Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bakomeza kugendera mu kuri

Bakomeza kugendera mu kuri

Bakomeza kugendera mu kuri

“Ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.”​—3 YOHANA 4.

1. “Ukuri k’ubutumwa bwiza” kwibanda ku ki?

YEHOVA yemera abantu bamusenga mu ‘mwuka no mu kuri’ bonyine (Yohana 4:24). Bumvira ukuri, bakemera inyigisho za Gikristo zishingiye ku Ijambo ry’Imana zose uko zakabaye. Uko ‘kuri k’ubutumwa bwiza’ kwibanda kuri Yesu Kristo no ku kuntu Yehova azagaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga binyuriye ku Bwami bwe (Abagalatiya 2:14). Imana irareka “ubushukanyi bukomeye” bukagera ku bantu bahitamo ibinyoma; ariko abizera ubutumwa bwiza kandi bakagendera mu kuri ni bo bazabona agakiza.—2 Abatesalonike 2:9-12; Abefeso 1:13, 14.

2. Ni iki cyatumaga intumwa Yohana anezerwa mu buryo bwihariye, kandi se, imishyikirano yari afitanye na Gayo yari iteye ite?

2 Ababwiriza b’Ubwami “bafatanya gukorera [mu] kuri.” Kimwe n’intumwa Yohana n’incuti ye Gayo, bizirika ubutanamuka ku kuri kandi bakakugenderamo. Yohana yanditse atekereza kuri Gayo ati “ntacyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri” (3 Yohana 3-8). Nubwo intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru atari we wari warigishije Gayo ukuri, kuba yari asheshe akanguhe, akuze mu buryo bw’umwuka kandi afite urukundo rwa kibyeyi, byatumaga uwo musore wasaga n’ukiri muto, abonwa ko yari umwe mu bana be bo mu buryo bw’umwuka.

Ukuri n’Ugusenga kwa Gikristo

3. Amateraniro y’Abakristo ba mbere yabaga agamije iki, kandi yabamariraga iki?

3 Abakristo ba mbere bateraniraga hamwe mu rwego rw’itorero kugira ngo bige ukuri, incuro nyinshi bakaba barateraniraga mu ngo z’abantu (Abaroma 16:3-5). Muri ubwo buryo baterwaga inkunga kandi bagaterana ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza (Abaheburayo 10:24, 25). Uwitwa Tertullien (wabayeho kuva hafi mu mwaka wa 155 kugeza nyuma y’umwaka wa 220 I.C.) yerekeje ku byavuzwe n’abantu biyitaga Abakristo babayeho nyuma y’aho, arandika ati ‘duteranira hamwe tugasoma ibitabo by’Imana . . . Ayo magambo yera akomeza ukwizera kwacu, agashimangira ibyiringiro byacu.’—Apology, igice cya 39.

4. Ni uruhe ruhare kuririmba bifite mu materaniro ya Gikristo?

4 Biragaragara ko kuririmba na byo byari kimwe mu byabaga bigize amateraniro ya Gikristo (Abefeso 5:19; Abakolosayi 3:16). Umwarimu wo muri kaminuza witwa Henry Chadwick, yanditse ko umuhanga mu byo kujora witwaga Celsus, wabayeho mu kinyejana cya kabiri, yasanze indirimbo zakoreshwaga n’abiyitaga Abakristo, ari “nziza cyane ku buryo mu by’ukuri zamukoze ku mutima.” Chadwick yongeyeho ati “Clément d’Alexandrie ni umwanditsi w’Umukristo wa kera cyane wavuze ibihereranye n’ubwoko bw’umuzika Abakristo bakwiriye gukoresha. Yavuze ko utagombye kuba ari wa wundi ubyutsa irari ry’ibitsina” (The Early Church, ipaji ya 274-275). Nk’uko uko bigaragara Abakristo ba mbere baririmbaga iyo babaga bateraniye hamwe, ni na ko Abahamya ba Yehova akenshi baririmba indirimbo zishingiye kuri Bibiliya, zirimo amagambo yo mu Byanditswe afite ireme asingiza Imana akanamamaza Ubwami bwayo.

