Soma ibirimo

Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese kunywa inzoga ni icyaha? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kunywa inzoga mu rugero si icyaha. Bibiliya ivuga ko divayi ari impano y’Imana ituma abantu bishima (Zaburi 104:14, 15; Umubwiriza 3:13; 9:7). Nanone Bibiliya ivuga ko divayi ari umuti.​—1 Timoteyo 5:23.

 Igihe Yesu yari ku isi yanyoye divayi (Matayo 26:29; Luka 7:34). Kimwe mu bitangaza bizwi cyane Yesu yakoze, ni uko yahinduye amazi divayi akayiha abari baje mu bukwe.​—Yohana 2:1-10.

Ingaruka zo kunywa inzoga nyinshi

 Nubwo Bibiliya ivuga ibyiza bya divayi, iciraho iteka ibyo kunywa inzoga nyinshi no gusinda. Ubwo rero, igihe Umukristo ahisemo kunywa inzoga agomba kutarenza urugero (1 Timoteyo 3:8; Tito 2:2, 3). Bibiliya igaragaza impamvu tugomba kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

  •   Byangiza ubushobozi bwacu bwo gutekereza (Imigani 23:29-35). Umuntu wasinze ntashobora gukurikiza itegeko rya Bibiliya ryo ‘gutanga umubiri we’ ngo ‘ube igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana, ari wo murimo wera ayikorera abigiranye ubushobozi bwe bwo gutekereza.’​—Abaroma 12:1.

  •   Kunywa inzoga nyinshi bituma umuntu atamenya kwifata, agakora ibyo yishakiye kandi “byica umutima.”​—Hoseya 4:11; Abefeso 5:18.

  •   Bishobora gutuma umuntu akena kandi akarwara indwara zikomeye.​—Imigani 23:21, 31, 32.

  •   Kunywa inzoga nyinshi no gusinda ntibishimisha Imana.​—Imigani 23:20; Abagalatiya 5:19-21.

Ni ryari umuntu yavuga ko yarengeje urugero?

 Twavuga ko umuntu yanyoye inzoga nyinshi iyo zishobora gushyira ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi mu kaga. Dukurikije Bibiliya, kugwa si byo bigaragaza ko umuntu yasinze. Ahubwo umuntu wasinze arangwa no kudandabirana, kujijwa, gutongana cyangwa kuvuga ntiruve mu kanwa (Yobu 12:25; Zaburi 107:27; Imigani 23:29, 30, 33). Abantu badasinda na bo bashobora ‘kuremererwa’ bitewe n’uko ‘banyoye birenze urugero’ kandi bikabagiraho ingaruka zikomeye.​—Luka 21:34, 35.

Kuva ku nzoga burundu

 Bibiliya ivuga ko Abakristo bashobora kureka inzoga burundu . . .

  •   Mu gihe kuyinywa bishobora kubera abandi igisitaza.​—Abaroma 14:21.

  •   Mu gihe amategeko y’igihugu atemerera abantu kuzinywa.​—Abaroma 13:1.

  •   Mu gihe umuntu adashobora kwifata ngo ntanywe nyinshi. Abantu babaswe n’inzoga cyangwa abazinywa zikabagiraho ingaruka bagomba gufata ingamba zitajenjetse.​—Matayo 5:29, 30.