Gutegeka kwa Kabiri 33:1-29

  • Mose asabira Abisirayeli imigisha (1-29)

    • ‘Amaboko ya Yehova y’iteka ryose’ (27)

33  Iyi ni yo migisha Mose umuntu w’Imana y’ukuri yahaye Abisirayeli mbere y’uko apfa.  Yaravuze ati: “Yehova yaje aturutse kuri Sinayi,Abamurikira aturutse i Seyiri. Yabamurikiye aturutse mu misozi miremire y’i Parani,Ari kumwe n’abamarayika benshi cyane,*Iburyo bwe hari ingabo ze.   Yakundaga abantu be cyane.Mana, abera bawe bose bari mu kiganza cyawe. Bicaye ku birenge byawe,Bateze amatwi amagambo yawe.   (Mose yaduhaye amategeko,aba nk’umurage w’abakomoka kuri Yakobo.)   Imana yabaye umwami muri Yeshuruni,*Igihe abatware bateraniraga hamwe, bari kumweN’imiryango yose ya Isirayeli.   Rubeni arakabaho, ntagapfe,Abantu be ntibakabe bake.”   Na Yuda yamuhaye umugisha agira ati: “Yehova, umva ijwi rya Yuda,Umusubize mu bantu be. Amaboko ye yarwaniriye umutungo we.Ujye umufasha gutsinda abanzi be.”   Yabwiye Lewi ati: “Tumimu na Urimu by’Imana ni iby’uwayibereye indahemuka,Uwo yageragereje i Masa. Yamurwanyirije ku mazi y’i Meriba.   Uwo muntu yabwiye papa we na mama we ati: ‘Simbitayeho.’ Yirengagije abavandimwe be,Ntiyifatanya n’abana be. Kuko yumviye ijambo ryawe,Akomeza kubahiriza isezerano ryawe. 10  Ajye yigisha Yakobo imanza zawe,Yigishe Isirayeli amategeko yawe. Ajye atwika umubavu uguhumurira neza,Atambire ku gicaniro cyawe ituro riturwa ryose uko ryakabaye. 11  Yehova, uhe umugisha imbaraga ze,Kandi wishimire ibyo akora. Amaguru y’abashaka kumurwanya uyajanjagure,Kugira ngo abamwanga cyane batazongera kweguka.” 12  Yabwiye Benyamini ati: “Ukundwa na Yehova azatura mu mutekano hafi ye,Ahora amurinze umunsi wose,Azatura mu bitugu bye.” 13  Yabwiye Yozefu ati: “Yehova ahe umugisha igihugu cye,Umugisha w’ibyiza kurusha ibindi byo mu ijuru, uw’ikime,N’uw’amazi aturuka munsi y’ubutaka, 14  Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi by’izuba,Ibyiza kurusha ibindi byera buri kwezi, 15  Ibyiza kurusha ibindi byo mu misozi ya kera,*Ibyiza kurusha ibindi byo mu dusozi duhoraho iteka, 16  Amuhe n’ibyiza kurusha ibindi byo mu isi n’ubutunzi bwayo.Uwigaragarije mu gihuru cy’amahwa amwishimire. Iyo migisha izaze kuri Yozefu,Ibe ku mutwe w’uwatoranyijwe mu bavandimwe be. 17  Afite icyubahiro nk’icy’ikimasa cyavutse mbere,Amahembe ye ni nk’ay’ikimasa cyo mu gasozi. Azayicisha abantu bo mu bihugu,Ibihugu byose kugera ku mpera y’isi. Ayo mahembe ni ibihumbi byinshi by’Abefurayimu,Ni ibihumbi by’Abamanase.” 18  Yabwiye Zabuloni ati: “Zabuloni we, ishime uri mu ngendo zawe,Nawe Isakari we, ishime uri mu mahema yawe. 19  Bazahamagara abantu baze ku musozi. Bazahatambira ibitambo byo gukiranuka. Bazavana ubutunzi bwinshi mu nyanja,Babone n’ubutunzi buhishwe mu musenyi.” 20  Yabwiye Gadi ati: “Umuntu utuma aho Gadi atuye haba hanini azahabwa umugisha. Azaryama nk’intare,Yiteguye gutanyagura ukuboko no kumenagura umutwe by’umuhigo. 21  Azitoranyiriza ahantu heza kurusha ahandi,Kuko ari ho hagenewe utanga amategeko. Abatware bazateranira hamwe. Azatuma ubutabera bwa Yehova bwubahirizwa,Anacire imanza Isirayeli.” 22  Yabwiye Dani ati: “Dani ni nk’icyana cy’intare. Azasimbuka aturutse i Bashani.” 23  Yabwiye Nafutali ati: “Nafutali ashimishijwe n’uko Yehova amwemera,Kandi akamuha imigisha myinshi. Igarurire uburengerazuba n’amajyepfo.” 24  Yabwiye Asheri ati: “Asheri yahawe umugisha wo kugira abana benshi. Azemerwa n’abavandimwe be,Kandi azogesha ibirenge bye amavuta.* 25  Irembo ryawe urikingisha icyuma n’umuringa,Kandi uzibera mu mutuzo igihe cyose uzaba ukiriho. 26  Nta wuhwanye n’Imana y’ukuri ya Yeshuruni,Yambukiranya ijuru ije kugutabara,Ikagendera ku bicu byo mu kirere mu cyubahiro cyayo. 27  Kuva kera Imana ni yo buhungiro bwawe,Amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza. Izirukana abanzi bawe,Kandi izavuga iti: ‘Barimbure!’ 28  Isirayeli azatura ahari umutekano,Iriba rya Yakobo rizaba riri ukwaryo,Mu gihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya.Ijuru rye rizatuma ikime kiza. 29  Ishime Isirayeli we! Ni nde uhwanye nawe,Ko Yehova ari we uguha agakiza,Akaba ingabo igutabara,Akaba n’inkota yawe ikomeye? Abanzi bawe bazagukomera amashyi,Naho wowe, uzakandagira ku migongo yabo.”*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibihumbi byinshi.”
Bisobanura “utunganye.” Iryo ni izina ry’icyubahiro rya Isirayeli.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imisozi y’iburasirazuba.”
Cyangwa “azinika ibirenge bye mu mavuta.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Uzagendera ku misozi yabo.”