Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 7

‘Imperuka izaza’

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 7

Muri iyi gazeti ya “Nimukanguke!,” hazasohoka ingingo umunani z’uruhererekane, zisobanura ikintu gitangaje kiranga Bibiliya, ni ukuvuga ubuhanuzi bwayo. Izo ngingo zizagufasha gusubiza ibibazo bikurikira: Ese abantu b’abanyabwenge ni bo bahimbye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Ese koko bwahumetswe n’Imana? Turagutera inkunga yo gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwahumetswe.

ESE iyo ubona ubutegetsi bubi bukandamiza abaturage kandi bukabanyunyuza imitsi, birakurakaza? Ese iyo ubona ubucuruzi burushaho gukiza abakire naho abakene bakarushaho gukena, wumva harimo akarengane? Ese ugira umujinya iyo wumvise iby’abayobozi b’amadini banyunyuza imitsi y’umukumbi bashinzwe kwitaho, cyangwa bakawigisha ibinyoma byambaye ubusa? Niba bijya bikubaho, ushobora gushimishwa no kumenya ko Bibiliya na yo yamagana ibyo bikorwa bibi. Muri iyi ngingo turi busuzume (1) ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga ko ibibi byose bizavaho n’ababi bakarimbuka, kandi turebe (2) impamvu dukwiriye kwiringira ko ubwo buhanuzi buzasohora.

Ibibi bizavaho

Mu ngingo yabanjirije iyi muri izi ngingo z’uruhererekane, twasuzumye ibimenyetso Yesu yavuze ko byari kuzagaragaza ko imperuka y’iyi si yegereje. Muri ibyo bimenyetso harimo icyo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bw’Imana buri hafi gutegeka isi yose (Daniyeli 2:44; Matayo 24:3, 14). Yesu yavuze ko uwo murimo wo kubwiriza nurangira, ari bwo ‘imperuka izaza.’ Ushobora gutangazwa n’uko ikintu cya mbere Imana izakuraho ari idini ry’ikinyoma, kuko ritigisha ukuri ku birebana na yo. Muri Bibiliya, idini ry’ikinyoma rigereranywa n’indaya, ari yo “Babuloni Ikomeye.”—Ibyahishuwe 17:1, 5

Ubuhanuzi bwa 1:

“Ibyago bya [Babuloni Ikomeye] bizayigwirira mu munsi umwe, ni ukuvuga urupfu no kuboroga n’inzara, kandi izatwikwa ikongoke, kuko Yehova Imana wayiciriye urubanza akomeye.”​—Ibyahishuwe 18:2, 8.

Uko buzasohora: Bibiliya ivuga ko igihe Imana yagennye nikigera, izatuma ubutegetsi bw’igihangange bw’isi buhindukirana Babuloni Ikomeye bukayirimbura. ‘Buzayicuza buyambike ubusa, burye inyama zayo’ (Ibyahishuwe 17:16). Mu yandi magambo, ubwo butegetsi buzashyira ahagaragara ingeso zayo ziteye isoni kandi buyicuze ubutunzi bwayo bwinshi. Irimbuka ryayo rizihuta kandi izarimbuka burundu.—Ibyahishuwe 18:21.

Abayobozi b’isi bashobora kuzibwira ko igitekerezo cyo kurimbura Babuloni ari bo ubwabo kizaba giturutseho. Ariko kandi, isohozwa ry’ubwo buhanuzi butangaje rizaba rigaragaza ko yarimbuwe n’Imana. Ubwo buhanuzi buvuga ko ari yo izaba ‘yashyize mu mutima wabo gusohoza igitekerezo cyayo.’—Ibyahishuwe 17:17.

Ubuhanuzi bwa 2:

“Ku ngoma z’abo bami [bazaba bategeka mu minsi y’imperuka], Imana yo mu ijuru izimika ubwami. . . . Buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”​—Daniyeli 2:44.

Uko buzasohora: Imana nimara kuvanaho idini ry’ikinyoma, izahindukirira gahunda zo mu rwego rwa politiki n’iz’ubucuruzi hamwe n’abantu babi (Imigani 2:22; Ibyahishuwe 19:17, 18). Imana ‘izarimbura abarimbura isi,’ nk’uko umuntu ufite inzu ayirukanamo abayifata nabi. Izarimbura abantu bari ku isi bakora ibikorwa by’urugomo n’iby’ubwiyandarike.​—Ibyahishuwe 11:18; Abaroma 1:18, 26-29.

Ni nde uzarokoka? Bibiliya igira iti “abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”​—Zaburi 37:11; 72:7.

Ese dushobora kwiringira ubwo buhanuzi bwa Bibiliya? Ese twakwizera ko Imana izavanaho ibibi n’imibabaro kandi ikarokora abakiranutsi? Yego rwose.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni ubwo kwiringirwa

Abahamya ba Yehova bizera ko Yehova Imana ari we Mwanditsi wa Bibiliya, kandi ko ibyo yasezeranyije byose azabisohoza (2 Timoteyo 3:16). Ese ibyo bizera bifite ishingiro?

Ese uramutse ufite incuti magara mumaranye igihe kirekire kandi ikaba itarigeze ikubeshya, wayigirira icyizere iramutse igusezeranyije ko hari ikintu cyiza izagukorera kandi ikaba igishoboye? Nta gushidikanya ko wayigirira icyizere. N’ubundi kandi, Imana ni yo ncuti nziza kurusha izindi zose, kandi ‘ntishobora kubeshya.’—Tito 1:2.

Imana ntiyemera ko twizera ibintu buhumyi. Ni yo mpamvu yahumekeye abanditse Bibiliya, bakandika ubuhanuzi bwinshi Imana ubwayo yari kuzasohoza. Ubwinshi muri ubwo buhanuzi n’ukuntu bwasohoye mu buryo butangaje, byavuzwe mu ngingo esheshatu zabanjirije iyi. Dushobora kwiringira ko Imana izasohoza ibyo yasezeranyije, harimo n’ibyavuzwe muri iyi ngingo.

Koko rero, Umuremyi wacu azarimbura idini ry’ikinyoma, ubutegetsi bukandamiza abantu na gahunda y’ubucuruzi irangwa n’umururumba. Mu ngingo izakurikira iyi, tuzasuzuma uko bizagenda nyuma yaho. Iyo ngingo ni yo izaba ari iya nyuma muri izi ngingo z’uruhererekane.