Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mose yari afite ukwizera gukomeye

Mose yari afite ukwizera gukomeye

UKWIZERA NI IKI?

Bibiliya igaragaza ko ukwizera ari ibyiringiro bihamye bishingiye ku bimenyetso bifatika. Umuntu wizera Imana yiringira ko izasohoza amasezerano yayo yose.

MOSE YAGARAGAJE ATE KO YARI AFITE UKWIZERA?

Imibereho ya Mose yagaragaje ko yiringiraga ibyo Imana yasezeranyije (Intangiriro 22:15-18). Nubwo yashoboraga kwiberaho mu mudamararo muri Egiputa, yarabyanze ‘ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha’ (Abaheburayo 11:25). Ese yafashe uwo mwanzuro ahubutse ku buryo yari kuzabyicuza? Oya, kuko Bibiliya ikomeza ivuga ko Mose “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Ntiyigeze yicuza bitewe n’imyanzuro yafashe kuko yari afite ukwizera.

Mose yihatiraga gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, zirikana ibyabaye igihe Abisirayeli basaga n’abagotewe hagati y’ingabo za Farawo n’Inyanja Itukura. Abisirayeli bahahamuwe n’ibyago bumvaga ko byari bigiye kubageraho, maze batakambira Yehova na Mose. Mose yari kubyifatamo ate?

Mose ashobora kuba atari azi ko Imana yari kugabanya Inyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone aho banyura bahunga. Icyakora yari yizeye ko Imana yari kugira icyo ikora ikarinda ubwoko bwayo, kandi yifuzaga ko bagenzi be b’Abisirayeli na bo bagira icyo cyizere. Bibiliya igira iti “Mose abwira Abisirayeli ati ‘ntimugire ubwoba. Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Yehova ari bubakize uyu munsi’” (Kuva 14:13). Ese Mose yashoboye gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli bagenzi be? Yego rwose, kuko Bibiliya ivuga ibyerekeye Mose n’Abisirayeli, igira iti “kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse” (Abaheburayo 11:29). Ukwizera kwa Mose kwamugiriye akamaro kukagirira n’abandi bamwiganye.

ISOMO TWAMUVANAHO.

Dushobora kwigana Mose, dushingira ubuzima bwacu ku masezerano y’Imana. Urugero, Imana idusezeranya ko nituyiha umwanya w’ibanze mu mibereho yacu, izaduha ibyo dukeneye (Matayo 6:33). Ni iby’ukuri ko ibyo bishobora kutugora, kuko usanga abantu bo muri iki gihe baharanira kuba abatunzi. Ariko dushobora kwiringira ko nidukora uko dushoboye tukoroshya ubuzima maze tukibanda kuri gahunda yo gusenga Imana, Yehova azaduha ibyo dukeneye byose. Abitwizeza agira ati “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Abaheburayo 13:5.

Nanone tugomba kwihatira gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, ababyeyi bareba kure bazi ko bafite inshingano itoroshye yo gufasha abana babo kwizera Imana. Uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kumenya ko Imana ibaho kandi ko yaduhaye amahame agenga icyiza n’ikibi tugomba gukurikiza. Nanone kandi, bakeneye kwemera badashidikanya ko gukurikiza amahame yayo, ari byo byonyine bizabahesha ibyishimo (Yesaya 48:17, 18). Iyo ababyeyi bafashije abana babo kwizera ko Imana “iriho kandi ko igororera abayishakana umwete,” baba babahaye impano y’agaciro kenshi.—Abaheburayo 11:6.