5. (a) Ni gute ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka bwatangwaga mu matorero y’Abakristo ba mbere? (b) Ni mu buhe buryo Abakristo b’ukuri bashyize mu bikorwa amagambo ya Yesu ari muri Matayo 23:8, 9?

5 Mu matorero y’Abakristo ba mbere, abasaza [abepisikopi] bigishaga ukuri, kandi abakozi b’imirimo [abadiyakoni] bafashaga Abakristo bagenzi babo mu bintu bitandukanye (Abafilipi 1:1). Inteko nyobozi yishingikirizaga ku Ijambo ry’Imana n’umwuka wera, yatangaga ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 15:6, 23-31). Amazina y’ibyubahiro ya kidini ntiyakoreshwaga, kubera ko Yesu yari yarategetse abigishwa be ati “ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru” (Matayo 23:8, 9). Ibyo bintu tumaze kubona ndetse n’ibindi byinshi, Abahamya ba Yehova babihuriyeho n’Abakristo ba mbere.

Batotejwe Bazira Kubwiriza Ukuri

6, 7. Nubwo Abakristo b’ukuri babwiriza ubutumwa bw’amahoro, bagiye bafatwa bate?

6 Nubwo Abakristo ba mbere babwirizaga ubutumwa bw’Ubwami bw’amahoro, baratotejwe nk’uko byari byaragendekeye Yesu (Yohana 15:20; 17:14). Umuhanga mu by’amateka witwa John L. von Mosheim, yise Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ‘itsinda ritagize icyo ritwaye na mba, ritagiraga ikibi ryifuriza cyangwa ritekerereza leta.’ Dr. Mosheim yavuze ko ‘icyatumaga Abaroma barakarira Abakristo ari ugusenga kwabo kutari guhambaye, kuko kutari gufite aho guhuriye n’imigenzo ya kidini y’abandi bantu abo ari bo bose.’ Yongeyeho ati ‘ntibatambaga ibitambo, nta nsengero, amashusho, abahanuzi cyangwa ibigo by’abapadiri bagiraga; kandi ibyo byari bihagije kugira ngo abantu benshi batari bazi ibyabo babihereho babanenga, kuko bumvaga ko nta dini ryabaho ridafite ibyo byose. Ku bw’ibyo, barabasuzuguraga, bakabona ko bahakanaga ko Imana ibaho; kandi amategeko y’Abaroma yavugaga ko abantu babaga baregwa ko bahakana Imana ari abantu batezaga akaduruvayo.”

7 Abapadiri, ababaji n’abandi bantu bari babeshejweho no gukora ibigirwamana, batezaga Abakristo rubanda, kuko Abakristo bo batasengaga ibigirwamana (Ibyakozwe 19:23-40; 1 Abakorinto 10:14). Tertullien yaranditse ati “bavugaga ko Abakristo ari bo batezaga Leta ingorane zose kandi bagatera abantu umwaku. Iyo habaga habaye imyuzure amazu akarengerwa, iyo uruzi rwa Nili rutuzuraga ngo rwuhire imirima, iyo imvura itagwaga cyangwa hakabaho imitingito, iyo amapfa yateraga, iyo habaga hariho ibyorezo, abantu bose bavugiraga icyarimwe bati ‘abo Bakristo mubohere mu ntare!’” Abakristo nyakuri ‘birinda ibishushanyo bisengwa,’ batitaye ku ngaruka izo ari zo zose zishobora kubageraho.—1 Yohana 5:21.

