Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

  ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Yesu

Yesu

Ese Yesu ni Imana?

“Nta muntu wigeze abona Imana.”—Yohana 1:18.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Abantu benshi bizera ko Yesu atari Imana. Icyakora, hari abandi berekana imirongo yo muri Bibiliya, bavuga ko igaragaza ko Yesu angana n’Imana.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya ntivuga ko Yesu ari Imana Ishoborabyose cyangwa ko angana n’Imana. Ahubwo igaragaza neza ko Imana iruta Yesu. Urugero, muri Bibiliya Yesu yarivugiye ati ‘Data aranduta’ (Yohana 14:28). Nanone Bibiliya igira iti “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Ubwo rero, Yesu ntashobora kuba ari we Mana, kuko hari abantu benshi bamubonye.

Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere ntibigeze bavuga ko Yesu ari Imana. Urugero, umwanditsi w’Ivanjiri Yohana yagize icyo avuga ku byo yanditse, agira ati “ibi byandikiwe kugira ngo mwizere ko Yesu ari we Kristo Umwana w’Imana.”Yohana 20:31. *

 Yesu yavutse ryari?

“Hari abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose.”—Luka 2:8.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Hari abantu bizihiza Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza, iyo akaba ari itariki bamwe batekereza ko ari yo Yesu yavutseho. Abandi bizihiza ivuka rya Yesu mu ntangiriro za Mutarama.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho. Icyakora ivuga ko igihe Yesu yavukaga, “hari abashumba bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose” (Luka 2:8). Abo bashumba ntibashoboraga kuraza imikumbi yabo hanze nijoro, mu kwezi k’Ukuboza na Mutarama. Kubera iki?

Akarere Yesu yavukiyemo karangwa n’imbeho idasanzwe mu mezi y’Ukuboza na Mutarama. Bibiliya ivuga ko muri ayo mezi abantu babaga “bahinda umushyitsi bitewe . . . n’imvura yagwaga ari nyinshi” (Ezira 10:9, 13; Yeremiya 36:22). Icyo gihe abashumba ntibashoboraga ‘kurara hanze’ barinze imikumbi yabo.

Ese koko Yesu yarazutse?

‘Imana yazuye [Yesu] mu bapfuye, kandi turi abahamya babyo.’Ibyakozwe 3:15.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO

. Hari abavuga ko nta muntu n’umwe ushobora kuzuka, kandi ko na Yesu ubwe atazutse.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Yesu yabwiye abigishwa be ko yari ‘kuzababazwa mu buryo bwinshi . . . kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka’ (Matayo 16:21). Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yari amaze kwicwa maze akazuka, yabonekeye abantu basaga 500 (1 Abakorinto 15:6). Abo bantu bamwiboneye bemeye badashidikanya ko yari yazutse, ku buryo bari baniteguye kubipfira.—Ibyakozwe 7:51-60; 12:1, 2.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA

. Bibiliya ivuga ko urupfu rwa Yesu n’umuzuko we byafunguriye abantu bose inzira, bakagira ibyiringiro byo kuzaba ku isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:11, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Dufite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka kandi burangwa n’ibyishimo muri paradizo ku isi, tubikesheje urukundo rwa Yesu na Se Yehova, we Mana Ishoborabyose.—Yohana 3:16; Abaroma 6:23.

^ par. 7 Bibiliya ntivuga ko Imana ifite umugore nyamugore babyaranye. Ahubwo ivuga ko Yesu ari “Umwana w’Imana,” kubera ko ari we Imana yiremeye, akaba afite imico nk’iya Se.