Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umucamanza utabera

Umucamanza utabera

Egera Imana

Umucamanza utabera

Kubara 20:2-13

ABACAMANZA b’abantu bashobora kugoreka imanza, cyangwa bagatanga ibihano biremereye kandi atari ngombwa. Icyakora Yehova Imana we si uko ateye, kubera ko “akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28). Nubwo yihangana, ntajenjeka kuko ashyigikira ukuri. Reka dusuzume icyo yakoze igihe havukaga ikibazo kigatuma habaho intonganya no kwitotomba, nk’uko bivugwa mu gitabo cyo Kubara igice cya 20.

Igihe Abisirayeli bari hafi kurangiza urugendo rwo mu butayu, babuze amazi. * Abantu batangiye gutonganya Mose na Aroni, bagira bati “mwazaniye iki iteraniro ry’Uwiteka muri ubu butayu, ngo dupfiremo n’amatungo yacu” (umurongo wa 4)? Abisirayeli binubiraga ko mu butayu hari ‘ahantu habi,’ hatameraga “imitini cyangwa imizabibu cyangwa amakomamanga,” nyamara izo zari imbuto ba batasi b’Abisirayeli bari baravanye mu Gihugu cy’Isezerano. Usibye n’ibyo, bitotombye bavuga ko aho hantu hatagiraga “amazi yo kunywa” (umurongo wa 5; Kubara 13:23). Urebye, bitotomberaga Mose na Aroni, kubera ko ubutayu butari bumeze nk’igihugu kirumbuka Abisirayeli bitotombye bari barabayeho mbere yaho, banze kwinjiramo.

Yehova ntiyigeze ahana abo bantu bitotombaga. Ahubwo, yasabye Mose gukora ibintu bitatu: gufata inkoni ye, agakoranya iteraniro, maze ‘bakabwirira igitare mu maso yabo [kugira ngo] kivushe amazi yacyo’ (umurongo wa 8). Mose yakoze ibintu bibiri bya mbere yari yasabwe gukora, ariko ntiyumviye icya gatatu. Aho kugira ngo abwire igitare yizeye Yehova, yavuganye uburakari maze abwira iteraniro ati “nimwumve mwa bagome mwe: muri iki gitare twabakuriramo amazi” (umurongo wa 10; Zaburi 106:32, 33)? Hanyuma Mose yakubise icyo gitare inkoni incuro ebyiri, maze “kivusha amazi menshi.”—Umurongo wa 11.

Bityo rero, Mose na Aroni bakoze icyaha gikomeye. Imana yarababwiye iti ‘mwagomeye itegeko ryanjye’ (Kubara 20:24). Igihe Mose na Aroni basuzuguraga itegeko Imana yabahaye icyo gihe, barigometse nubwo bo bavugaga ko Abisirayeli ari bo byigomeke. Imana yabaciriye urubanza rwumvikana neza, ibwira Mose na Aroni ko batari kuyobora Abisirayeli ngo babajyane mu Gihugu cy’Isezerano. Ese icyo gihano Imana yabahaye, nticyari gikabije? Ibyo si ko bimeze, kubera impamvu zikurikira.

Mbere na mbere, Imana ntiyari yasabye Mose kuvugisha iteraniro ry’Abisirayeli, uretse no kubacira urubanza abita ibyigomeke. Icya kabiri, Mose na Aroni ntibigeze bahesha Imana icyubahiro. Yarababwiye iti ‘ntimwerekanye kwera kwanjye’ (Umurongo wa 12). Igihe Mose yavugaga ati “twabakuriramo amazi,” yabivuze nk’aho we na Aroni ari bo bari batanze ayo mazi mu buryo bw’igitangaza, aho kuba Imana. Icya gatatu, ni uko urwo rubanza baciriwe rwari ruhuje n’izindi Imana yaciye mu gihe cyashize. Imana yari yaranze ko Abisirayeli bigometse babayeho mbere yaho binjira mu gihugu cya Kanani, kandi Mose na Aroni na bo bahawe igihano nk’icyo (Kubara 14:22, 23). Icya kane, ni uko Mose na Aroni ari bo bayoboraga Abisirayeli. Abantu bafite inshingano nyinshi, na bo babazwa n’Imana ibintu byinshi.—Luka 12:48.

Buri gihe Yehova aca imanza zitabera. Kubera ko akunda ubutabera ntashobora kugoreka imanza, cyangwa ngo ace urwa kibera. Birakwiriye rwose ko twizera Umucamanza nk’uwo, kandi tukamwubaha.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, bari biteguye kwinjira mu gihugu Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, ari cyo gihugu cya Kanani. Ariko igihe abatasi icumi bazaga bazanye inkuru mbi, abantu bitotombeye Mose. Bityo Yehova yavuze ko bari kumara imyaka 40 mu butayu, icyo gihe kikaba cyari gihagije kugira ngo abo Bisirayeli bigometse bashireho.