Ukuri n’Iminsi Mikuru ya Kidini

8. Kuki abagendera mu kuri batizihiza Noheli?

8 Abantu bagendera mu kuri birinda kwizihiza iminsi mikuru itavugwa mu Byanditswe, kubera ko ‘umucyo utabana n’umwijima’ (2 Abakorinto 6:14-18). Urugero, ntibizihiza Noheli, iba ku itariki ya 25 Ukuboza. Hari igitabo kigira kiti “nta muntu n’umwe uzi itariki nyayo Kristo yavukiyeho” (The World Book Encyclopedia). Ikindi gitabo kigira kiti “umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturnalia, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, ni wo bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli” (The Encyclopedia Americana, cyanditswe mu wa 1956). Igitabo cyanditswe n’uwitwa M’Clintock afatanyije na Strong cyo, kigira kiti ‘kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli si Imana ibitegeka, nta nubwo bifite inkomoko mu Isezerano Rishya’ (Cyclopædia). Hanyuma ikindi gitabo cyagize kiti ‘mu gihe cy’itumba imikumbi yabaga iri mu biraro; ibyo byonyine birahagije kugira ngo ubone ko umunsi Noheli yizihirizwaho, mu gihe cy’itumba, ushidikanywaho rwose, kubera ko Amavanjiri avuga ko icyo gihe abungeri bari hanze ku gasozi’ (Daily Life in the Time of Jesus).—Luka 2:8-11.

9. Kuki abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe batizihiza Pasika, kandi kuki itizihizwaga n’Abakristo ba mbere?

9 Bavuga ko Pasika ari umunsi mukuru wo kwizihiza kuzuka kwa Kristo, ariko abanditsi bizerwa bo bavuga ko yakomowe mu gusenga kw’ikinyoma. Igitabo kimwe kivuga ko Pasika “ubusanzwe yari umunsi mukuru wizihizwaga mu gihe cy’urugaryi w’ikigirwamanakazi cyo mu Budage cy’umucyo n’urugaryi, mu Bwongereza kikaba kizwi ku izina rya Eastre” cyangwa eostre (The Westminster Dictionary of the Bible). Ibyo ari byo byose, igitabo kimwe kigira kiti ‘nta hantu na hamwe mu Isezerano Rishya hagaragaza ko Pasika igomba kwizihizwa’ (Encyclopædia Britannica, icapwa rya 11). Abakristo ba mbere ntibizihizaga Pasika, kandi ntiyizihizwa n’ubwoko bwa Yehova muri iki gihe.

10. Ni uwuhe munsi mukuru Yesu yatangije, kandi se, ni bande bakiwizihiza mu buryo bukwiriye?

10 Yesu ntiyigeze asaba abigishwa be kujya bizihiza ivuka rye cyangwa umuzuko we, ahubwo yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe rw’igitambo (Abaroma 5:8). Mu by’ukuri, icyo ni cyo kintu cyonyine yategetse abigishwa be kujya bizihiza (Luka 22:19, 20). Uwo munsi mukuru uba buri mwaka nanone witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, na n’ubu uracyizihizwa n’Abahamya ba Yehova.—1 Abakorinto 11:20-26.

Ukuri Kubwirizwa mu Isi Yose

11, 12. Ni mu buhe buryo abagendera mu kuri bagiye buri gihe bashyigikira umurimo wabo wo kubwiriza?

11 Abantu bazi ukuri, babona ko gutanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ari ishema (Mariko 13:10). Umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abakristo ba mbere washyigikirwaga n’impano zatangwaga ku bushake (2 Abakorinto 8:12; 9:7). Tertullien yaranditse ati ‘nubwo haba hari agasanduku, nta bwo kaba kagenewe amafaranga bishyura mbere yo kwinjira, nk’aho ari ubucuruzi. Buri muntu agira udufaranga azana buri kwezi cyangwa igihe ashakiye, akatuzana abishatse mu gihe abishoboye; kubera ko nta muntu n’umwe uhatirwa kubikora; ni impano zitangwa ku bushake.’—Apology, igice cya 39.

