Ba incuti ya Yehova

Reba cyangwa uvaneho videwo zigisha abana amasomo yo muri Bibiliya.

Isomo rya 1: Jya wumvira ababyeyi bawe

Kuki ari iby’ingenzi ko wumvira ababyeyi bawe? Reba iyi videwo maze wowe na Kalebu mumenye igisubizo.

Isomo rya 2: Jya wumvira Yehova

Ese ushobora gukinisha ibikinisho ibyo ari byo byose? Kurikirana iyi videwo maze urebe uko Kalebu ahinduka incuti ya Yehova.

Isomo rya 3: Jya usenga buri gihe

Iyi videwo ushobora no kuvana kuri interineti, yigisha abana igihe cyo gusenga Yehova n’aho babikorera.

Isomo rya 4: Ntukibe

Imana ibona ite abantu biba? Soma mu Kuva 20:15. Reba iyi videwo maze umenye byinshi ubifashijwemo na Kalebu.

Isomo rya 5: Tujye kubwiriza

Ese Sofiya yiteguye kujya kubwiriza? Reba videwo maze mufatanye kwitegura.

Isomo rya 6: Jya ugira ikinyabupfura kandi ushimire

Kalebu yamenye ko kugira ikinyabupfura no gushimira ari ingenzi cyane.

Isomo rya 7: Gutanga bihesha ibyishimo

Hari ibintu byinshi waha abandi. Ese hari ibyo utekereza

Isomo rya 8: Jya ugira isuku

Yehova agira gahunda. Menya uko nawe wagira gahunda n’isuku!

Isomo rya 9: ‘Yehova yaremye ibintu byose’

Waba uzi ikintu cya mbere Imana yaremye? Fatanya na Kalebu kumenya uko ibintu byagiye bikurikirana mu kuremwa.

Isomo rya 10: Jya uba umwana mwiza kandi utize bagenzi bawe

Irebere ukuntu Kalebu na Sofiya bishima cyane iyo batizanyije ibikinisho.

Isomo rya 11: Ese ujya ubabarira abandi?

Wagombye gufata ute umuntu wagukoshereje?

Isomo rya 12: Kalebu na Sofiya bagiye gusura Beteli

Jyana na Kalebu na Sofiya ureba amafoto y’urugendo rwabo rwo gusura Beteli. Menya imirimo ishimishije ihakorerwa.

Isomo rya 13: Yehova azatuma ugira ubutwari

Ni he wakura ubutwari bwo kubwiriza abo mwigana?

Isomo rya 14: Tegura igitekerezo uzatanga

Ni ibihe bintu bine wakora mu gihe utegura igitekerezo uzatanga mu materaniro?

Isomo rya 15: Jya utega amatwi mu materaniro

Kuki gutega amatwi mu materaniro kandi tukiga ari iby’ingenzi?

Isomo rya 16: Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi

Wabwiriza ute umuntu uvuga urundi rurimi?

Isomo rya 17: Rinda abana bawe

Ababyeyi ba Kalebu na Sofiya babigishije uko bakwirinda akaga.

Isomo rya 18: Jya wubaha inzu ya Yehova

Wagaragaza ute ko wubaha inzu ya Yehova?

Isomo rya 19: Jya ugira ubuntu

Ni ibihe bintu byiza bibaho bitewe n’uko abagaragu ba Yehova bagira ubuntu?

Isomo rya 20: Jya uvugisha ukuri

Kuki wagombye kuvugisha ukuri buri gihe?

Isomo rya 21: Jya wihangana

Reba iyi videwo umenye icyafashije Kalebu kwihangana.

Isomo rya 22: Umugabo n’umugore

Ni iki Imana ivuga ku birebana n’ishyingiranwa kandi kuki ari iby’ingenzi?

Isomo rya 23: Izina rya Yehova

Waba uzi icyo izina ry’Imana risobanura?

Isomo rya 24: Yehova ni we waremye ibintu byose

Imana yaremye ibintu byinshi byiza! Ni ikihe ukunda?

Isomo rya 25: Gushaka incuti

Ni nde wakubera incuti mu itorero?

Isomo rya 26: Incungu

Incungu idufasha ite muri iki gihe?

