Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IGICE CYA 1

“Iyi Ni Yo Mana Yacu”

“Iyi Ni Yo Mana Yacu”

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo wakwifuza kubaza Imana? (b) Ni ikihe kibazo Mose yabajije Imana?

MBESE, ushobora gutekereza urimo uganira n’Imana? Kubitekereza ubwabyo biteye ubwoba—tekereza nawe igihe Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi yaba arimo akuvugisha! Urabanje urajijinganya ariko nyuma y’aho uza gushobora kumusubiza. Aguteze amatwi, aragusubiza, ndetse aranakureka ngo umubaze ikibazo cyose ushaka. None se, ni nk’ikihe kibazo wamubaza?

2 Kera cyane, hariho umugabo wigeze kuba mu mimerere nk’iyo. Uwo mugabo yitwaga Mose. Ariko kandi, ikibazo yahisemo kubaza Imana gishobora kugutangaza. Ntiyigeze abaza ibihereranye na we ubwe cyangwa iby’igihe cye kizaza, nta n’ubwo yabajije ibihereranye n’imimerere idashimishije abantu barimo. Ahubwo, yabajije izina ry’Imana iryo ari ryo. Ushobora kwibwira ko icyo kibazo kitari gihwitse, kubera ko Mose yari asanzwe azi izina bwite ry’Imana. Ku bw’ibyo rero, ikibazo cye gishobora kuba cyari gifite ibindi bisobanuro byimbitse. Mu by’ukuri, icyo ni cyo cyari ikibazo cy’ingenzi kuruta ibindi byose Mose yashoboraga kubaza. Igisubizo cyacyo kiratureba twese. Gishobora kugufasha gutera intambwe y’ibanze mu kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Mu buhe buryo? Reka dusuzume muri make icyo kiganiro gishishikaje.

3, 4. Ni ibihe bintu byabaye mbere y’uko Imana igirana ikiganiro na Mose, kandi se, ni ikihe kintu cy’ingenzi baganiriyeho?

3 Icyo gihe, Mose yari afite imyaka 80. Yari amaze imyaka 40 yaratandukanyijwe n’ubwoko bwe bw’Abisirayeli, bari abacakara mu Misiri. Umunsi umwe, igihe yari aragiye imikumbi ya sebukwe, yabonye ikintu kidasanzwe. Yabonye igihuru kigurumana, ariko ntigikongoke. Cyarakomeje kiragurumana, kirabagirana nk’urumuri rwinshi rumurikira mu ibanga ry’umusozi. Mose yigiye hafi kugira ngo arebe. Mbega ukuntu agomba kuba yarashigutse igihe yumvaga ijwi rimuvugisha riturutse hagati muri uwo muriro! Icyo gihe, Imana yaganiriye na Mose mu buryo  burambuye binyuriye ku muvugizi wayo w’umumarayika. Kandi nk’uko ushobora kuba ubizi, aho ni ho Imana yahise ihera Mose wagize ugushidikanya inshingano yo kuva ahantu yari ari atuje maze agasubira mu Misiri kuvana Abisirayeli mu buretwa.Kuva 3:1-12.

4 Icyo gihe, Mose yashoboraga kuba yarabajije Imana ikibazo icyo ari cyo cyose. Ariko noneho, iyumvire nawe ikibazo yahisemo kuyibaza: “ningera ku Bisirayeli, nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’; bakambaza bati ‘yitwa nde?’ Nzasubiza iki?”Kuva 3:13.

5, 6. (a) Ni ukuhe kuri koroheje kandi kw’ingenzi ikibazo cya Mose kitwigisha? (b) Ni ibihe bintu bigayitse byakozwe ku bihereranye n’izina bwite ry’Imana? (c) Kuki ari iby’ingenzi cyane kuba Imana yaramenyesheje abantu izina ryayo?