12 Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami ukorwa n’Abahamya ba Yehova, na wo ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Uretse Abahamya, abantu bashimishijwe bafite umutima ushima babona ko gushyigikira uwo murimo batanga impano ari umugisha rwose. Aha na ho, Abahamya ba Yehova bahuza n’Abakristo ba mbere.

Ukuri n’Imyifatire ya Buri Muntu ku Giti Cye

13. Ku bihereranye n’imyifatire y’Abahamya ba Yehova, ni uwuhe muburo watanzwe na Petero bumvira?

13 Kubera ko Abakristo ba mbere bagenderaga mu kuri, bumviraga inama yatanzwe n’intumwa Petero, igira iti “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo” (1 Petero 2:12). Abahamya ba Yehova bafatana uburemere ayo magambo.

14. Abakristo babona bate imyidagaduro ikorerwamo ibintu by’ubwiyandarike?

14 Na nyuma y’aho ubuhakanyi busakariye hose, abitwaga ko ari Abakristo birindaga ibikorwa by’ubwiyandarike. Uwitwa W. D. Killen, umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka y’idini, yaranditse ati “mu kinyejana cya kabiri n’icya gatatu, muri buri mujyi munini abantu bose bashikiraga mu mazu yerekanirwagamo ikinamico; kandi nubwo abakinnyi bayo babaga ari abantu barangwaga n’ubwiyandarike mu rugero rukabije, buri gihe ibyo bakinaga byahazaga irari ry’abantu bo muri icyo gihe. . . . Abakristo b’ukuri bose baterwaga ishozi n’ayo mazu y’amakinamico. . . . Baziraga ibintu biteye isoni byahakorerwaga; ikindi kandi, kuba harahoraga hambarizwa ibigirwamana n’ibigirwamanakazi bya gipagani, byashoboraga kumunga imyizerere yabo” (The Ancient Church, ipaji ya 318 n’iya 319). Abigishwa nyakuri ba Yesu muri iki gihe na bo birinda imyidagaduro ikorerwamo ibintu biteye isoni kandi by’akahebwe.—Abefeso 5:3-5.

Ukuri n’“Abatware”

15, 16. ‘Abatware’ ni bande, kandi se, abagendera mu kuri babafata bate?

15 Nubwo Abakristo ba mbere bari bafite imyifatire myiza, abami b’abami benshi b’Abaroma babavugaga nabi. Umuhanga mu by’amateka witwa E. G. Hardy, yavuze ko abami b’abami babonaga ko bari “abafana batagira epfo na ruguru.” Inzandiko Umutegetsi mukuru wa Bituniya witwaga Pline le Jeune yandikiranaga n’Umwami w’abami witwaga Trajan, zigaragaza ko abategetsi batari bazi Abakristo nyakuri. Abakristo babona bate Leta?

16 Kimwe n’Abigishwa ba mbere ba Yesu, Abahamya ba Yehova bumvira “abatware babatwara” mu rugero ruciriritse (Abaroma 13:1-7). Iyo ibyo abantu babasaba bihabanye n’ibyo Imana ishaka, bakomera ku gihagararo cyabo bagira bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Hari igitabo kigira kiti “nubwo Abakristo batasengaga umwami w’abami, ntibateraga abandi kugandira ubutegetsi, kandi nubwo idini ryabo ryari ritandukanye n’ayandi kandi rikangwa n’abapagani, nta kaga ryashoboraga guteza ubwami.”—After Jesus—The Triumph of Christianity.

17. (a) Ni ubuhe butegetsi Abakristo ba mbere bashyigikiraga? (b) Ni mu buhe buryo abigishwa nyakuri ba Kristo bashyize mu bikorwa amagambo aboneka muri Yesaya 2:4?