Isomo rya 27: Irebe wageze muri Paradizo

Ese ujya utekereza wageze muri Paradizo?

Isomo rya 28: Jya wihangana mu gihe urenganyijwe

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Yozefu yadufasha ite kwihanganira akarengane?

Isomo rya 29: Jya wicisha bugufi

Kalebu yize icyo kwicisha bugufi bisobanura.

Isomo rya 30: Jya wihangana mu gihe upfushije

Ni iki cyadufasha mu gihe dupfushije?

Isomo rya 31: Jya ukunda Inzu ya Yehova

Ese wifatanya mu gusukura Inzu y’Ubwami?

Isomo rya 32: Jya ugira ubuhanga mu murimo wo kubwiriza

Mbere y’uko ujya kubwiriza, hari ibintu bitatu ugomba kubanza kuzirikana.

Isomo rya 33: Jya ushimisha Yehova

Ibyo dukora buri munsi byose bishobora gushimisha Imana cyangwa bikayibabaza.

Isomo rya 34: Jya ufasha abandi

Ni iki wakora ngo ufashe abibasiwe n’ibiza?

Isomo rya 35: Jya ukoresha igihe neza

Igihe ni impano twahawe na Yehova. Ugomba gukoresha igihe neza.

Isomo rya 37: Jya wigomwa

Yesu yarigomwaga kugira ngo afashe abandi. Ese nawe ushobora kumwigana?

Isomo rya 38: Jya ukunda mugenzi wawe

Wakora iki ngo wigane Umusamariya mwiza kandi ukunde bagenzi bawe?

Ba incuti ya Yehova (umusogongero): Yehova arababarira

Uzirebera uko Kalebu atsinda ikigeragezo yari ahanganye na cyo.

Isomo rya 40: Yehova arababarira

Ese iyo dukoze amakosa tugomba gucika intege tukumva ko Yehova atatubabarira? Dore inkuru yo muri Bibiliya yafashije Kalebu igihe yahuraga n’icyo kibazo.

Isomo rya 41: Ese dukwiriye kwizihiza isabukuru y’amavuko?

Wasobanurira abandi ute impamvu utizihiza iminsi mikuru y’amavuko?

Ba incuti ya Yehova (umusogongero): Ese Yehova asubiza amasengesho?

Menya uko Yehova yasubije amasengesho ya Sofiya.

Isomo rya 43: Ese Yehova asubiza amasengesho?

Ushobora gusenga Yehova umusaba ko agufasha kandi azagusubiza.

Isomo rya 44: Ntucogore

Wumva umeze ute iyo abantu bataguteze amatwi mu murimo wo kubwiriza? Menya uko Kalebu na Sofiya babigenje.

Isomo rya 45: Kuki twakumvira Imana niba tudashobora kuyibona?

Nubwo tudashobora kubona Imana, kuki dukwiriye kuyumvira? Reka turebe uko Sofiya asubiza icyi kibazo.

Isomo rya 47: Ni nde nkwiriye kugira incuti?

Yehova yifuza ko ugira incuti, ariko se wahitamo incuti nziza ute?

Kuba umubwiriza utarabatizwa

Kalebu yamenye icyo yakora kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa.

Ibyo nakora kugira ngo mbatizwe

Sofiya yamenye icyo umuntu yakora kugira ngo abatizwe.

Ba incuti ya Yehova (incamake): Yehova abona ko uri uw’agaciro

Zoe yamenye ko kugira ibintu utandukaniyeho n’abandi bishobora kuba byiza.

Yehova abona ko uri uw’agaciro

Zoe yamenye ko kimwe na Yesu, ashobora kuba uw’agaciro mu maso ya Yehova.

Yehova ni Data

Kimwe n’uko umubyeyi yita ku mwana we kandi akamutega amatwi Yehova na we ni Data udukunda.

Imana ni yo ikuza

Ese kwigisha umuntu Bibiliya bigutera ubwoba? Yehova azagufasha.

Igikorwa kigaragaza urukundo kuruta ibindi byose

Menya impamvu incungu Yesu yatanze ari impano ihebuje.

Videwo zashimishije abana

Abahamya ba Yehova bakora videwo zigenewe abana zibafasha gukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Irebere uko zikorwa.