5 Icyo kibazo kitwigisha mbere na mbere ko Imana ifite izina. Ntitwagombye gufatana uko kuri uburemere buke. Nyamara, hari benshi bagufatana uburemere buke. Izina ry’Imana ryagiye rivanwa mu buhinduzi butabarika bwa Bibiliya maze rigasimbuzwa amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa “Imana.” Icyo ni kimwe mu bintu biteye agahinda kandi bigayitse kurusha ibindi byose byakozwe mu izina ry’idini. None se, ni iki uhita ukora iyo uhuye n’umuntu bwa mbere? Mbese, ntuhita umubaza izina rye? Ibyo ni na ko biri ku bihereranye no kumenya Imana. Nta bwo ari umuntu uri aho gusa utagira izina, witarura abandi, ku buryo badashobora kumumenya cyangwa kumusobanukirwa. Nubwo atagaragara, afite kamere, kandi afite izina—ari ryo Yehova.

6 Ikindi kandi, iyo Imana itumenyesheje izina ryayo bwite, haba hari ikintu runaka gikomeye kandi gishimishije iba igamije. Iba idutumirira kuyimenya. Iba ishaka ko twagira amahitamo meza kuruta ayandi yose mu mibereho yacu—tukagirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ariko kandi, Yehova yakoze ibirenze ibyo kutumenyesha izina rye. Yanatwigishije nyir’iryo zina ubwe.

Icyo Izina ry’Imana Risobanura

7. (a) Izina bwite ry’Imana ryumvikanisha iki? (b) Ni iki mu by’ukuri Mose yashakaga kumenya igihe yabazaga Imana izina Ryayo?

7 Yehova ubwe ni we wihitiyemo izina rye, rifite ibisobanuro  bikomeye. Izina “Yehova” ryumvikanisha ko Imana “Ituma Biba.” Yehova arihariye mu ijuru no mu isi, kuko ari we waremye ibintu byose, kandi akaba atuma imigambi ye yose isohozwa. Ibyo biratangaje cyane rwose! Icyakora, mu bisobanuro by’izina ry’Imana hakubiyemo n’ikindi kintu. Uko bigaragara, Mose yashakaga kumenya ibirenze ibyo. Mu by’ukuri, yari azi ko Yehova ari we Muremyi kandi yari asanzwe azi izina ry’Imana. Izina ry’Imana ntiryari rishya. Hari hashize ibinyejana byinshi abantu barikoresha. Nta gushidikanya ko igihe Mose yabazaga Imana izina ryayo, yari arimo abaza ibihereranye na nyir’iryo zina ubwe. Mu by’ukuri, yari arimo abaza ati ‘ni iki nzabwira ubwoko bwawe bw’Abisirayeli kizatuma bakwizera, mbese kikabemeza ko uzabacungura koko?’

8, 9. (a) Ni gute Yehova yashubije Mose, kandi se, ni mu buhe buryo bukocamye bahinduramo icyo gisubizo Cye? (b) Imvugo ngo “nzagaragaza ko ndi icyo nzagaragaza ko ndi cyo” isobanura iki?

8 Mu kumusubiza, Yehova yahishuye ikintu gishishikaje kigize kamere ye, gifitanye isano n’icyo izina rye risobanura. Yabwiye Mose ati “nzaba icyo nzaba cyo” (Kuva 3:14NW). Aha ngaha, ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya buvuga ngo “ndi uwo ndi we.” Ariko ubuhinduzi bwitondewe bugaragaza ko Imana itashakaga gusa kwemeza ko iriho. Ahubwo, Yehova yari arimo kwigisha Mose, ndetse natwe twese, ko yari ‘kuba,’ cyangwa akihindura icyari kuba gikenewe cyose kugira ngo asohoze amasezerano ye. Ubuhinduzi bwa J. B. Rotherham buvuga uwo murongo mu buryo bweruye bugira buti “nzaba icyo nshaka kuba cyo cyose.” Umuhanga umwe mu rurimi rw’Igiheburayo cyakoreshejwe muri Bibiliya yasobanuye iyo nteruro muri aya magambo ngo “mu mimerere iyo ari yo yose cyangwa mu gihe cyose hazaba hari ikintu gikenewe . . . , Imana ‘izaba’ igisubizo cyabyo.”

