Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?

Ibibi birogeye

Ibibi birogeye

Smita, * umugore w’imyaka 35 wabaga i Dhaka mu murwa mukuru wa Bangaladeshi, yakundaga abantu kandi akabitaho. Yari azwiho kuba umugore ukorana umwete, urangwa n’ibyishimo kandi wifuza gufasha abandi kumenya ibyo yize ku byerekeye Imana. Icyakora igihe incuti ze n’abavandimwe be bumvaga ko yahitanywe n’indwara yari amaranye igihe kitageze no ku cyumweru, babaye nk’abakubiswe n’inkuba.

James n’umugore we bari bamaranye igihe gito bashakanye, kandi bari mu kigero cy’imyaka 30 gusa. Na bo bari bafite imico myiza nk’iya Smita. Umunsi umwe mu rugaryi, bagiye gusura incuti zabo mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikibabaje ni uko batigeze basubira iwabo i New York. Igihe bari mu nzira, baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka, incuti zabo n’abo bakoranaga basigarana agahinda kenshi.

Si ngombwa gufata ingero za kure ngo umenye ko imibabaro yogeye. Urugero, ushobora kuba warabonye ukuntu intambara zihitana abasirikare n’abasivili, naho abantu b’inzirakarengane bakagirirwa nabi kandi bakagirirwa urugomo. Nanone, impanuka, indwara n’ibiza, bihitana abantu b’ingeri zose nta kurobanura. Urwikekwe n’akarengane na byo birogeye. Wenda nawe hari ibyo wahuye na byo.

Ku bw’ibyo, ntibyaba bitangaje umuntu yibajije ibibazo bikurikira:

  • Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?

  • Ese Imana ni yo yabiryozwa?

  • Ese imibabaro iriho muri iki gihe, ibaho ku bw’impanuka cyangwa ni abantu bayiteza?

  • Ese imibabaro duhura na yo iterwa n’ibyo bita Karma, ni ukuvuga ingaruka z’ibyo twakoze kera?

  • Ese niba hariho Imana Ishoborabyose, kuki itarinda abantu beza kugerwaho n’ibibi?

  • Ese imibabaro n’ibibi bizavaho?

Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, tugomba kubanza kumenya ibisubizo by’ibi bibazo bibiri by’ingenzi: kuki ibibi bigera ku bantu bose, kandi se Imana izabikoraho iki?

^ par. 3 Amazina yarahinduwe.