Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Abanditsi barwanyaga Yesu bari bantu ki?

Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yahuraga n’abanditsi i Yerusalemu no mu yindi migi mitoya, ndetse no mu midugudu. Mu migi yo hanze ya Yerusalemu ndetse no mu tundi duce twabagamo Abayahudi two hanze ya Palesitina, abo bantu bari abayobozi bo mu rwego rwo hasi, kandi bari abahanga mu by’Amategeko. Bashobora kuba bari bashinzwe kwandukura inyandiko zinyuranye, cyangwa gucira imanza abantu bo mu gace batuyemo.—Mariko 2:6; 9:14; Luka 5:17-21.

Abanditsi b’i Yerusalemu bakoranaga cyane n’abategetsi b’Abayahudi (Matayo 16:21). Hari inkoranyamagambo yavuze ko abo banditsi “bashobora kuba barakoranaga n’abatambyi, haba mu mirimo y’ubucamanza no mu gutuma imigenzo y’Abayahudi n’amategeko yabo byubahirizwa, kandi bagakorana mu mirimo yakorerwaga mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi.” Kubera ko bari abigisha b’Amategeko bo mu rwego rwo hejuru, bamwe muri abo banditsi bari bamwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, kandi ibyo byatumaga bakorana n’abatambyi bakuru n’Abafarisayo.

Akenshi Bibiliya igaragaza ko abanditsi barwanyaga Yesu. Icyakora, hari bamwe batamurwanyije. Urugero, hari umwanditsi wabwiye Yesu ati “nzagukurikira aho uzajya hose.” Hari n’uwo Yesu yabwiye ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.”—Matayo 8:19; Mariko 12:28-34.

Gusuka amavuta ku muntu byasobanuraga iki?

Mu bihe bya Bibiliya, abantu bo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, basukaga amavuta ku mutwe w’umuntu bagaragaza ko bamwubashye, cyangwa yaba ari umushyitsi, bakaba bagaragaje ko bamuhaye ikaze. Ubusanzwe, bakoreshaga amavuta ya elayo avanze n’imibavu ihumura neza. Nanone Abaheburayo basukaga amavuta ku mutwe w’umuntu, iyo yahabwaga inshingano yihariye y’ubuyobozi. Urugero, Aroni yasutswe amavuta ku mutwe akimara guhabwa inshingano yo kuba umutambyi mukuru (Abalewi 8:12). Naho ku bihereranye n’Umwami Dawidi, Bibiliya igira iti ‘Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukaho, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka ukajya uza kuri Dawidi cyane.’—1 Samweli 16:13.

Mu rurimi rw’Igiheburayo, imvugo bakoresheje berekeza kuri icyo gikorwa cyo gusuka amavuta ku muntu, ni ma·shachʹ, aho akaba ari ho hakomoka ijambo ma·shiʹach cyangwa Mesiya. Ijambo ry’Ikigiriki bisobanura kimwe ni khriʹo, ari ryo rikomokwaho n’ijambo khri·stosʹ, cyangwa Kristo. Ku bw’ibyo, yaba Aroni cyangwa Dawidi, buri wese ashobora kwitwa mesiya cyangwa uwasutsweho amavuta. Mose na we ni kristo cyangwa uwasutsweho amavuta, mu buryo bw’uko Imana yamuhaye inshingano yo kuyihagararira.—Abaheburayo 11:24-26.

Imana ubwayo yahaye Yesu w’i Nazareti umwanya ukomeye. Icyakora, Yesu we ntiyasutsweho amavuta nyamavuta, ahubwo yasutsweho umwuka wera w’Imana (Matayo 3:16). Kubera ko Yesu yatoranyijwe n’Imana kandi ikamusukaho umwuka wayo, birakwiriye ko yitwa Mesiya, cyangwa Kristo.—Luka 4:18.