9 Ibyo byasobanuraga iki ku Bisirayeli? Uko ingorane bari guhura na zo zari kuba ziri kose, uko imimerere bari kuba barimo yari kuba imeze kose, Yehova yari kuba icyari gikenewe cyose kugira ngo abakure mu buretwa maze abajyane mu Gihugu cy’Isezerano. Ni koko, iryo zina ryatumye biringira Imana. Mu buryo nk’ubwo, rishobora gutuma natwe muri iki gihe tuyiringira. (Zaburi 9:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Kubera iki?

10, 11. Ni gute izina ry’Imana ridutumirira kuyitekerezaho ko ari yo izi guhuza n’imimerere ndetse ikaba n’Umubyeyi mwiza kurusha abandi bose dushobora gutekereza? Tanga urugero.

 10 Urugero, ababyeyi bazi ukuntu bagomba kuba abantu bahuza n’imimerere mu gihe bita ku bana babo. Mu munsi umwe gusa, umubyeyi ashobora kuba umuganga, umutetsi, umwarimu, ukosora, umucamanza n’ibindi n’ibindi. Abantu benshi bumva baremerewe n’inshingano nyinshi baba basabwa kuzuza. Babona ukuntu abana babo baba babafitiye icyizere nyakuri, kuko batajya bashidikanya na rimwe ko Papa cyangwa Mama ashobora kuborohereza ububabare, guhosha impaka zose, gusana igikinisho icyo ari cyo cyose cyangiritse no gusubiza ikibazo icyo ari cyo cyose kije mu bwenge bwabo buhorana amatsiko. Ababyeyi bamwe na bamwe bumva badashoboye rwose, kandi rimwe na rimwe bakumva bamanjiriwe, kubera ko hari aho na bo baba bafite ubushobozi buke. Bababazwa cyane no kuba badashobora kuzuza byinshi mu byo baba basabwa.

11 Yehova na we ni umubyeyi wuje urukundo. Nyamara, nta kintu adashobora kuba cyo kugira ngo yite ku bana be bo ku isi mu buryo bwiza bushoboka bwose, kandi atarenze ku mahame ye atunganye. Bityo rero, izina rye, ari ryo Yehova, ridutumirira kumubona nk’Umubyeyi mwiza kuruta abandi bose dushobora gutekereza (Yakobo 1:17). Mose hamwe n’abandi Bisirayeli bizerwa ntibatinze kwibonera ko Yehova akora ibintu bihuje n’icyo izina rye risobanura. Bitegerezanyije ubwoba igihe Yehova yihinduraga Umugaba w’Ingabo utaneshwa ku rugamba, Umutware w’ibintu kamere byose, Nyir’ugutanga amategeko utagereranywa, Umucamanza, Umwubatsi, Utanga ibyokurya n’amazi, Urinda imyambaro n’inkweto ngo bidasaza, n’ibindi byinshi.

12. Ni gute imyifatire ya Farawo ku bihereranye na Yehova itandukanye cyane n’iya Mose?

12 Ku bw’ibyo, Imana yamenyekanishije izina ryayo bwite, ihishura ibintu bishishikaje biranga nyir’iryo zina, kandi igaragaza ko ibyo yivugaho ari ukuri. Nta gushidikanya, Imana ishaka ko tuyimenya. Ariko se, twe tubyitabira dute? Mose yashakaga kumenya Imana. Icyo cyifuzo gikomeye Mose yari afite cyagize ingaruka ku mibereho ye kandi gituma agirana na Se wo mu ijuru imishyikirano ya bugufi  (Kubara 12:6-8; Abaheburayo 11:27). Ikibabaje ariko, ni uko abantu bake gusa bo mu gihe cya Mose ari bo bari bafite icyifuzo nk’icyo. Igihe Mose yavugaga izina rya Yehova aribwira Farawo, uwo mwami wa Misiri w’umwibone yaramushubije ati “Yehova ni nde?” (Kuva 5:2NW). Farawo ntiyashatse kumenya byinshi ku bihereranye na Yehova. Ahubwo, yanenze Imana ya Isirayeli abigiranye agasuzuguro, avuga ko nta cyo imaze cyangwa ko nta cyo ivuze. Icyo gitekerezo kirogeye cyane muri iki gihe. Gihuma abantu amaso ntibabone ukuri kw’ingenzi cyane—ukuri guhereranye n’uko Yehova ari Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga.

Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova

13, 14. (a) Kuki muri Bibiliya Yehova afite amazina menshi y’icyubahiro, kandi se, amwe muri yo ni ayahe? (Reba  agasanduku kari ku ipaji ya 14.) (b) Kuki Yehova ari we wenyine ukwiriye kwitwa “Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga”?

13 Yehova azi guhuza n’imimerere, ku buryo mu buryo bukwiriye afite amazina menshi y’icyubahiro aboneka mu Byanditswe. Ayo mazina ntasumba izina bwite rye; ahubwo atwigisha byinshi ku bihereranye n’icyo iryo zina risobanura. Urugero, yitwa “Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga Yehova” (2 Samweli 7:22NW). Iryo zina ry’icyubahiro ryo mu rwego rwo hejuru, riboneka muri Bibiliya incuro zibarirwa mu magana, ritwereka urwego Yehova arimo. Ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ijuru n’isi. Reka turebe impamvu.

14 Yehova ni we wenyine witwa Umuremyi. Mu Byahishuwe 4:11 hagira hati “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse.” Ayo magambo y’ibisingizo nta wundi muntu ashobora kwerekezwaho. Ibintu biri mu ijuru n’ibiri mu isi byose byaremwe na Yehova! Nta gushidikanya, Yehova akwiriye icyubahiro, imbaraga n’ikuzo, kubera ko ari Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umuremyi w’ibintu byose.

15. Kuki Yehova yitwa “Umwami nyir’ibihe byose”?

15 Irindi zina ry’icyubahiro ryerekeza kuri Yehova wenyine, ni “Umwami nyir’ibihe byose” (1 Timoteyo 1:17). Ibyo bishaka  kuvuga iki? Nta bwo bitworohera kubyiyumvisha kubera ubwenge bwacu buciriritse, ariko kandi, Yehova abaho ibihe byose—haba mu gihe cya kera no mu gihe kizaza. Muri Zaburi ya 90:2, hagira hati “uhereye iteka ryose, ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” Bityo, Yehova ntiyigeze agira intangiriro; yahozeho kuva kera kose. Birakwiriye ko yitwa “Umukuru nyir’ibihe byose,” kubera ko yabayeho iteka ryose mbere y’uko habaho undi muntu uwo ari we wese cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu ijuru no mu isi (Daniyeli 7:9, 13, 22). Ni nde waba ufite impamvu zumvikana zo guhakana ko afite uburenganzira bwo kuba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga?

16, 17. (a) Kuki tudashobora kubona Yehova, kandi se, kuki ibyo bitagombye kudutangaza? (b) Ni mu buhe buryo Yehova ari nyakuri kurusha ikintu icyo ari cyo cyose dushobora kubona n’amaso yacu cyangwa gukorakora?

16 Nyamara, hari abantu bamwe na bamwe bahakana ko afite ubwo burenganzira, nk’uko Farawo yabigenje. Imwe mu mpamvu zibitera ni uko abantu badatunganye bizera cyane ibintu bashobora kubona n’amaso yabo. Ntidushobora kubona Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga. Ni umuntu w’umwuka, utabonwa n’amaso y’abantu (Yohana 4:24). Uretse n’ibyo kandi, umuntu ugizwe n’inyama n’amaraso aramutse arebanye na Yehova Imana imbona nkubone, bishobora kumuviramo gupfa. Yehova ubwe yibwiriye Mose ati “ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso; ngo abeho.”Kuva 33:20; Yohana 1:18.