17 Abakristo ba mbere bashyigikiraga Ubwami bw’Imana, kimwe n’uko abakurambere bacu Aburahamu, Isaka na Yakobo bizeraga uwo ‘mudugudu waremwe n’Imana’ wari warasezeranyijwe (Abaheburayo 11:8-10). Kimwe na shebuja, Abigishwa ba Yesu ‘ntibari ab’isi’ (Yohana 17:14-16). Kandi ku bihereranye no kwifatanya mu ntambara n’imvururu, bari barakurikiye amahoro binyuriye mu ‘gucura inkota zabo mo amasuka’ (Yesaya 2:4). Umwarimu wo muri kaminuza wigisha amateka y’idini witwa Geoffrey F. Nuttall, yerekeje ku isano rikomeye yari yarabonye, maze agira ati “nubwo kubyemera bitatworohera, imyifatire y’Abakristo ba mbere mu bihereranye n’intambara yari imeze nk’iy’abantu biyita Abahamya ba Yehova.”

18. Kuki nta butegetsi bwagombye kwishisha Abahamya ba Yehova?

18 Kubera ko Abakristo ba mbere bari abantu batagira aho babogamiye bagandukiraga “abatware,” nta kaga bashoboraga guteza ubutegetsi bwa gipolitiki ubwo ari bwo bwose, kandi n’Abahamya ba Yehova ni uko. Umwanditsi umwe w’ikinyamakuru cyo muri Amerika y’Amajyaruguru yaranditse ati “byaba ari ukubogama no gukeka amababa kubona ko Abahamya ba Yehova babangamiye ubutegetsi bwa gipolitiki ubwo ari bwo bwose. Ni abantu badashobora gucura imigambi yo guhirika ubutegetsi kandi bakunda amahoro, nk’uko biba byitezwe ku itsinda ry’idini.” Abategetsi bazi Abahamya ba Yehova neza, bazi ko badateye impungenge na busa.

19. Ku bihereranye no gutanga imisoro, ni iki dushobora kuvuga ku Bakristo ba mbere no ku Bahamya ba Yehova?

19 Bumwe mu buryo Abakristo ba mbere bagaragarizagamo ko bubaha “abatware”, ni ugutanga imisoro. Igihe uwitwa Justin Martyr yandikiraga Umwami w’Abami Antonin le Pieux (wabayeho mu mwaka wa 138 kugeza mu wa 161 I.C.), yamubwiye ko Abakristo bishyuraga imisoro “babigiranye umutima ukunze kurusha abandi bantu bose” (First Apology, igice cya 17). Nanone kandi, Tertullien yabwiye abategetsi b’Abaroma ko abasoresha babo barimo “Abakristo umwenda wo kubashimira” kubera ukuntu bishyuraga imisoro babikuye ku mutima (Apology, igice cya 42). Igihe cya Pax Romana, cyangwa Amahoro ya Roma, amategeko yariho muri icyo gihe, imihanda myiza, no kuba ingendo zo mu mato zari zirimo umutekano mu rugero runaka byagiriye Abakristo akamaro. Kubera ko bari bazi ko bafitiye igihugu umwenda, bumviye amagambo ya Yesu agira ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:17). Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakurikiza iyo nama, kandi bagiye kenshi bashimirwa kuba ari inyangamugayo mu bihereranye no gutanga imisoro.—Abaheburayo 13:18.

Ukuri Ni Umurunga w’Ubumwe

20, 21. Mu birebana n’umuryango wa kivandimwe urangwa n’amahoro, ni iki kizwi ku Bakristo ba mbere no ku bagaragu ba Yehova bo muri iki gihe?

