Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Isanduku y’isezerano yagiye he?

Mu gihe cy’Abisirayeli, isanduku y’isezerano yerekanaga ko Imana iri kumwe na bo (Kuva 25:22). Isanduku y’isezerano yari isanduku yera, ikozwe mu mbaho zisize zahabu, Mose yari yarashyizemo ibisate bibiri by’amabuye byariho Amategeko. Igihe Abisirayeli babaga mu butayu, iyo Sanduku yabaga Ahera Cyane h’ihema ry’ibonaniro (Kuva 26:33). Amaherezo, iyo Sanduku yaje gushyirwa Ahera Cyane mu rusengero rwa Salomo.—1 Abami 6:19.

Mu 2 Ibyo ku Ngoma 35:3, ni ho isanduku ivugwa bwa nyuma, igihe Umwami Yosiya yayigaruraga mu rusengero mu mwaka wa 642 Mbere ya Yesu. Birashoboka ko iyo Sanduku yari yaravanywe mu rusengero n’umuhakanyi Yosiya yari yarasimbuye, ari we Manase, wari warashyize igishushanyo mu rusengero. Cyangwa se, birashoboka ko iyo Sanduku yari yarakuwe mu rusengero igihe Yosuwa yarusanaga, kugira ngo itagira icyo iba (2 Ibyo ku Ngoma 33:1, 2, 7; 34:1, 8-11). Ibyabaye kuri iyo Sanduku nyuma yaho ntibizwi, kubera ko iyo Sanduku itavugwa mu bintu byakuwe mu rusengero igihe Abanyababuloni bigaruriraga Yerusalemu, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.—2 Abami 25:13-17.

Ibyanditswe ntibivuga niba iyo Sanduku yarashubijwe Ahera Cyane mu rusengero rwongeye kubakwa na Zerubabeli, kandi nta kigaragaza ko hari indi yaba yarakozwe yo kuyisimbura.—Ezira 1:7-11.

Ba Yakobo bavugwa muri Bibiliya batandukaniye he?

Ba Yakobo bavugwa muri Bibiliya ni bane, kandi kubitiranya biroroshye. * Umwe muri bo yari se w’intumwa Yuda (utari Isikariyota), kandi nta kindi Bibiliya imuvugaho.—Luka 6:16; Ibyakozwe 1:13.

Undi witwaga Yakobo yari umuhungu wa Zebedayo. Uwo Yakobo yavaga inda imwe na Yohana, bombi bakaba bari intumwa za Yesu (Matayo 10:2). Uko bigaragara, nyina yari Salome wavaga inda imwe na nyina wa Yesu. (Gereranya Matayo 27:55, 56 na Mariko 15:40, 41 hamwe na Yohana 19:25.) Biramutse ari uko bimeze, Yakobo uwo yaba yaravaga inda imwe na Yesu kwa nyina wabo. Yari umurobyi, kandi we n’umuvandimwe we bakoranaga na Petero na Andereya.—Mariko 1:16-19; Luka 5:7-10.

Undi Yakobo uvugwa ni umuhungu wa Alufayo, akaba na we yari umwe mu ntumwa za Yesu (Mariko 3:16-18). Muri Mariko 15:40, avugwaho ko yari “Yakobo Muto.” Birashoboka ko yitwaga “Muto,” kubera ko yari afite imyaka mike, kandi akaba yari mugufi kuri Yakobo wundi wari mwene Zebedayo.

Uwa nyuma ni umuhungu wa Yozefu na Mariya, akaba yaravaga inda imwe na Yuda na Yesu (Mariko 6:3; Abagalatiya 1:19). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, Yakobo uwo ntiyari umwigishwa we (Matayo 12:46-50; Yohana 7:5). Icyakora, igihe Pentekote yo mu mwaka wa 33 yabaga, Yakobo yarimo asengana na nyina, abavandimwe be hamwe n’intumwa mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu (Ibyakozwe 1:13, 14). Nyuma yaho, Yakobo yabaye umwe mu bantu bakomeye bari bagize itorero ry’i Yerusalemu, kandi yanditse igitabo cya Bibiliya cyitirirwa izina rye.—Ibyakozwe 12:17; Yakobo 1:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Imvugo ngo “Aburahamu, Isaka na Yakobo” iboneka incuro nyinshi muri Bibiliya, kandi muri Matayo 1:16, hagaragaza ko Yakobo “yabyaye Yozefu umugabo wa Mariya.”