Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

panitan/stock.adobe.com

GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO

Yesu azakuraho ubukene

Yesu azakuraho ubukene

 Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragarije urukundo abantu, ariko cyane cyane abakene n’abafite ibibazo (Matayo 9:36). Nanone yatanze ubuzima bwe ku bw’abantu (Matayo 20:28; Yohana 15:13). Vuba aha, azongera kugaragaza ko akunda abantu, akoresha ububasha afite nk’Umwami w’Ubwami bw’Imana, maze akureho ubukene ku isi hose.

 Bibiliya ikoresha amagambo meza ivuga ibyo Yesu azakora:

  •   “Utume Umwami arenganura aboroheje, akize abana b’umukene.”—Zaburi 72:4.

 Twagaragaza dute ko dushimira kubera ibintu byose Yesu yadukoreye n’ibyo azadukorera mu gihe kizaza? Muri Luka 22:19, Yesu yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe. Ni yo mpamvu buri mwaka, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu. Turagutumiye ngo uzaze kwifatanya natwe mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, ruzaba ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe uyu mwaka.

Shaka aho Urwibutso ruzabera