20 Kubera ko Abakristo ba mbere bagenderaga mu kuri, bari bunze ubumwe mu muryango wa kivandimwe ufite amahoro, nk’uko biri ku Bahamya ba Yehova muri iki gihe (Ibyakozwe 10:34, 35). Hari ibaruwa yasohotse mu kinyamakuru kimwe yagiraga iti “[Abahamya ba Yehova] bazwiho kuba ari abantu beza cyane, barangwa no kugira neza, kandi ko ari abantu biyoroshya babanira abandi neza, batajya botsa abandi igitutu kandi bahora bashaka amahoro mu mishyikirano bagirana n’abandi . . . Nta bantu barya ruswa, abasinzi cyangwa abasabitswe n’ibiyobyabwenge babarimo, kandi impamvu ibitera irasobanutse neza: ni uko gusa bagerageza kuyoborwa n’imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya mu bintu byose bakora no mu byo bavuga. Iyaba abantu bose bo mu isi bageragezaga kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Bibiliya ivuga, nk’uko biri ku Bahamya ba Yehova, iyi si yacu yuzuye urugomo yahinduka mu buryo budasubirwaho.”—The Moscow Times.

21 Igitabo kimwe cyagize kiti “itorero rya Gikristo rya mbere ryabonaga ko ryari umuryango mushya, uwo amatsinda y’abantu bahoze barebana ay’ingwe, Abayahudi n’Abanyamahanga, bashoboraga kubanamo bunze ubumwe mu mahoro” (Encyclopedia of Early Christianity). Abahamya ba Yehova na bo, ni umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose ugizwe n’abantu bakunda amahoro. Mu by’ukuri, ni umuryango ugizwe n’abantu bashya (Abefeso 2:11-18; 1 Petero 5:9; 2 Petero 3:13). Igihe umukuru w’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’imikino cyo muri Pretoria ho muri Afurika y’Epfo yabonaga ukuntu amoko yose y’Abahamya bari bavuye impande zose baje mu ikoraniro yari yahahuriye mu mahoro, yaravuze ati “buri muntu wese yari afite ikinyabupfura, abantu bavugana neza; mbese imyifatire bagaragaje muri iyi minsi mike bahamaze, igaragaza ko abagize umuryango wanyu bafite imico myiza, kandi ikagaragaza ko bose babana neza ari umuryango wishimye.”

Baragororewe ku bwo Kwigisha Ukuri

22. Kuba Abakristo bavuga ukuri beruye byagize izihe ngaruka?

22 Pawulo n’abandi Bakristo ‘bavuze ukuri beruye’ binyuriye ku myifatire yabo no ku murimo wo kubwiriza (2 Abakorinto 4:2). Mbese, ntiwemera ko Abahamya ba Yehova na bo ari uko babigenza, kandi ko bigisha amahanga yose ukuri? Abantu bo ku isi hose ubu barimo baragana ugusenga k’ukuri, kandi bisukiranya bagana “umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka” ari benshi cyane (Yesaya 2:2, 3). Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi barabatizwa bagaragaza ko biyeguriye Imana, ibyo bigatuma havuka andi matorero menshi.

23. Ubona ute abantu bigisha amahanga yose ukuri?

23 Nubwo abagize ubwoko bwa Yehova bakomoka mu mimerere itandukanye, bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri. Urukundo bakundana rugaragaza ko ari abigishwa ba Yesu (Yohana 13:35). Mbese, ujya ubona ko ‘Imana iri muri bo koko’ (1 Abakorinto 14:25)? Mbese, waba wifatanya n’abigisha amahanga yose ukuri? Niba ari ko biri, turakwifuriza ko wakomeza kugaragaza ugushimira ku bwo kuba uzi ukuri, bityo ukazakomeza kukugenderamo iteka ryose.

Ni Gute Wasubiza?

• Mu bihereranye no gusenga, ni iki Abakristo ba mbere bahuriyeho n’Abahamya ba Yehova?

• Ni uwuhe munsi mukuru umwe rukumbi abagendera mu kuri bizihiza?

• “Abatware” ni bande, kandi ni gute Abakristo bababona?

• Ni mu buhe buryo ukuri ari umurunga w’ubumwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Amateraniro ya Gikristo buri gihe yagiye ahesha ingororano abagendera mu kuri

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Yesu yategetse abigishwa be kujya bizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe rw’igitambo

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kimwe n’Abakristo ba mbere, Abahamya ba Yehova bubaha “abatware babatwara”