Soma ibirimo

Kuza kwa Kristo bisobanura iki?

Kuza kwa Kristo bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ibyanditswe bivuga kenshi ko mu gihe kiri imbere Kristo azaza agacira urubanza abatuye isi. a Urugero, muri Matayo 25:31-​33 hagira hati

 “Igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo. Amahanga yose zateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.”

 Icyo gihe cy’urubanza kizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye kandi gitandukanye n’ikindi gihe cyabayeho mu mateka y’abantu. Uwo mubabaro ukomeye uzasozwa n’intambara ya Harimagedoni (Matayo 24:21; Ibyahishuwe 16:16). Abanzi ba Kristo, abo yagereranyije n’ihene mu mugani we, “bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose” (2 Abatesalonike 1:9; Ibyahishuwe 19:11, 15). Abagaragu be b’indahemuka bo bagereranywa n’intama kandi bafite ibyiringiro byo kuzabona “ubuzima bw’iteka.”​—Matayo 25:46.

Kristo azaza ryari?

 Yesu yaravuze ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi” (Matayo 24:36, 42; 25:13). Icyakora, yasobanuye neza ibintu bigaragara bigize ‘ikimenyetso’ cyo kuza kwe.​—Matayo 24:3, 7-14; Luka 21:10, 11.

Ese Kristo azaza afite umubiri w’umwuka cyangwa umubiri nk’uw’abantu?

 Yesu yazutse afite umubiri w’umwuka. Ubwo rero, azaza ari ikiremwa cy’umwuka, adafite umubiri nk’uw’abantu (1 Abakorinto 15:45; 1 Petero 3:18). Ni yo mpamvu ku munsi wabanjirije urupfu rwe yabwiye abigishwa be ati “hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona.”—Yohana 14:19.

Ibintu bidahuje n’ukuri abantu bakunze kuvuga ku bihereranye no kuza kwa Kristo

 Ikinyoma: Iyo Bibiliya ivuga ko abantu bazabona Yesu “aje ku bicu,” iba ishatse kuvuga ko Yesu azaza abantu bakamubona.​—Matayo 24:30.

 Ukuri: Akenshi Bibiliya ikoresha ibicu ishaka kuvuga ikintu abantu batabonesha amaso (Abalewi 16:2; Kubara 11:25; Gutegeka kwa Kabiri 33:26). Urugero, Imana yabwiye Mose iti “ndaza aho uri ndi mu gicu” (Kuva 19:9). Mose ntiyabonye Imana. Kristo na we ‘azaza ku bicu’ mu buryo bw’uko abantu bazamenya ko yaje nubwo batazamubonesha amaso.

 Ikinyoma: Amagambo ari mu Byahishuwe 1:7 yerekeza ku kuza kwa Kristo agira ati “amaso yose azamureba” agomba gufatwa uko ari.

 Ukuri: Muri Bibiliya ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ijisho” no “kureba” hari igihe rikoreshwa rishaka kuvuga kumenya ikintu cyangwa kugitahura, aho kukibonesha amaso aya asanzwe b (Matayo 13:15; Luka 19:42; Abaroma 15:21; Abefeso 1:18). Bibiliya ivuga ko Yesu wazutse ‘aba mu mucyo utegerwa’ kandi ko “nta muntu . . . wabasha kumureba” (1 Timoteyo 6:16). Ubwo rero, “amaso yose azamureba” mu buryo bw’uko abantu bazamenya ko Yesu ari we urimo asohoza urubanza rw’Imana.​—Matayo 24:30.

 Ikinyoma: Amagambo ari muri 2 Yohana 7 agaragaza ko Yesu azaza afite umubiri nk’uw’abantu.

 Ukuri: Uwo murongo uvuga ko “abashukanyi benshi badutse mu isi, ari bo bahakana ko Yesu Kristo yaje ari umuntu.”

 Mu gihe cy’intumwa Yohana hari abahakanaga ko Yesu yaje ku isi afite umubiri nk’uw’abantu. Bitwaga Abagunositiki. Uyu murongo wo muri 2 Yohana 7 wandikiwe kwamagana imitekerereze yabo.

a Nubwo abantu benshi bakoresha amagambo ngo “kuza kwa kabiri” berekeza ku kugaruka kwa Kristo, ayo magambo ntaboneka muri Bibiliya.

b Reba igitabo The New Thayer’s Greek-English Lexicon of the New Testament (1981), ipaji ya 451 n’iya 470.