Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Abubatsi b’amato ba kera bayahomaga bate?

Lionel Casson, impuguke mu by’amato ya kera, yasobanuye uko abubatsi b’amato bo mu gihe cy’Abaroma babigenzaga, iyo babaga bagiye guhoma godoro ku mato yabo. Babanzaga “guhoma imyanya yo hagati y’imbaho cyangwa igice cy’ubwato cyo hasi ahagana inyuma, bakoresheje godoro yonyine cyangwa godoro ivanze n’ibishashara, hanyuma bakayisiga n’imbere mu bwato.” Kera cyane mbere y’Abaroma, Abakadi n’Abanyababuloni na bo amato yabo bayahomeshaga godoro.

Godoro isukika nk’iyi yabonekaga mu bihugu bivugwa muri bibiliya

Mu Ntangiriro 6:​14, Ibyanditswe by’Igiheburayo byerekeza kuri ubwo buryo bwakoreshwaga. Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “godoro,” ryerekeza ku bujeni bukomoka kuri peteroli.

Godoro iri amoko abiri: hari isukika n’ikomeye. Abubatsi b’amato ba kera bakoreshaga isukika, kuko bahitaga bayihoma ku mato. Iyo babaga bamaze kuyihoma ku mato, yarumaga igakomera ku buryo nta mazi yashoboraga kwinjira mu bwato.

Godoro yabonekaga cyane mu bihugu bivugwa muri Bibiliya. Ikibaya cy’i Sidimu cyari mu karere k’Inyanja y’Umunyu “cyari cyuzuyemo imyobo ya godoro.”​—Intangiriro 14:​10.

Ni ubuhe buryo bwakoreshwaga kera mu kubika amafi?

Kuva kera amafi yararibwaga cyane. Mbere y’uko bamwe mu ntumwa za Yesu batangira kugendana na we, bari abarobyi mu nyanja ya Galilaya (Matayo 4:​18-22). Igice kimwe cy’amafi baroberaga muri iyo nyanja, cyatunganyirizwaga mu “nganda” zabaga ziri hafi aho.

Igishushanyo giharatuye mu giti kigaragaza abarobyi b’abanyegiputa

Uburyo bushobora kuba bwarakoreshwaga mu kubika amafi muri Galilaya ya kera, buracyakoreshwa no muri iki gihe. Ayo mafi babanzaga kuyavanamo ibyo mu nda, ubundi bakayaronga. Hari igitabo cyavuze uko byagendaga nyuma yaho kigira kiti “bayasigaga umunyu ku dushabure, mu kanwa no ku magaragamba. Ayo mafi barayagerekeranyaga, hagati yayo bakagenda bahashyira umunyu, maze icyo kirundo bakagitwikiriza ikintu kimeze nk’ikibambano. Nyuma y’iminsi iri hagati y’ine n’itanu, icyo kirundo barakibirinduraga, amafi yo hasi akajya hejuru, maze hagashira indi minsi ingana n’iyo. Kwanika ayo mafi byatumaga yuma, wa munyu ukinjira mu ifi. Nyuma yo kuyumisha, yabaga akakaye kandi akomeye.”​—Studies in Ancient Technology.

Nta wuzi igihe amafi yumishijwe atyo yamaraga atarapfa. Ariko kuba Abanyegiputa baroherezaga amafi yumye muri Siriya, bigaragaza ko ubwo buryo bakoreshaga mu kuyabika muri rusange bwari bwiza.