Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umubabaro ukomeye ni iki?

Umubabaro ukomeye ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Mu mubabaro ukomeye hazabaho ibihe bigoye bitigeze bibaho mu mateka y’abantu. Dukurikije ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, umubabaro ukomeye uzabaho “mu minsi y’imperuka” cyangwa “mu gihe cy’imperuka” (2 Timoteyo 3:1; Daniyeli 12:4). Uwo uzaba ari “umubabaro utarigeze kubaho uhereye ku ntangiriro y’ibyo Imana yaremye kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.”Mariko 13:19; Daniyeli 12:1; Matayo 24:21, 22.

Ibizaba mu gihe cy’umubabaro ukomeye

Ibizaba nyuma y’umubabaro ukomeye

  • Satani n’abadayimoni bazafungwa. Umumarayika ukomeye azajugunya Satani n’abadayimoni be “ikuzimu,” ni ukuvuga ko bazaba bameze nk’abapfuye (Ibyahishuwe 20:1-3). Imimerere Satani azaba arimo yagereranywa no gufungirwa muri gereza; ntazaba agishobora gushuka abantu.Ibyahishuwe 20:7.

  • Ubutegetsi bw’imyaka igihumbi. Hazabaho ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka 1.000 buzatuma abatuye isi babona imigisha myinshi (Ibyahishuwe 5:9, 10; 20:4, 6). “Imbaga y’abantu benshi” umuntu atabasha kubara izarokoka ‘umubabaro ukomeye’ maze bibonere ukuntu ubwo butegetsi bw’imyaka igihumbi buzatangira gutegeka hano ku isi.Ibyahishuwe 7:9, 14; Zaburi 37:9-11.

^ par. 5 Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, iryo dini rigereranywa na Babuloni Ikomeye, ari yo “ndaya ikomeye” (Ibyahishuwe 17:1, 5). Inyamaswa itukura izarimbura Babuloni Ikomeye igereranya umuryango wishyiriyeho intego yo guhagararira ubutegetsi bwose bwo ku isi no gutuma bwunga ubumwe. Uwo muryango wabanje kwitwa Umuryango w’Amahanga none ubu witwa Umuryango w’Abibumbye.