Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Satani yakomotse he?

Imana si yo yaremye Satani, ahubwo yaremye umumarayika, aza guhinduka Umwanzi ari we Satani. Yesu yavuze ko Satani yigeze kuba umunyakuri, kandi ko yari indakemwa. Ku bw’ibyo, mu mizo ya mbere Satani yari umumarayika ukiranuka, ari umwe mu bana b’Imana.—Soma muri Yohana 8:44.

Byagenze bite ngo umumarayika ahinduke Satani?

Uwo mumarayika wahindutse Satani yahisemo kurwanya Imana kandi atuma umugabo n’umugore ba mbere bifatanya na we. Ubwo rero, ni we wihinduye Satani, bisobanura “urwanya”.—Soma mu Ntangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9.

Kimwe n’ibindi biremwa by’Imana bifite ubwenge, uwo mumarayika na we yari afite uburenganzira bwo guhitamo icyiza n’ikibi, ariko we yararikiye gusengwa. Icyifuzo cye cyo gusengwa ni cyo cyari gikomeye kurusha gukora ibishimisha Imana.—Soma muri Matayo 4:8, 9; Yakobo 1:13, 14.

None se byagenze bite ngo akomeze gushuka abantu? Ese wagombye kumutinya? Ibisubizo by’ibyo bibazo biboneka muri Bibiliya.