwimbitse ibihereranye n’ubwenge butagira imipaka bwa Yehova Imana, umugabo wizerwa Yobu yerekejeho agira ati ‘agira umutima w’ubwenge.’Yobu 9:4.

IBIRIMO

IGICE CYA 17

‘Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!’

Kuki ubwenge bw’Imana buhambaye ku buryo buza mbere y’ubumenyi n’ubushishozi bwayo?

IGICE CYA 18

Ubwenge Buboneka mu ‘Ijambo ry’Imana’

Kuki Imana yemeye ko abantu ari bo bandika Bibiliya aho kubishinga abamarayika cyangwa se ngo abe ari yo iyandika?

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana mu Ibanga Ryera”

Ni irihe banga Imana yari yarahishe none ubu ikaba yararihishuye?

IGICE CYA 20

“Igira Umutima w’Ubwenge”—Nyamara Ikicisha Bugufi

Ni mu buhe buryo umutegetsi w’ikirenga yicisha bugufi?

IGICE CYA 21

Yesu Yagaragaje “Ubwenge Buva ku Mana”

Ni mu buhe buryo inyigisho za Yesu zatumye abasirikare bari boherejwe kumufata bagaruka amara masa?

IGICE CYA 22

Mbese, Ugaragaza “Ubwenge Buva mu Ijuru” mu Mibereho Yawe?

Bibiliya ivuga ibintu 4 byagufasha kugira ubwenge buva ku Mana.