17 Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Mose yaje kubona ubwiza bwa Yehova mu rugero runaka, uko bigaragara akaba yarabubonye binyuriye ku mumarayika wari uhagarariye Yehova. Ibyo byagize izihe ngaruka? Nyuma y’aho gato, mu maso ha Mose ‘hararabagiranye.’ Abisirayeli batinye no kuba bakwitegereza mu maso he (Kuva 33:21-23; 34:5-7, 29, 30). Koko rero, nta muntu buntu ushobora kureba Umwami n’Umutegetsi w’Ikirenga mu bwiza bwe bwose! Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko adafite kamere, kubera ko tudashobora kumubona no kumukoraho? Oya rwose, kubera ko hari ibintu byinshi tudashobora kubona ariko tukemera tudashidikanya ko biriho—urugero nk’umuyaga, amajwi ya radiyo, ibitekerezo, n’ibindi n’ibindi. Ikindi kandi,  Yehova ahoraho ibihe byose, ntahinduka nubwo ibihe byahita, ndetse nubwo hahita imyaka ibarirwa muri za miriyari nyinshi! Muri ubwo buryo, ni nyakuri kurusha ikintu icyo ari cyo cyose dushobora gukorakora cyangwa kubona n’amaso, kubera ko ibintu bifatika bigenda bisaza kandi bikangirika uko ibihe bihita (Matayo 6:19). Hanyuma se, twagombye gutekereza ko Imana ari ikintu runaka cyo mu bitekerezo gusa, ko ari imbaraga itagira kamere cyangwa Inkomoko idasobanutse neza y’ibibaho byose? Reka tubirebe.

Imana Ifite Kamere

18. Ni iki Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa, kandi se, mu maso hane h’“ibizima” byari bikikije Yehova hashushanya iki?

18 Nubwo tudashobora kubona Imana, hari imirongo ishishikaje yo muri Bibiliya ituma twiyumvisha uko mu ijuru hameze. Urugero rumwe turubona mu gice cya mbere cy’igitabo cya Ezekiyeli. Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, akaba yarawubonye umeze nk’igare rinini ryo mu ijuru. Ikintu gishishikaje cyane kurushaho ni ukuntu yavuze ibihereranye n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga nyinshi byari bikikije Yehova (Ezekiyeli 1:4-10). Ibyo ‘bizima’ byifatanya na Yehova mu buryo bwa bugufi cyane, kandi isura yabyo ifite ikintu cy’ingenzi cyane itwigisha ku bihereranye n’Imana bikorera. Buri kizima cyari gifite mu maso hane—ni ukuvuga ah’ikimasa, ah’intare, ah’igisiga n’ah’umuntu. Uko bigaragara, ayo masura uko ari ane ashushanya imico ine y’ingenzi igize kamere ya Yehova.Ibyahishuwe 4:6-8, 10.

19. Ni uwuhe muco ushushanywa no (a) mu maso h’ikimasa? (b) mu maso h’intare? (c) mu maso h’igisiga? (d) mu maso h’umuntu?

19 Muri Bibiliya, akenshi ikimasa gishushanya imbaraga, kandi ni mu gihe, kuko ari itungo rifite imbaraga nyinshi cyane. Ku rundi ruhande, incuro nyinshi intare ishushanya ubutabera, kubera ko ubutabera nyakuri busaba kugira ubutwari, intare zikaba zizwiho kuba zigira uwo muco. Ibisiga bizwiho kuba bifite ijisho rireba kure, bikaba bibona ndetse n’utuntu duto turi mu birometero byinshi. Ku bw’ibyo rero, mu maso h’igisiga hashushanya neza ubwenge bw’Imana bureba kure. Hanyuma se, mu maso h’umuntu ho hashushanya iki? Mu by’ukuri, umuntu waremwe  mu ishusho y’Imana afite ubushobozi bwihariye bwo kugaragaza umuco w’ingenzi w’Imana—ni ukuvuga urukundo (Itangiriro 1:26). Ibyo bintu bigize kamere ya Yehova, ni ukuvuga imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo, bikunda gutsindagirizwa cyane mu Byanditswe, ku buryo bishobora kuvugwaho ko ari yo mico y’ingenzi y’Imana.

