Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yabaye maso kandi arategereza

Yabaye maso kandi arategereza

Mwigane ukwizera kwabo

Yabaye maso kandi arategereza

ELIYA yifuzaga gusenga Se wo mu ijuru yiherereye. Ariko ikivunge cy’abantu bari bamukikije bari bamaze kubona uwo muhanuzi w’ukuri amanura umuriro uva mu ijuru, kandi nta gushidikanya ko abenshi muri bo bifuzaga cyane kwemerwa na we. Mbere y’uko Eliya azamuka ajya mu mpinga y’Umusozi wa Karumeli ahahoraga umuyaga mwinshi kugira ngo asenge Yehova Imana yiherereye, hari inshingano idashimishije yagombaga kubanza gusohoza. Yagombaga kuvugana n’Umwami Ahabu.

Ahabu na Eliya bari batandukanye cyane. Ahabu wari wambaye imyenda myiza cyane ya cyami, yagiraga umururumba kandi yari yaracitse intege ahinduka umuhakanyi. Eliya yari yambaye imyenda y’abahanuzi, ni ukuvuga imyenda isanzwe ishobora kuba yari ikozwe mu ruhu, cyangwa mu bwoya bw’ingamiya cyangwa se mu bwoya bw’ihene. Yari umuntu w’intwari cyane, w’indahemuka kandi ufite ukwizera. Kuri uwo munsi wari uciye ikibu, hari ibintu byinshi byari byagaragaye ku birebana n’imyifatire y’abo bagabo bombi. *

Uwo munsi Ahabu n’abandi basengaga Bayali bakozwe n’ikimwaro. Idini ry’abapagani ryari rishyigikiwe n’Umwamikazi Yezebeli n’umugabo we Ahabu ryagaragaye ko ari iry’ikinyoma. Iryo dini ryakoreraga mu bwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Abantu batahuye ko Bayali nta cyo yari ibamariye. Iyo mana itagira ubuzima yari yananiwe kwatsa n’akariro na gake kugira ngo isubize amasengesho y’abahanuzi bayo bari biriwe bayitakambira, babyina kandi bikebagura. Bayali yari yananiwe gukiza abo bahanuzi 450 urupfu rwari rubakwiriye. Ariko hari ikindi kintu iyo mana y’ikinyoma yari yananiwe gukora, kandi cyari kigiye kuyinanira mu buryo budasubirwaho. Abahanuzi ba Bayali bari bamaze imyaka isaga itatu batakambira iyo mana yabo kugira ngo ibakize amapfa yari yarayogoje icyo gihugu, ariko Bayali byari byarayinaniye. Ariko mu kanya gato Yehova ubwe yari agiye kugaragaza ko ari we Mana y’ukuri, binyuze mu gukiza abantu amapfa.—1 Abami 16:30–17:1; 18:1-40.

Ariko se ni ryari Yehova yari kugira icyo akora? None se hagati aho yari kubyifatamo ate? Kandi se ni irihe somo dushobora kuvana kuri uwo mugabo wari indahemuka? Reka tubisuzume mu nkuru ivugwa mu 1 Abami 18:41-46.

Yakomeje gusenga

Eliya yegereye Ahabu aramubwira ati “haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y’impangukano” (umurongo wa 41). Ese hari isomo uwo mwami mubi yari yavanye ku byabaye uwo munsi? Iyo nkuru nta cyo ibivugaho. Ariko kandi, nta magambo tubonamo agaragaza ko yihannye, nta n’aho tubona ko yaba yarasabye uwo muhanuzi kumufasha kwegera Yehova no gusaba imbabazi. Icyo Ahabu yakoze gusa ni uko ‘yazamutse akajya gufungura’ (umurongo wa 42). Eliya we se yabigenje ate?

Bibiliya igira iti “Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y’umusozi w’i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.” Mu gihe Ahabu yari agiye gufungura, Eliya we yari abonye akanya keza ko gusenga Se. Zirikana ukuntu Eliya yari yicishije bugufi, nk’uko bivugwa muri iyo nkuru. Yari yicaye hasi yubitse umutwe, ku buryo mu maso he hendaga gukora ku mavi. None se ubwo yarimo asenga asaba iki? Nta wakwirirwa akekeranya. Muri Yakobo 5:18 Bibiliya itubwira ko Eliya yarimo asenga asaba ko amapfa yarangira. Nta washidikanya ko yarimo asengera mu mpinga y’umusozi wa Karumeli.

Mbere yaho, Yehova yari yavuze ati “nzavubira isi imvura” (1 Abami 18:1). Bityo rero, Eliya yarasengaga kugira ngo ibyo Se yashakaga bibeho nk’uko yari yabivuze. Imyaka igihumbi nyuma yaho, Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga batyo.—Matayo 6:9, 10.

