Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

  ISI N’ABAYITUYE | BUREZILI

Twasuye Burezili

Twasuye Burezili

Ibyokurya biryoshye byitwa feijoada ni ibyokurya gakondo byo muri Burezili

A toucan

BUREZILI yahoze ituwe n’abahigi, abahinzi n’aborozi. Abashakashatsi bo muri Porutugali ni bo badukanye idini Gatolika muri icyo gihugu. Ibyo byatumye hubakwa za kiliziya n’insengero zimwe zabaga zitatsemo ibihangano bibajwe mu biti biyagirijweho zahabu.

Kuva mu kinyejana cya 16 rwagati kugeza mu kinyejana cya 19 rwagati, amato atwaye abacakara bagera kuri miriyoni enye yabajyanaga muri Burezili abavanye muri Afurika, bagiye gukora mu mirima. Abo bacakara bajyanye imigenzo yabo, yaje kuvamo amadini ashingiye ku migenzo yo muri Afurika no muri Burezili, urugero nk’agatsiko k’idini kitwa Macumba n’akitwa Candomblé. Umuco w’Abanyafurika ugaragarira mu ndirimbo zo muri Burezili, imbyino zaho n’ibyokurya.

Urugero, hari ibyokurya bita feijoada byenda kumera nk’ibyo muri Porutugali. Biba bigizwe n’isupu y’inyama zivanze n’ibishyimbo by’umukara, bakabirisha umuceri uri kumwe n’imboga za sukuma wiki. Mu kinyejana cya 19 n’icya 20, abimukira babarirwa muri za miriyoni bavuye mu Burayi (cyane cyane mu Budage, u Butaliyani, Polonye  na Esipanye), mu Buyapani no mu bindi bihugu, na bo biyongereye kuri abo baturage.

Muri iki gihe, muri Burezili hari Abahamya ba Yehova bagera ku 750.000 bari mu matorero arenga 11.000. Bigisha Bibiliya abantu barenga 800.000. Kugira ngo babone aho guteranira, hari amakipe y’ubwubatsi 31 azenguruka igihugu cyose, kugira ngo akorane n’Abahamya bo mu gace agezemo imirimo yo kubaka no gusana Amazu y’Ubwami ari hagati ya 250 na 300 buri mwaka. Kuva muri Werurwe 2000, ayo makipe amaze kubaka no kuvugurura amazu agera ku 3.647.

ESE WARI UBIZI?

Uruzi rwa Amazone ni rwo ruzi rusuka amazi menshi mu nyanja kurusha izindi nzuzi zose ku isi, kandi rufite uburebure bwa km 6.275

Ikibaya cy’Uruzi rwa Amazone kirimo amashyamba manini agwamo imvura nyinshi