Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu yihe mimerere Umukristokazi akwiriye gutega igitambaro ku bw’impamvu zirebana no kuyoboka Imana?

Intumwa Pawulo yaranditse ati “umugore wese, iyo asenga cyangwa ahanura, adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni.” Kubera iki? Ni ukubera ihame ry’ubutware riboneka muri Bibiliya, rigira riti ‘umutwe w’umugore ni umugabo we.’ Ubusanzwe, umugabo ni we ufite inshingano yo gusenga no kwigisha mu itorero rya Gikristo. Ku bw’ibyo, mu gihe Umukristokazi akora ibintu birebana no kuyoboka Imana byakagombye gukorwa n’umugabo we cyangwa n’undi muhamya wabatijwe, icyo gihe agomba gutega igitambaro.—1 Abakorinto 11:3-10.

Hari igihe Umukristokazi aba asabwa gutega igitambaro, mu gihe ari kumwe n’umugabo we. Urugero, igihe abagize umuryango bateraniye hamwe kugira ngo bige Bibiliya cyangwa bafate ifunguro, ubusanzwe umugabo ni we uba ashinzwe kubigisha no kubahagararira mu isengesho. Ariko kandi, mu gihe umugabo atizera, ibyo bishobora gukorwa n’umugore we. Ku bw’ibyo, mu gihe Umukristokazi asenga mu ijwi riranguruye yisabira cyangwa asabira abandi, no mu gihe ayoborera abana be icyigisho cya Bibiliya umugabo we ahari, asabwa gutega igitambaro. Ariko niba umugabo we adahari, nta mpamvu yo kugitega, kuko umugore yemererwa n’Imana kwigisha abana be.—Imigani 1:8; 6:20.

Bite se niba mu muryango harimo umwana w’umuhungu wiyeguriye Yehova Imana, akaba yarabatijwe? Kubera ko uwo mwana aba agize itorero rya Gikristo, yagombye kwigishwa n’abagabo barigize (1 Timoteyo 2:12). Mu gihe yaba afite se wizera, yagombye kwigishwa na we. Ariko kandi, se abaye adahari, nyina agomba gutega igitambaro mu gihe ayoborera umuhungu we wabatijwe icyigisho cya Bibiliya hamwe n’abandi bana. Niba yasaba uwo muhungu we wabatijwe gusenga mu gihe cy’icyo cyigisho cyangwa mu gihe cyo gufata amafunguro, ibyo ni we wabyihitiramo. Ashobora kumva ko uwo mwana ataragira ubushobozi buhagije bityo agahitamo kuba ari we usenga ubwe. Mu gihe ahisemo ko yaba ari we usenga, agomba gutega igitambaro.

Mu gihe Abakristokazi bifatanya mu mirimo imwe n’imwe yo mu rwego rw’itorero, bishobora kuba ngombwa ko batega igitambaro. Urugero, mu iteraniro ryo kujya kubwiriza rikorwa hagati mu cyumweru, hashobora kuba hari bashiki bacu gusa, nta muvandimwe wabatijwe uhari. Hari n’igihe mu materaniro y’itorero usanga nta muvandimwe wabatijwe uhari. Mushiki wacu aramutse asabwe gukora imirimo yakagombye gukorwa n’umuvandimwe mu gihe cy’amateraniro y’itorero cyangwa mu iteraniro ryo kujya kubwiriza, agomba gutega igitambaro.

Mbese, Abakristokazi basabwa gutega igitambaro mu gihe basemurira ibipfamatwi disikuru zishingiye kuri Bibiliya cyangwa igihe basoma za paragarafu mu mfashanyigisho runaka ya Bibiliya ikoreshwa mu materaniro y’itorero? Oya. Bashiki bacu basohoza iyo mirimo ntibaba barimo bayobora cyangwa bigisha. Mu buryo nk’ubwo, ntibasabwa gutega igitambaro iyo batanga ibyerekanwa, igihe bavuga inkuru z’ibyababayeho, cyangwa igihe batanga inyigisho mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.

Nubwo abagabo babatijwe ari bo bagomba kwigisha mu itorero, inshingano yo kubwiriza no kwigisha abantu bo hanze ireba abagabo n’abagore (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ku bw’ibyo, Umukristokazi ntasabwa gutega igitambaro iyo abwira abantu bo hanze ibyerekeye Ijambo ry’Imana ari kumwe n’Umuhamya wa Yehova w’igitsina gabo.

Ariko kandi, ibintu birahinduka iyo ayoboreye umuntu icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo gihoraho, hakaba hari umuvandimwe wabatijwe uhari. Iyo iba ari gahunda yo kwigisha yateguwe, kandi uyobora icyigisho ni we mu by’ukuri uba ayihagarariye. Icyo gihe biba nko mu itorero. Iyo Umukristokazi ayobora icyigisho nk’icyo hari Umuhamya wa Yehova w’igitsina gabo wabatijwe, akwiriye gutega igitambaro. Ariko kandi, uwo muvandimwe wabatijwe ni we ugomba gusenga. Mushiki wacu ntagomba gusenga hari umuvandimwe wabatijwe, keretse iyo hari impamvu zikomeye, urugero nk’igihe umuvandimwe adafite ubushobozi bwo kuvuga.

Rimwe na rimwe, mushiki wacu ashobora kujyana n’umubwiriza w’igitsina gabo utarabatizwa kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Aramutse abishatse, ashobora gusaba uwo mubwiriza kukiyobora. Ariko kandi, kuko biba bidakwiriye ko asenga mu cyimbo cy’uwo mushiki wacu wabatijwe, uwo mushiki wacu ni we uba akwiriye gusenga mu gihe cyo kuyobora icyo cyigisho. Mu gihe ayobora icyo cyigisho no mu gihe asenga, agomba gutega igitambaro. Nubwo uwo mubwiriza yaba atarabatizwa, abantu bo hanze bamwita Umuhamya wa Yehova kuko akora umurimo wo kubwiriza.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “umugore akwiriye kwambara ku mutwe ikimenyetso cyo gutwarwa, ku bw’abamarayika.” Mu by’ukuri, Abakristokazi bafite imigisha yo kuba intangarugero ku bamarayika babarirwa muri za miriyoni bakomeza kugandukira Yehova mu budahemuka. Mbega ukuntu bikwiriye ko Abakristokazi batega igitambaro mu gihe bibaye ngombwa!

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Gutega igitambaro ni ikimenyetso kigaragaza kubaha ihame ry’ubutware