Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wemera ko Imana ikuvugisha buri munsi?

Ese wemera ko Imana ikuvugisha buri munsi?

NI KANGAHE wirebera mu ndorerwamo? Abenshi muri twe tubikora buri munsi, wenda tukabikora incuro nyinshi ku munsi. Kuki tubigenza gutyo? Ni ukubera ko duhangayikishwa no kumenya uko isura yacu imeze.

Gusoma Bibiliya bishobora kugereranywa no kwirebera mu ndorerwamo (Yakobo 1:23-25). Ubutumwa dusanga muri Bibiliya, bufite imbaraga zituma dushobora kumenya abo turi bo by’ukuri. Ubwo butumwa ‘burahinguranya bukageza ubwo bugabanya ubugingo n’umwuka’ (Abaheburayo 4:12). Mu yandi magambo, budufasha gutandukanya abo twibwira ko turi bo, n’abo turi bo by’ukuri. Kimwe n’uko indorerwamo idufasha kumenya aho dukeneye gukosora, ubwo butumwa na bwo butwereka aho dukeneye kwikosora.

Bibiliya ntidufasha kumenya aho twakwikosora gusa, ahubwo idufasha no kumenya icyo twakora kugira ngo twikosore. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16, 17). Zirikana ko mu bintu bine byavuzwe muri iyo mirongo, bitatu muri byo, ari byo gucyaha, gushyira ibintu mu buryo no guhana, bisaba ko dukosora imitekerereze n’ibikorwa byacu. None se niba dukenera kwirebera mu ndorerwamo buri gihe kugira ngo isura yacu ihore ikeye, ubwo ntitwagombye kurushaho gusoma Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, buri gihe?

Yehova Imana amaze gutoranya Yosuwa kugira ngo ayobore ishyanga rya Isirayeli, yaramubwiye ati “ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8). Ni koko, kugira ngo Yosuwa agire icyo ageraho yagombaga gusoma Ijambo ry’Imana “ku manywa na nijoro,” kandi akabikora buri gihe.

Zaburi ya mbere na yo igaragaza akamaro ko gusoma Bibiliya buri gihe, igira iti “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza” (Zaburi 1:1-3). Nta gushidikanya ko natwe twifuza kumera nk’uwo muntu.

Abantu benshi bishyiriyeho gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi. Hari Umukristo babajije impamvu asoma Bibiliya buri munsi, maze asubiza agira ati “none se niba nsenga Imana kenshi ku munsi, kandi nkaba nzi ko iri buntege amatwi, ni iki cyambuza gutega amatwi ibyo imbwira, nsoma Ijambo ryayo buri munsi? Niba dushaka kugirana n’Imana ubucuti, kuki ari twe twajya tuyibwira gusa yo nta cyo itubwira?” Ibyo uwo Mukristo yavuze bifite ishingiro. Gusoma Bibiliya ni nko gutega Imana amatwi, kubera ko kuyisoma bituma tumenya uko ibona ibintu.

Uko wabigeraho

Ushobora kuba waragerageje kwishyiriraho gahunda yo gusoma Bibiliya. Ese wigeze usoma Bibiliya yose uko yakabaye? Ubwo ni uburyo bwiza cyane bwatuma urushaho kumenya ibiyikubiyemo. Icyakora, hari bamwe bagerageje gusoma Bibiliya yose, ariko bageraho barabihagarika. Ese nawe ibyo byakubayeho? Wakora iki kugira ngo ugere ku ntego yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye? Turagutera inkunga yo kugerageza gukora ibintu bibiri bikurikira.

Ishyirireho gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi. Teganya igihe kikunogeye cyo gusoma Bibiliya buri munsi. Hanyuma uteganye n’ubundi buryo uzajya ukoresha mu gihe utashoboye gukurikiza iyo gahunda. Niba kubera impamvu runaka, utashoboye gusoma Bibiliya kuri gahunda wishyiriyeho, ujye uyisoma ku kindi gihe wahisemo, kugira ngo hadashira umunsi udasomye Ijambo ry’Imana. Nubigenza utyo, uzaba wiganye urugero rw’abantu bo muri Beroya ya kera. Bibiliya ivuga ibirebana n’abo bantu igira iti “bakiriye ijambo barishishikariye cyane, kandi buri munsi bakagenzura mu Byanditswe babyitondeye, kugira ngo barebe niba ibyo bintu ari ko biri koko.”—Ibyakozwe 17:11.

Jya usoma Bibiliya ufite intego. Urugero, uramutse usomye ibice bitatu byo muri Bibiliya kugera kuri bitanu buri munsi, ushobora kurangiza gusoma Bibiliya mu mwaka umwe. Imbonerahamwe iboneka ku mapaji akurikira iragufasha kumenya uko wabigenza. Kuki utakwiyemeza gukurikiza iyo gahunda? Munsi y’ahanditse ngo “Itariki,” handike igihe wifuza gusomeraho ibice runaka bya Bibiliya byateganyijwe. Naho mu gasanduku kateganyijwe, ujye uhashyira akamenyetso mu gihe urangije gusoma ibice byateganyijwe. Kubigenza gutyo, bizagufasha kugenda umenya aho ugeze usoma.

Ubwo se nurangiza gusoma Bibiliya, uzahita urekeraho? Ushobora kwifashisha iyo mbonerahamwe kugira ngo igufashe kujya usoma Bibiliya buri mwaka, wenda ugatangirira ku bindi bitabo mu gihe ugiye kuyisoma bundi bushya. Cyangwa se niba wifuza kujya uyisoma buhoro buhoro, ushobora gufata iminsi ibiri cyangwa itatu kugira ngo urangize gusoma ibice biba byarateganyijwe gusomwa mu munsi umwe.

Uko uzajya usoma Bibiliya, ni na ko uzajya ubona ibintu bishya byagufasha mu mibereho yawe, utari warigeze ubona mbere. Kubera iki? Impamvu ni uko “ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka,” bityo imibereho yacu n’ibitugeraho na byo bikaba bihora bihinduka (1 Abakorinto 7:31). Ku bw’ibyo, iyemeze umaramaje kwirebera mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, buri munsi. Nubigenza utyo, uzaba wemera ko Imana ikuvugisha buri munsi.—Zaburi 16:8.