Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 35:1-27

  • Yosiya ategura Pasika idasanzwe (1-19)

  • Yosiya yicwa na Farawo Neko (20-27)

35  Yosiya ategura ibirori byo kwizihiriza Yehova Pasika+ bibera i Yerusalemu maze ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa mbere+ babaga igitambo cya Pasika.+  Aha abatambyi imirimo bagomba gukora, abashishikariza gukora umurimo bashinzwe mu nzu ya Yehova.+  Nuko abwira Abalewi bari abigisha muri Isirayeli yose,+ abo Yehova yabonaga ko ari abera, ati: “Nimushyire Isanduku yera mu nzu Salomo umuhungu wa Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse.+ Ntimuzakomeza kujya muyiheka ku ntugu.+ Nimukorere Yehova Imana yanyu n’abantu be, ari bo Bisirayeli.  Nimwitegure mukurikije imiryango ya ba sogokuruza banyu n’amatsinda murimo muhuje n’ibyo Dawidi+ umwami wa Isirayeli yanditse, n’umuhungu we Salomo akabyandika.+  Muhagarare ahantu hera mwigabanyemo amatsinda mukurikije imiryango y’abavandimwe banyu, ni ukuvuga abandi bantu basigaye, ku buryo buri tsinda ryabo riba rifite itsinda ry’imiryango y’Abalewi ririkorera.  Mubage igitambo cya Pasika,+ mwiyeze maze mutegurire abavandimwe banyu, kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje Mose bikorwe.”  Nuko Yosiya aha abantu amasekurume y’intama n’ay’ihene 30.000, atanga n’inka 3.000, kugira ngo byose bibe ibitambo bya Pasika by’abari aho bose. Ibyo byose byakuwe mu mutungo w’umwami.+  Abatware be na bo batanze impano z’ibitambo bitangwa ku bushake zihabwa abaturage, abatambyi n’Abalewi. Hilukiya,+ Zekariya na Yehiyeli bari abayobozi b’inzu y’Imana y’ukuri, bahaye abatambyi ibitambo bya Pasika 2.600 n’inka 300.  Konaniya n’abavandimwe be Shemaya na Netaneli, hamwe na Hashabiya, Yeyeli na Yozabadi, bayoboraga Abalewi, bahaye Abalewi impano z’ibitambo bya Pasika 5.000 n’inka 500. 10  Barangije kwitegura imirimo yose, abatambyi bahagarara mu myanya yabo, Abalewi na bo bajya mu matsinda yabo+ nk’uko umwami yari yabitegetse. 11  Babaze ibitambo bya Pasika,+ abatambyi bakaminjagira ku gicaniro amaraso bahawe n’Abalewi.+ Abalewi bo babagaga ibyo bitambo, bakabikuraho uruhu.+ 12  Nanone bategura ibitambo bitwikwa n’umuriro kugira ngo babihe abandi bantu basigaye, hakurikijwe amatsinda barimo y’imiryango ya ba sekuruza maze babiture Yehova bakurikije ibyanditse mu gitabo cya Mose. Inka na zo ni uko bazigenje. 13  Batetse* igitambo cya Pasika nk’uko byari bisanzwe bikorwa.+ Ibitambo byejejwe babitetse mu byungo,* mu nkono no ku mapanu, hanyuma bahita babizanira abaturage. 14  Nuko Abalewi bategura ibyabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bo mu muryango wa Aroni bakomeje gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro hamwe n’ibinure bakageza nijoro. Uko ni ko Abalewi bateguye ibyabo n’iby’abatambyi bo mu muryango wa Aroni. 15  Abaririmbyi bo mu muryango wa Asafu+ babaga bari mu myanya yabo nk’uko byategetswe na Dawidi,+ Asafu,+ Hemani na Yedutuni+ wafashaga umwami kumenya iby’Imana ishaka.* Abarinzi b’amarembo babaga bari ku marembo atandukanye.+ Ntibyabaga ngombwa ko bava ku mirimo yabo, kuko abavandimwe babo b’Abalewi babateguriraga ibya Pasika. 16  Kuri uwo munsi barangiza gukora imirimo ya Yehova yose irebana no kwizihiza Pasika+ no gutambira ibitambo bitwikwa n’umuriro ku gicaniro cya Yehova, nk’uko Umwami Yosiya yari yabitegetse.+ 17  Icyo gihe Abisirayeli bari aho bamaze iminsi irindwi bizihiza Pasika n’Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ 18  Muri Isirayeli ntihari harigeze haba Pasika nk’iyo kuva mu gihe cy’umuhanuzi Samweli. Nta mwami wa Isirayeli n’umwe wari warigeze akoresha ibirori bya Pasika nk’ibyo Yosiya+ yakoresheje, ari hamwe n’abatambyi, Abalewi, abo mu Buyuda bose n’abo muri Isirayeli bari aho, ndetse n’abaturage b’i Yerusalemu. 19  Iyo Pasika yabaye mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Yosiya. 20  Nyuma y’ibyo, Yosiya amaze gutunganya urusengero,* Neko+ umwami wa Egiputa, yarazamutse ngo ajye kurwana i Karikemishi kuri Ufurate. Nuko Yosiya ajya kumurwanya.+ 21  Neko amutumaho abantu ngo bamubwire bati: “Urashaka iki wa mwami w’u Buyuda we, ko atari wowe nje kurwanya uyu munsi? Nje kurwanya ikindi gihugu kandi Imana yambwiye ngo ngire vuba. Reka kurwanya Imana kugira ngo udapfa kuko inshyigikiye, naho ubundi nutabikora izakurimbura.” 22  Ariko Yosiya yanga guhindukira ngo areke kumukurikira, ahubwo ariyoberanya+ ajya kumurwanya, ntiyumvira amagambo Neko yavuze yari aturutse ku Mana. Nuko ajya kurwanira na we mu Kibaya cya Megido.+ 23  Abarashisha imiheto barasa Umwami Yosiya maze abwira abagaragu be ati: “Nimunkure hano kuko nakomeretse cyane.” 24  Abagaragu be bamumanura mu igare bamutwara mu igare rye rya kabiri ry’intambara, bamujyana i Yerusalemu. Uko ni ko yapfuye, ashyingurwa mu mva ya ba sekuruza;+ abo mu Buyuda bose n’i Yerusalemu baramuririra. 25  Yeremiya+ aririmbira Yosiya; abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore+ bakomeje kuririmba Yosiya mu ndirimbo zabo z’agahinda* kugeza n’uyu munsi.* Hafatwa umwanzuro w’uko zigomba kujya ziririmbwa muri Isirayeli kandi zanditse mu zindi ndirimbo z’agahinda. 26  Andi mateka ya Yosiya n’ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka yakoze agira ngo akurikize ibyanditse mu Mategeko ya Yehova, 27  hamwe n’ibyo yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bokeje.”
Ni ubwoko bw’inkono y’ibumba ngufi ifite umunwa munini.
Cyangwa “bamenya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu.”
Cyangwa “indirimbo z’icyunamo.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.