Urugero rwa Eliya rutwigisha byinshi ku bihereranye n’isengesho. Mbere na mbere, Eliya yifuzaga ko ibyo Se ashaka bisohora. Mu gihe dusenga, ni byiza ko twibuka ko “[Imana] itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka” (1 Yohana 5:14). Ubwo rero biragaragara ko dukwiriye kumenya ibyo Imana ishaka kugira ngo yumve amasengesho yacu. Iyo ni impamvu yumvikana ituma kwiyigisha Bibiliya biba kimwe mu bigize imibereho yacu ya buri munsi. Mu by’ukuri, Eliya na we yashakaga ko amapfa yarangira, kubera ko abaturage bo mu gihugu cye bari bababaye cyane. Ashobora kuba yarimo ashimira Imana mu mutima, nyuma yo kwibonera igitangaza Imana yari yakoze uwo munsi. Natwe rero igihe dusenga, twagombye kugaragaza ko duhangayikishijwe n’icyatuma abandi bamererwa neza kandi tugashimira tubikuye ku mutima.—2 Abakorinto 1:11; Abafilipi 4:6.

Yiringiye Yehova kandi aba maso

Eliya yari azi neza ko Yehova yari kugira icyo akora kugira ngo amapfa arangire, ariko ntiyari azi igihe Yehova yari kubikorera. None se hagati aho uwo muhanuzi yakoze iki? Zirikana ibivugwa ku murongo wa 43. Aho hagira hati “abwira umugaragu we ati ‘zamuka witegereze ku nyanja.’ Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati ‘nta cyo mbonye.’ Amubwira gusubirayo agira karindwi.” Urugero rwa Eliya rutwigisha nibura amasomo abiri. Irya mbere, zirikana ko uwo muhanuzi yari yiringiye ko Yehova yari kugira icyo akora. Irya kabiri, zirikana ukuntu yabaga ari maso.

Eliya yabaga ashishikajwe no kubona ikimenyetso cyamwereka ko Yehova agiye kugira icyo akora. Ni yo mpamvu yohereje umugaragu we mu mpinga y’umusozi kugira ngo arebe ahantu yashoboraga kugeza ijisho hose, amenye niba hari ikimenyetso kigaragaza ko imvura yaba yari igiye kugwa. Umugaragu agarutse yamuzaniye inkuru idashishikaje agira ati “nta cyo mbonye.” Ijuru ryari rikeye, mu kirere nta gicu na mba. Reka noneho dusuzume ikintu kidasanzwe kiboneka muri iyi nkuru. Ibuka ko Eliya yari amaze kubwira Umwami Ahabu ati “n[d]umva haza kugwa imvura y’impangukano.” Uwo muhanuzi yashoboraga ate kuvuga ibintu nk’ibyo kandi nta bicu bishobora gutanga imvura abona?

Eliya yari azi isezerano rya Yehova. Kubera ko yari umuhanuzi wa Yehova kandi akaba yari amuhagarariye, yari azi neza ko Imana ye yagombaga gusohoza isezerano ryayo. Eliya yari afite ibyiringiro ku buryo we yumvaga ari nk’aho iyo mvura y’impangukano yarangije kugwa. Dushobora kuba twibuka icyo Bibiliya yavuze kuri Mose igira iti “yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka.” Ese nawe ubona ko Imana ari nyakuri nk’uko byari bimeze kuri Mose? Imana itanga impamvu igaragara ituma tuyizera kandi tukizera amasezerano yayo.—Abaheburayo 11:1, 27.

Noneho zirikana ukuntu Eliya yabaga ari maso. Yabwiye umugaragu we ngo yongere asubireyo, atari rimwe cyangwa kabiri, ahubwo amwohereza incuro zirindwi zose! Dushobora gusa n’abareba uwo mugaragu wananiwe kubera ko yabaga agenda agaruka incuro nyinshi. Ariko Eliya yakomeje gushishikazwa no gushaka ikimenyetso cyagaragaza ko imvura yashoboraga kugwa kandi ntiyacogora. Amaherezo, umugaragu amaze kujyayo incuro zirindwi, yaje amubwira ati “dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja” (umurongo wa 44). Ese ushobora gusa n’ureba uwo mugaragu, arambuye ikiganza yerekana ukuntu icyo gicu gito cyari giturutse iyo kure ku Nyanja Nini cyanganaga? * Uwo mugaragu ashobora kuba yarabonaga ko icyo gicu nta cyo kivuze. Ariko Eliya we yabonaga ko cyari gifite agaciro kenshi. Ubwo noneho yahaye umugaragu we amabwiriza yihutirwa agira ati “genda ubwire Ahabu uti ‘itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’”

Nanone Eliya yaduhaye urugero rwiza cyane. Natwe turi mu gihe Imana igiye kugira icyo ikora kugira ngo isohoze umugambi wayo yavuze. Eliya yari ategereje ko amapfa arangira. Muri iki gihe nabwo, abagaragu b’Imana bategereje ko iyi si yangiritse irangira (1 Yohana 2:17). Ubwo rero, dukeneye kuba maso nk’uko Eliya yabigenje, kugeza igihe Yehova azagirira icyo akora. Yesu Umwana w’Imana yagiriye abigishwa be inama igira iti “nuko rero mukomeze kuba maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Matayo 24:42). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko abigishwa be nta kintu na mba bagombaga kuba bazi ku birebana n’igihe imperuka izazira? Oya, kubera ko yasobanuye mu buryo burambuye uko isi yari kuzaba imeze mu minsi ibanziriza iherezo ryayo. Buri wese muri twe ashobora kumenya ibintu byose bigize ikimenyetso ‘kigaragaza imperuka y’isi.’—Matayo 24:3-7. *

Buri kintu mu bigize icyo kimenyetso, gitanga igihamya simusiga kandi gifite imbaraga. Ese icyo gihamya kirahagije kugira ngo gitume tugira icyo dukora vuba na bwangu? Igicu gito cyazamutse giturutse kure cyane cyari gihagije kugira ngo Eliya yumve ko Yehova agiye kugira icyo akora. Ese uwo muhanuzi w’indahemuka yaba yaramanjiriwe?

Yehova arahumuriza kandi agatanga imigisha

Iyo nkuru ikomeza igira iti “hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli” (umurongo wa 45). Kuva ubwo, ibyakurikiyeho byarihuse cyane. Mu gihe umugaragu wa Eliya yarimo ageza ubutumwa bwa Eliya kuri Ahabu, cya gicu gito cyavuyemo ibicu byinshi, byuzura ikirere kirijima, umuyaga ukaze urahuha, imvura igwa ku butaka bwa Isirayeli nyuma y’imyaka itatu n’igice yari imaze itagwa, * maze ubutaka bwari bwarakakaye burasoma. Kubera ko iyo mvura yagendaga iba nyinshi, umugezi Kishoni waruzuye, bityo amazi akuraho amaraso y’abahanuzi ba Bayali bari bishwe. Abisirayeli bari barayobye na bo bari bahawe uburyo bwo kuvanaho umugayo bari barashyize ku gihugu cyabo basenga Bayali.

Nta gushidikanya, Eliya yari yiringiye ko ari uko byagombaga kugenda. Ese mama Ahabu yari kwihana akareka gahunda yanduye yo gusenga Bayali? Ibyari byabaye uwo munsi byari byatanze impamvu zumvikana zari gutuma Ahabu ahinduka. Birumvikana ko tudashobora kumenya icyo Ahabu yatekerezaga icyo gihe. Inkuru itubwira gusa ko uwo mwami ‘yuriye igare rye akajya i Yezereli.’ Ese hari isomo yari yakuye mu byabaye? Yaba se yari yiyemeje guhindura inzira ze? Ibintu byakurikiyeho bigaragaza ko nta cyo yahinduye. Ariko kandi, hari ibindi bintu byari bitegereje Eliya na Ahabu, mbere y’uko uwo munsi urangira.

Umuhanuzi wa Yehova yakomeje ya nzira Ahabu yari yanyuzemo. Yagombaga gukora urugendo rurerure, mu nzira yijimye kandi yuzuye ibyondo. Ariko kandi, haje gukurikiraho ikintu kidasanzwe.

Bibiliya ikomeza igira iti “imbaraga z’Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry’i Yezerēli” (umurongo wa 46). Biragaragara ko “imbaraga z’Uwiteka” zarimo zikorera kuri Eliya mu buryo ndengakamere. Yezereli yari ku birometero 30 uvuye aho Eliya yari ari, kandi Eliya yari akuze. * Noneho sa n’ureba uwo muhanuzi wari wambaye imyenda miremire, ayizamura akayikubira ku matako kugira ngo itamubuza gutambuka maze abone uko yiruka muri uwo muhanda wari wuzuye ibyondo. Sa n’umureba yiruka cyane kugeza ubwo afashe igare ry’umwami, akaricaho ndetse akarisiga!

Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byari umugisha kuri Eliya! Kugira imbaraga nk’iz’abasore, ndetse wenda ziruta izo yari afite mu busore bwe, bigomba kuba byari ibintu bishishikaje cyane. Ibyo bishobora kutwibutsa ubuhanuzi buvuga ko abantu bizerwa bazagira ubuzima butunganye n’imbaraga nyinshi muri Paradizo yo ku isi dutegereje (Yesaya 35:6; Luka 23:43). Igihe Eliya yirukaga mu muhanda wuzuye ibyondo, yari azi neza ko yemerwa na Se, ari we Yehova Imana y’ukuri yonyine.

Yehova ashishikazwa no kuduha imigisha. Birakwiriye ko dushyiraho imihati kugira ngo tuyibone. Kimwe na Eliya, dukeneye kuba maso, tugasuzumana ubwitonzi ibihamya bikomeye bigaragaza ko Yehova agiye kugira icyo akora muri ibi bihe biteje akaga kandi bisaba kugira icyo dukora tutazuyaje. Kimwe na Eliya, dufite impamvu zo kwiringira byimazeyo amasezerano ya Yehova, we “Mana y’umurava [“y’ukuri,” NW].”—Zaburi 31:6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Yarwaniriye ugusenga kutanduye,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 2008.

^ par. 16 Muri iki gihe, iyo Nyanja Nini yitwa Inyanja ya Mediterane.

^ par. 17 Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’ibimenyetso bigaragaza ko ibyo Yesu yavuze birimo bisohora muri iki gihe, reba igice cya 9 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 20 Hari abibaza niba Bibiliya itivuguruza ku birebana n’igihe ayo mapfa yamaze. Reba agasanduku kari ku ipaji ya 19.

^ par. 23 Hashize igihe gito ibyo bibaye, Yehova yahaye Eliya inshingano yo gutoza Elisa. Elisa yari azwiho kuba ari we “wajyaga akarabisha Eliya” (2 Abami 3:11). Elisa yari umugaragu wa Eliya, uko byumvikana akaba yarakoraga ibishoboka byose kugira ngo afashe uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Amapfa yo mu gihe cya Eliya yamaze igihe kingana iki?

Eliya umuhanuzi wa Yehova yamenyesheje Umwami Ahabu ko amapfa yari amaze igihe kirekire yari agiye kurangira. Uko bigaragara, ibyo byabaye mu ‘mwaka wa gatatu,’ uhereye ku munsi Eliya yatangarije bwa mbere iby’ayo mapfa (1 Abami 18:1). Yehova yagushije imvura nyuma gato y’aho Eliya yari amariye kuvuga ko yari kuyigusha. Ubwo rero hari abashobora kwibwira ko ayo mapfa yarangiye mu mwaka wayo wa gatatu, bityo imyaka itatu ikaba yari itararangira. Ariko kandi, Yesu na Yakobo batubwira ko ayo mapfa yamaze “imyaka itatu n’amezi atandatu” (Luka 4:25; Yakobo 5:17). Ese ubwo aho Bibiliya ntiyivuguruza?

Oya rwose! Urabona, igihe cy’impeshyi yo muri Isirayeli ya kera cyabaga kirekire, ku buryo cyamaraga amezi agera kuri atandatu. Nta washidikanya ko Eliya yaje kubwira Ahabu ibirebana n’ayo mapfa bimaze kugaragara ko impeshyi imaze igihe kirekire mu buryo budasanzwe kandi ikaba yarimo ica ibintu. Mu by’ukuri, amapfa yari amaze hafi amezi atandatu atangiye. Bityo, igihe Eliya yatangazaga ko amapfa arangiye mu ‘mwaka wa gatatu’ uhereye igihe yaherukaga gutangaza ibirebarana n’ayo mapfa, ayo mapfa yari amaze hafi imyaka itatu n’amezi atandatu. Igihe abantu bose bahuriraga hamwe kugira ngo birebere ikimenyetso kigaragaza Imana y’ukuri cyatangiwe ku Musozi Karumeli, “imyaka itatu n’amezi atandatu” yari irangiye neza.

Reka noneho turebe igihe Eliya yagiriye bwa mbere kureba Ahabu. Abaturage bemeraga ko Bayali yari “umugenga w’ibicu,” ko yari imana yashoboraga kugusha imvura kugira ngo ikize abantu amapfa. Niba igihe cy’impeshyi cyari cyarabaye kirekire mu buryo budasanzwe, birashoboka ko abaturage bibazaga bati “ariko se ubu Bayali iri hehe? Izagusha imvura ryari?” Ubutumwa bwa Eliya bwavugaga ko nta mvura cyangwa ikime byari kuzagwa atabitegetse bugomba kuba bwaratumye abasengaga Bayali bacikamo igikuba.—1 Abami 17:1.

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Amasengesho ya Eliya yagaragazaga ko yifuzaga abikuye ku mutima ko ibyo Imana ishaka bikorwa