20. Mbese, twagombye guhangayika dutekereza ko kamere ya Yehova ishobora kuba yarahindutse, kandi se, kuki ushubije utyo?

20 Mbese, twagombye guhangayika dutekereza ko Imana ishobora kuba yarahindutse nyuma y’aho Bibiliya ivugiye ibihereranye na yo, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi? Oya rwose, kamere y’Imana ntijya ihinduka. Ibitubwira igira iti “jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6). Aho kwicara ahindagurika, Yehova agaragaza ko ari Umubyeyi w’intangarugero binyuriye ku myifatire agaragaza muri buri mimerere. Agaragaza ya mico y’ingenzi cyane igize kamere ye. Muri iyo mico uko ari ine, urukundo ni rwo ruza mu mwanya wa mbere. Rugaragarira mu bintu byose Imana ikora. Agaragaza imbaraga ze, ubutabera n’ubwenge mu buryo bwuje urukundo. Mu by’ukuri, hari ikintu gitangaje Bibiliya ivuga ku bihereranye n’Imana no ku bihereranye n’uwo muco. Igira iti ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Zirikana ko  Bibiliya itavuga ko Imana ifite urukundo cyangwa ko Imana irangwa n’urukundo. Ahubwo, ivuga ko Imana ari urukundo. Urukundo, ari rwo kamere yayo y’ibanze, ni rwo ruyisunikira gukora ibyo ikora byose.

“Iyi Ni Yo Mana Yacu”

21. Ni ibihe byiyumvo tuzagira uko tuzagenda tumenya neza kurushaho imico ya Yehova?

21 Waba warigeze ubona akana gato karimo kereka incuti zako se maze kakazibwirana ibyishimo bizira uburyarya ndetse n’ishema ryinshi, kati “uriya ni we papa”? Abasenga Imana bafite impamvu zose zo kugira ibyiyumvo nk’ibyo ku bihereranye na Yehova. Bibiliya yahanuye iby’igihe abantu bizerwa baziyamirira bagira bati “iyi ni yo Mana yacu” (Yesaya 25:8, 9)! Uko uzagenda usobanukirwa imico ya Yehova mu buryo bwimbitse kurushaho, ni na ko uzarushaho kumva ufite Umubyeyi mwiza kurusha abandi babyeyi bose umuntu ashobora gutekereza.

22, 23. Ni mu buhe buryo Bibiliya igaragaza Data wo mu ijuru, kandi se, tuzi dute ko ashaka ko tugirana na we imishyikirano ya bugufi?

22 Uwo Mubyeyi si umuntu utagira ibyiyumvo, cyangwa witarura abandi—nk’uko abanyamadini babaho mu buryo bwo kwibabaza n’abahanga mu bya filozofiya bamwe na bamwe bagiye babyigisha. Ntidushobora kumva tureherejwe ku Mana itagira ibyiyumvo, kandi Bibiliya ntigaragaza Data wo mu ijuru muri ubwo buryo. Ibinyuranye n’ibyo, imwita “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11NW). Igira ibyiyumvo bikomeye kandi birangwa n’impuhwe. Igira “agahinda mu mutima” iyo ibiremwa byayo bifite ubwenge birenze ku mabwiriza ibiha yatuma bimererwa neza (Itangiriro 6:6; Zaburi 78:41). Ariko iyo dukoze ibintu bihuje n’ubwenge nk’uko Ijambo ryayo ribivuga, ‘tunezeza umutima wayo.’Imigani 27:11.

23 Data wa twese ashaka ko tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Ijambo rye ridutera inkunga yo ‘kumubona dukabakabye; kandi koko ntari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Ariko se, bishoboka bite ko abantu buntu bagirana imishyikirano ya bugufi n’Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi?